Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Umukundwa Jeanne w’imyaka 30 y’amavuko, umurambo we wasanzwe mu ishyamba, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwendo bukeka ko yishwe.
Urupfu rw’uyu mubyeyi Umukundwa Jeanne rwabereye mu Mudugudu wa Gisiza, Akagari ka Kigarama mu Murenge wa Mwendo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Muhire Floribert yabwiye Umuseke ko umurambo w’uyu mubyeyi bawusanganye ibikomeri mu maso, bigakekwa ko yaba yazize abagizi ba nabi.
Yagize ati: ”Gusa haracyakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri, kuko yari afite ibikomere.”
Muhire yavuze ko hamaze gufatwa abantu 4 bari kumwe na we mbere y’uko apfa, bityo akavuga ko RIB ari yo izagaragaza ibizava mu iperereza”
Uyu Muyobozi yavuze ko ubusanzwe nta makimbirane uriya mubyeyi yari afitanye n’umugabo we, cyangwa undi muturage wo mu Mudugudu.
Cyakora hari bamwe mu bo baturanye bavuze ko nyakwigendera yavuye iwe agiye guhaha itabi, umugabo amutegereje ntiyagaruka. Umukundwa Jeanne asize abana 2 n’umugabo.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
MUHIZI ELISEÉ
UMUSEKE.RW/Ruhango.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bugerageze gukemura ikibazo kimaze igihe cy’amabandi yambura abantu ibyabo hafi y’aho Akarere gakorera,ahitwa mu y’urupfu! Bisa nk’aho abantu babyakiriye ariko ntibikwiye rwose! Ubuyobozi bw’Akarere burimo guteza imbere Ruhango, impinduka nziza ziragaragara,nibukemure n’ikibazo cy’aho hantu hitwa mu y’urupfu! Nta mayobera ahari ni hafi cyane y’ibiro( District office) by’Akarere. Thx.
Ikibazo cy’umutekano mu Ruhango kimaze kuba agatereranzamba…ariko bizakemuka kuko buriya inzego ziba zireba..naho iterambere wowe uvuga sinzi niba ari amarangi yasizwe mumujyi kuko sindabona hari inyubako ihazamurwa, sindabona umuhanda mushya uri kubakwa, nta soko yamazi icukurwa, iyi komite icyo yakoze nemera ni igitsure cyatumye abantu baceceka bitandukanye na bwege bwege yahahoze ariko amajyambere yo ntabwo bazi iyo bijya niyo biva