Ruhango: Akarere kisubije  ishuri ryigenga kemera no kwishyura miliyoni 40Frw y’umwenda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bugiye  gusubirana Ishuri Ryisumbuye rya Tekiniki, (Ecole Technique de Mukingi) abarishinze bifuza ko ryegurirwa Umuryango utari uwa Leta.

Hari abanyamuryango bifuza ko risubizwa abarishinze abandi bakavuga ko rikwiriye kwegukana Akarere

Icyemezo cyo gusubiza Ishuri ryigenga (Ecole Technique de Mukingi) mu maboko y’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango cyafashwe n’Inama Njyanama nyuma yo kubona ko ryananiwe guhemba abakozi ndetse rikaba rifite umwenda wa Miliyoni 40Frw asaga.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko habanje Komisiyo ihuriweho n’impande zose  zicukumbura ibibazo by’imicungire mibi bivugwa muri iri Shuri.

Habarurema avuga ko nyuma y’isesengura iyo Komisiyo yakoze, yayishyikirije Inama Njyanama yiga ikibazo ku kindi ifata icyemezo cy’uko Akarere karisubirana. Hasigaye gushyira mu bikorwa iki cyemezo.

Yagize ati: ”Icyemezo cyarangije gufatwa, iyo urwego cyangwa umuntu basubiranye umutungo birengera n’imyenda yose.”

Uyu Muyobozi avuga ko bagiye gukurikizaho kubarura imyenda Ishuri ribereyemo abakozi cyangwa abandi bantu ku giti cyabo.

Perezida w’Inama y’ubugenzuzi, Bwanakweri Gédeon avuga ko abanyamuryango batigeze bananirwa gucunga ishuri ahubwo ko imicungire mibi irivugwamo ireba Abayobozi baryo.

Bwanakweri akavuga ko batishimiye icyemezo Njyanama y’Akarere yafashe, akifuza ko abarishinze barisubizwa nk’uko amategeko ateganya, bakarigurisha ku yindi miryango itari iya Leta cyangwa rikegurirwa ababishoboye bahuje intego.

Yagize ati: ”Twandikiye Guverineri tumusaba ko yatesha agaciro iki cyemezo Njyanama yafashe dutegereje igisubizo.”

Cyakora Umuvugizi w’Ishuri rya Tekiniki Mukingi, Hakizimana Valens yemera ko icyemezo Njyanama y’Akarere yafashe ari ukuri kandi ko ntacyo bitwaye.

Ati: ”Iri Shuri ryavutse ku bufatanye n’Ubuyobozi, ubutaka ryubatseho ni ubwa Leta, buramutse buryisubije nta kibazo cyaba kirimo.”

Hakizimana avuga ko hari impamvu nyinshi zirimo kuba umubare w’abanyeshuri baryigamo ari mukeya cyane hakiyongeraho n’amafaranga menshi miliyoni 40(Frw) basabwaga n’Ikigo gishinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (WDA) barayabura.

Yavuze ko ibi byose byaje kwiyongeraho n’imyenda myinshi irebana n’imishahara y’abakozi, amafaranga y’ubwiteganyirize ndetse n’imisoro ishuri rifite.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yabwiye Umuseke ko nta baruwa arabona, gusa akavuga ko asanzwe azi imicungire mibi ivugwa muri iri Shuri, kandi ko ibyo bibazo bimaze igihe.

Mu banyamuryango 70 bagize Ishyirahamwe ry’iri Shuri ryitwa APDC, bamwe bashyigikiye ko ishuri risubizwa abarishinze, abandi bakavuga ko batarishoboye bityo ko ryasubirana Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango.

Umwanzuro Guverineri w’Intara y’Amajyepfo azafata niwo bose bategereje.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Ishuri Tekiniki rya Mukingi rimaze imyaka 2 ridakora
Iri Shuri ryamezemo ibigunda

MUHIZI ELISEÉ
UMUSEKE RW/Ruhango.

Share This Article
10 Comments
  • mwiriwe neza, ubwo navuganaga n’umunyamakuru w’umuseke namubwiye neza ko APDC aro ONG bityo ONG itagurisha imitungo yayo itegeko rifite uko ribiteganya ahubw namubwiye ko kuba akarere karasohoye inyandiko ivuga ko gasubranye ishuri rya ETM kandi ETM ari umutungo wa APDC ,bikaba bitaremejwe nibura n’inama rusange njye k’umugenzuz wa APDC mbona harabayemo ikibazo kimeze nk kwica amategeko kuko Inteko rusange nio yagombaga kwemeza icyo kintu.
    Kuba bavuga ko abanyamuryango bananiwe ibyo si ukuri kuko hari abayamuryango benshi bakomeje kujya basaba ko bakemererwa kwishyura iriya myenda ariko bakagumana ishuri ryabo ibyo ntagobabyemerewe na komite nyobozi ubona isa nifite inyungu zihariye mu kwikuraho ETM
    abo banyamuryango nanjye ndimo twiteguye kwishyura amadeni gusa twabuze inzira twabinyuzamo kuko komite nyobozi iguma yitambika mri iki kintu
    kuba akarere kakegurirwa ETM ntago twabyanze ariko ibyo byakorwa mu gihe abanyamuryango bananiwe kubahiriza ibyo baba biyemeje
    turasaba ko Akarere katadutwarira ishuri ahubwo kakadufasha mu bugenzuzi nubundi nicyo twagasabaga igihe twakandikiraga ubundi tukikemurira ibibazo byatunanira kakabona gufata ishuri

  • Usoma iyi nkuru wese ntiyibwire ko nigeze mvuga ko abanyamuryango bashaka gusubirana ishuri ngo barigurishe oya ibi siko babivuze ubwo yambazaga namubwiye ko twifuza ko uyu mwaka wa 2021 twaba dukorera imirimo y’uburezi muri iri shuri mu gihe badufasha mu kwemeza iriya myenda niba ariyo koko ubundi bakaduha gahunda yo kwishyura bariya bantu nubu turiteguye ndetse n’abandi banezezwa niki gitekerezo mwatwiyungaho mukadushyigikira ishuri ryacu ntirigendere ubuntu kandi ryaratuvunnye.

  • APDC ibarurirwa abanyamuryango basaga ho gato mirono irindwi (70) ntago ari 700 nk’uko mubibona muri iyi nkuru

  • Ubwo akarere ka Ruhango karabe kumva.Cyangwa ejo bazisange mu manza.Akarere gatsindwe gategekwe kwishyura miliyoni zitabarika nibareba nabi bazasoreze urugendo i Madrid ya Nyarugenge cyanga Rwabicuma na Mpanga!Aya mafaranga aho kuyajugunya muri ririya shyamba bayaha abaturage muri VUP bakubakamo umuhanda uciriritse.Ariko buriya ubwo Akarere kabambye kakaba gashaka kwishyura imyenda katariye birashoboka ko hari urushaka gukuramo kimwe cya cumi!Nyamara nibashake basubize amerwe mu isaho buriya wa mugabo witwa OAG na RIB bararikanuye!Tujye turya duke twiryamire kare!

  • Mwiriwe neza! Muri iyi nkuru haravugwa ko Ikigo Gishinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (WDA) yasabye ETM amafaranga menshi miliyoni 40(Frw) tukayabura, namenyeshaga ko ETM itigize isabwa amafaranga na WDA ahubwo yasabwaga gukora imirimo yangombwa ngo Ishuri rijye ku rwego rwifuzwa! Hari hakenewe amafaranga menshi arenze ayo.

  • Niba koko ibi Akarere kifuza gukora karabitekereje neza biragaragara ko bitizwe neza ubundi ntago akarerere gashobora gufata umutungo wa ONG ngo nuko hari imyenda bitanyuze mu rukiko ngo rubyemeze rubigire itegeko ndibaza nti ese koko bugdet yo kwishyura ziriya miriyoni zari mu iteganyamigambi ry’akarere ka ruhango?ikindi nibaza niba abanyamuryango hari abemera kwishyura iriya myenda akarere ko karashya karura iki mu bintu bishobora kubajyana mu manza nk’izo tujya twumva ahandi?Ese Indangaburezi yo ikibazo cyayo kigezehe n’akarerere ka ruhango?kuko naho bari bahahaye diyosezi gaturika ya kabgayi abanyamuryango batabizi.Ibi bintu byo kwivangamuri ONG ntago byakagombye rwose .
    Umwanzuro: Nibareke abanyamuryang bakemure ibibazo byabo bakore inama zabo ibibananira akarerere nk’urwego rwa Leta rufashe abaturage bafitiwe imyenda bagane inkiko maze inkiko zikore akazi kazo niko itegeko rimeze !Bitabaye ibyo bariya banyamuryango niyo baba bake ariko bari hamwe barenze batatu bazabagezayo nigaramiye!A vous l’atendeur salut!

  • Akarere ka ruhango ndumva kareka kwivanga mu bikorwa bya ONG naho kafashije mu gushinga ishuri nubundi twese ubutaka dukoreraho ni ubwa leta niko itegeko riri twe turabukoesha niyo mpamvu tubusorera!ibyo mu ndangaburezi byabagejeje he? ubuse n’akanya barabyibagiwe?Nibaza ko mu iteganyamigambi ry’akarere ntaho bateganyije amafranga yo kwishyura amashuri yahombye!ikindi kandi ndabona bene ryo bashaka kwikemurira ibibazo!Niba ntakindi kibyihishe inyuma akarere nikareke kwishora mu manza!urukiko rwonyine irwo rwemeza uko umutungo wa ONG ihombye ukoreshwa kandi biria amahire bene byo bafite ubushake ahubwo nibabahe igihe barebe ko bibananira akarere kagire inama abaturage bafitiwe imyenda bagane inkiko abacamanza turiteguye twakire icyo kirego niko biteganywa ba nyakubahwa bayobozi b’akarere ka ruhango!njye sintuye mu ruhango ariko ndahavuka ibyaho mbikurikirana neza!ikindi kandi mugishe inama abanyamategeko mbere yo gufata imyanzuro nkiriya yabajyana mu manza.ubundi bariya banyamuryango uko ari 70 nibahabonekamo abarenze 3 bemera kwishyura imyenda tayari babagezayo kuko baba bahagje musome amategeko

Leave a Reply to Bwanakweri gedeon Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *