Ruhango: Bibutse abapasiteri 81 bishwe baroshywe mu cyobo kimwe

Abatuye i Gitwe, abahakomoka ndetse n’imiryango ifite ababo bahiciwe, bazinduwe no kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibukwa by’umwihariko abari abashumba 81 b’Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa 7 biciwe muri ako gace.

Hon Edda Mukabagwiza ashyira indabyo ahashyinguye abashumba 81 biciwe i Gitwe

Iki gikorwa cyo kwibuka, cyabanjirijwe n’indirimbo ya 67 iri mu gitabo cyo gushimisha, abo bashumba babanje kuririmba mbere y’uko bicwa.

Indirimbo yashavuje benshi mu bari aho kuko abayiririmbye batigeze batinya urupfu bari bagiye kwicwa ahubwo bose bikirizanya bavuga bati “Abatoni b’umwami nimuze dusakaze hose umunezero wacu , turangururire rimwe dukikije intebe.”

Me Rutagengwa Vital watanze ikiganiro cy’amateka y’u Rwanda mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, avuga ko yari azi ko nta muntu wahungira mu Itorero, mu Kiliziya ngo ahicirwe.

Yavuze ko Jenoside itangira i Gitwe abo bakozi b’Imana 81 bigiriye inama yo guhungira muri iryo torero ry’abadivantisiti bizeye ko abo bakoranye bahuje umurimo bazabakiza inkota y’umwanzi.

Ati “Babanje kwica abagore n’abana babo 500 bari ahitwa kuri Duwani (Douane) barangije kubica bahita bajya kwica abandi bantu bari ku Buhanda.”

Me Rutagengwa avuga ko abicanyi bahise bafata imodoka y’ikigo cya (ESAPAG) bapakira abo bapasiteri bajya kubicira mu birometero 3 uvuye aho bari bihishe.

Ati “Babavanyemo imyambaro yose babakubita amahiri, imihini, n’ibindi bikoresho gakondo, usibye umukobwa wa Past Rugerinyange Amon ni we barashe.”

Yavuze ko abicaga Abatutsi batanguranwaga no kwizihiza Isabato, kuko bavaga kwica bakajya mu nsengero gusenga no kuririmba, nk’aho nta cyaha bakoze.

Uyu munyamategeko yasabye abakiri bato bagize amahirwe yo gukurira mu Buyobozi bwiza, kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside kuko nta cyiza yatanze usibye amarira n’agahinda yasigiye abanyarwanda.

Perezida wungurije mu Nteko Ishingamategeko, Umutwe w’abadepite akaba ashinzwe kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Depite Edda Mukabagwiza avuga ko amateka agaragaza ko abanyarwanda mu gihe cy’abami babanaga neza, ariko ubukoloni bwagiye bubabibamo amacakubiri busenya ubumwe bwabo.

Ibyo kandi ngo byakozwe na bamwe mu bayobozi babi kuko bashimiraga abishe abatutsi.

Ati “Mu bakoze Jenoside harimo n’abayobozi bo muri iri torero ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7, kandi abantu benshi bari bazi ko i Gitwe ari igicumbi cy’Ubukristo.”

Yongeyeho ati “Twahazaga mbere ya Jenoside, tukishimira kuhaba, harimo abantu bafite urukundo, abari bahatuye bari bameze nk’abavandimwe ariko bamwe bahindutse nk’inyamaswa bica bagenzi babo.”

Yahumurije abarokotse abasaba gukomera abizeza ko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda.

Umubare w’abapasiteri 81 biciwe i Gitwe bashyinguye mu Rwibutso ruri mu marembo y’ikigo.

Me Rutagengwa Vital watanze ikiganiro cy’amateka y’uRwanda yasabye Urubyiruko guhanga n’abapfobya Jenoside
Bamwe mu bafite Imiryango yabo yiciwe i Gitwe.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW
Share This Article
2 Comments
  • Amadini yagize uruhare runini mu mahano yabaye mu Rwanda guhera muli 1959.Dore ingero: Musenyeli Perraudin yafashije presida Kayibanda gushinga ishyaka Parmehutu.Musenyeli Nsengiyumva Vincent yali mu Nteko Nyobozi y’ishyaka MRND rya Habyarimana,idini rya ADEPR ryatanze umusanzu wo gushinga Radio RTLM yicishije abatutsi muli 1994,idini ry’Abadive ryacishaga indirimbo kuli Radio Rwanda zashyigikiraga ishyaka Parmehutu.Imwe muli zo yavugaga ko presida Kayibanda yatumwe n’imana ngo akure abahutu mu buja bw’abatutsi.Mu ntambara yabaye muli 1990-1994,Amadini yose yasengeraga abasirikare ba Leta ngo batsinde uwo bitaga umwanzi FPR.Uyu munsi,ayo madini asengera wa wundi yitaga umwanzi muli 1990-1994.Keretse wenda abayehova,nibo bavuga ko batajya muli politike n’intambara.

  • Amadini yose yashinzwe mu Rwanda yaje yose akorana na bahutu kuko icyo barwaniraga numubare wokugira abayoboke benshi imyaka yose ibyo bigishije byarimo ironda bwoko mbere yubutumwa bwiza niba abahutu barajyaga gusenga kucyumweru abadivantiste kuwa 6 ngo bakica basiganwa nisabato ubwabyo bikwereka igihe ayo madini yataye nicyo yaragamije ntibakagoreke indimi ngo ninterahamwe zishe abatutsi bajye bavugako ali abahutu bakoze génocide singombwa ko alibose aliko abenshi abo bicaga abatutsi hafi yabose bali abayoboke bayo madini wagirango yinjiwemo na sekibi gatolika adpr abadivantiste yose yategekwaga nabahutu ntabwo ninterahamwe ubwazo nibo ninabayoboke babo bishe abadri ababikira abapastoro babatutsi bagambaniwe nabo bakoranagza muzi abasenyeri ibyo bakoze bakigera mu Rwanda nanyuma kugera 94 muzi Adpr kugirango uzabe past uli umututsi muyizi muli RTLM ahubwo sinzi nabayemereye gukora abadivantiste mu Rwanda bo bali bafite abashumba benshi babatutsi barabamaze génocide yakozwe nabahutu ntimugace amateka kuruhande naho niba ali interahamwe ubwo 98% balizo niba ujya kumusozi ugasanga umuntu 1cy 2 alibo batavugwaho ubwicanyi nubwo limwe na limwe nabo badatanga amakuru

Leave a Reply to lg Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *