Ruhango: Abanyeshuri 18 bo muri Collège birukanywe bazira gukoresha ibiyobyabwenge

Ubuyobozi bw’ishuri ryisumbuye rya Collège de Gitwe bwatangaje ko bwirukanye abanyeshuri 18 bo muri iki kigo bubashinja kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge.

Abanyeshuri birukanwe ngo harimo Abanyarwanda n’Abarundi

Umuyobozi wa Collège ya Gitwe, Nshimiyimana Gilbert yabwiye Umuseke ko muri  aba banyeshuri  harimo bamwe  muri bo babanje kwihanangirizwa bagirwa inama ariko ntibikosora.

Nshimiyimana kandi yavuze ko usibye kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge, aba banyeshuri 18 bashinjwa gukoresha telefoni, kandi bazi ko bibujijwe binahanwa n’amabwiriza agenga imyitwarire y’abanyeshuri.

Uyu muyobozi yavuze ko aba uko ari 18, bagombaga kwirukanwa mu minsi ishize, bibuzwa na gahunda ya Guma mu Karere.

Yagize ati: ”Ishuri ntabwo ryakwihanganira imyitwarire nk’iyi, twafashe icyemezo cyo kubirukana tutitaye ku gihe bari bamaze n’imyaka bigamo.”

Nshimiyimana yanenze bamwe mu banyujije ubutumwa bugufi ku mbuga nkoranyambaga (Twitter) bashaka kugaragaza ko abanyeshuri birukanywe ari Abarundi gusa.

Avuga ko mu  gufata iki  cyemezo  batashingiye ku bwenegihugu n’inkomoko ya buri Munyeshuri, akavuga ko hirukanywe  abanyamakosa.

Mu banyeshuri 18 birukanywe, harimo abigaga mu mwaka wa 3, uwa 5 no mu mwaka wa 6, barimo kandi abanyeshuri b’Abanyarwanda n’Abarundi.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

Share This Article
9 Comments
  • College Adventiste De Gitwe, Discipline yabo yihagazeho rwose, ntibashobora kwihanganira abana nkabariya. Nanjye niho nize ariko wibeshye ukazana ibyo kunywa inzoga cg izindi ngeso mbi ntabwo waharara. Directeur Gilbert Komereza aho rwose, Ikigo cyacu nigikomeze kirangwe na Discipline.

    • Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Ibiyobyabwenge ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zifite ingufu nk’iza National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.

    • Ariko nanone aha wakwibaza impamvu ibyo biyobyabwenge bitavuzwe ibyo aribyo.ikindi Ni uko numva byari no kubangombwako RIB yakabaye yabafashe .kuko gukoresha ibiyobyabwenge Ni icyaha gihanwa n,amategeko.nina babibafatanye kuki batahamagaye RIB ngo ikore akazi kayo.tujye dutekereze ku mpande zombi.abo banyeshuli niba nabikoze bihane ntibazabyongere.

    • Ariko nanone aha wakwibaza impamvu ibyo biyobyabwenge bitavuzwe ibyo aribyo.ikindi Ni uko numva byari no kubangombwako RIB yakabaye yabafashe .kuko gukoresha ibiyobyabwenge Ni icyaha gihanwa n,amategeko.nina babibafatanye kuki batahamagaye RIB ngo ikore akazi kayo.tujye dutekereze ku mpande zombi.abo banyeshuli niba babikoze bihane ntibazabyongere.

  • Aba byeyi babo bana nibabashakire andi mashuri yakira abana bafite discipline iciriritse cg yantayo kandi arahari, naho muri College Adventite de gitwe ho ntibahashobora rwose, Discipline yaho irakaze.

  • Niba abo bana bakinishije gusoma kuri ka RUFURO (Bierre) , rwose ntabwo College adventiste yabihanganira ndahazi rwose. Director Gilbert ari strict cyane kuri Discipline y’abana.

  • Gitwe ni ishuri twese tuzi kandi ritanga uburere bwiza abaribayemo bararizi, ryareze banshi ntabwo bakwihanganira abanywarumogi. Amategeko yaho ndayazi baba strict. Bwana Nshimiyimana keep it up . College niko yamye ntiyemera intumva!!!

  • CAG ni ishuri rizwiho gutanga uburere buboneye, mukomereze aho rwose!
    Umunyeshuri utsimbaraye ku myitwarire mibi ntibitangaje kumusubiza ababyeyi be. Mukomere muhagarare ku burezi bufite ireme, abanyeshuri bashoboye kandi bashobotse ikomeze kuba intego!

  • Tekereza ukubuye imyanda mu rugo iwawe warangiza ukajya kuyimena mu rugo rw’umuturanyi!Ubwo se niba ishuri ryarananiwe kwigisha no kugorora abo bana ngo bareke kunywa ibiyobyabwenge,aho boherejwe muri kominoti bizagenda gute?Amashuri yacu aracyafite urugendo rukomeye rwo kumva no gusobanukirwa umusanzu wayo mu iterambere n’imibereho myiza bya sosiyeti.Mu by’ukuri,ni ishuri ryatsinzwe inshingano yo kurera si abana bananiwe kwiga!

Leave a Reply to Truk Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *