Ruhango: Abakozi bakosora imihigo baraye mu biro by’Akarere bubakeraho

Bamwe mu bakozi b’Akarere ka Ruhango bavuze ko baraye mu biro by’Akarere kubera gukosora imwe mu mihigo, Ubuyobozi bwifuza kohereza mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare.

Ibiro by’Akarere ka Ruhango (Photo Internet)

Iki gikorwa cyo gukosora imihigo 94 y’Akarere ka Ruhango cyaraje mu biro abagize komite, Abayobozi b’amashami ndetse n’abakozi bose bafite mu nshingano kubazwa no kunoza imihigo.

Bamwe muri aba bayobozi b’amashami n’abakozi babwiye Umuseke ko iki gikorwa cyo  gukosora imihigo 94 cyatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Kamena kigeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Umwe yagize ati: ”Ntabwo Ubuyobozi bwigeze bwita ku bagore bonsa kuko uwakosoje imihigo wese yaraye mu biro by’Akarere.”

Aba bakozi b’Akarere bavuga kandi ko kurwana n’igikorwa cyo kwesa imihigo batabigaya, ariko bakavuga ko gukosora imyandikire byagombye kuba byarakozwe iminsi 2 mbere y’uko italiki ntarengwa yo kuyohereza mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe I barurishamibare igera, kuko basaga nk’abari gutanguranwa na yo.

Bavuze kandi ko kuyikosora bitarangiye kuko n’abaraye mu biro iri joro, batahawe ikiruhuko  ku manywa ngo babashe gusinzira cyangwa ngo bagere mu ngo kureba uko abana, abagore cyangwa abagabo babo baramutse.

Cyakora bakavuga ko byageze saa kenda (03h00 a.m), Komite nyobozi yakosoraga igataha.

Undi mukozi ati: ”Igikorwa cy’imihigo kirasanzwe ntabwo cyari gutuma turara mu biro by’Akarere kubera ko gukosora ntibyagombaga gufata amasaha 24/24′ abantu bataruhuka.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine yabwiye Umuseke ko nta kibazo biteye, kuko  umukozi wa Leta akora amasaha ashaka.

Cyakora uyu Muyobozi yirinze kugira byinshi avuga kuri iki gikorwa cy’abaraye mu biro by’Akarere, mu magambo make  avuga ko nta kibazo abibonamo.

Abatashye kare kandi bataha mu tundi Turere bavuga ko batashye saa kenda (03h00 a.m) bagera mu ngo zabo bukeye.

Abandi bakomerejeho bakora akazi batageze mu rugo.

Gusa hari abakeka ko  Akarere ka Ruhango kifuza kubona umwanya wa mbere mu mihigo, kuko ngo imbaraga no gutota abakozi birimo gushyirwamo byerekana ko bashaka uwo mwanya ku ngufu.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango

Share This Article
8 Comments
  • Ndumiwe! Birazwi neza ko aka Karere byinshi bihakorerwa Ari tekiniki. Ngaho namwe nimunyumvire gute abantu barara munyandiko? Ibi byerekana neza ko baba barimo kubeshya imibare, za statistics zibeshye, ibikorwa bimwe bavuga batakoze, etc. Tuba twibeshya cyane ngo turashaka umwanya mwiza mumihigo! Kandi abaturage dushinzwe batagerwaho nibikorwa twagaragaje munyandiko. Mayor Valens is a dictator, arakabije none ageze aho araza abakozi mubiro! Akwiye kugabanya kuyoboresha iterabwoba.

  • Atavuga ngo umukozi akora amasaha ashaka ntamasaha agenga umukozi wa leta azwi kuburyo bakora 24/24 ibyo nibyo mumenye ukuntu bimuye abakozi mukajagari mubitaro bya Ruhango na gitwe ntakintu nakimwe bagendeyeho kirebana nitegeko . Ruhango murayibarirwa ntimuyizi?

  • Oh mbega byiza! Kwitanga kw’abakozi ba Ruhango bizabageza kuri byinshi. Icyo nkundira Mayor na Komite Nyobozi ni uko baba bari kumwe natwe (abakozi) muri ako kazi amasaha yose. Happy happy happyyyyyy

  • Hahaha! Inkuru zarabuze pe! Sinari nabonye ibyo Bwana Elisée yongeye kwadukana. None se abakozi bo mu Gihugu nk’icyacu dushaka kugera kure aragira ngo tube turi he muri ayo masaha? Mu kabari? Ni ukuhatubera ….

  • Kwitangira igihugu ntibisaba amasaha runaka,twabikoraga tubikunze kandi abayobozi bacu turabakunda cyane kubera kwitangira akarere kacu,ahubwo dusaba Imana cyane ngo ibahe gukomeza ubuzima.Narebaga ukuntu badufashaga babikunze nkumva urukundo rurasanze.

  • Bjr, nibyiza ko batekinika iyo mihigo,none c ko ariyi utuma umugati usugira ugasagamva, uragirango bigende gute?

    Niba batarabikoreye igihe, bakwiye kubeshya kugirango akazi kabo karambe. Ahubwo bazi ubwenge pe.
    Ubwo NISR nitabitahura bizarangira Umwanya bawubonye da.

    Singaha aho nibereye.

  • Njyembona ikibazo Atari ijoro, ikibazo ni Umuyobozi utajya agira ubumuntu, ntajya aha agaciro abakozi namba, abantu bagomba gukora nicyo bahamariwe ariko bagakora bishimye nabyo byongera ubwiza bw’ibyo bakora. Naho Valens we mumureke akeneye manda kungufu. Ariko wagira NGO ntabajyanama agira ibintu akora ubona byihariye.

Leave a Reply to Kalisa Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *