Kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021, mu Karere ka Rubavu hazindukiye imyigaragambyo y’abakozi basaga 250 bakorera uruganda rw’icyayi rwa Pfunda basaba ko ruzamura umushahara wabo kuko uwo bahembwa utakijyanye n’igihe.

Aba bakozi bahuriza ku kuba bamaze imyaka isaga 10 bahembwa umushahara wa Frw 15, 000 batongezwa kandi ubuzima n’imibereho byarazamutse akaba ariho bahera basaba ubuyobozi bw’uruganda kubaha agaciro.
Aba bakozi biganjemo abakorera imirimo abayobozi (abatetsi) ndetse n’abahinzi bahagaritse akazi birara mu muhanda bakora imyigaragambyo bavuga ko babayeho mu buzima bubi budahuye n’agaciro kari ku isoko.
Mu bakozi 1600 bakorera Uruganda rw’icyayi rwa Pfunda, 101 ni bo bafite amasezerano y’akazi abandi bakora nta masezerano ndetse nta n’ubwishigizi bafite.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’inzego z’umutekano bazindukiye mu guhosha aya makimbirane.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Tekereza gukoresha umuntu ufite urugo umuhemba amafranga 500 ku munsi! Ku giti cye ari munsi y’umurongo w’ubukene utarabara abandi bagize umuryango. Ibi si akazi ni uburetwa. Ariko se ubundi kuki abo bakozi badasezera ngo berebe ibindi bajya gukora?
Iyo numva abanyafrika barihaye gukoronga Abazungu ngo babatwaye mu bucakara ariko barabavuraga bakanagaburirwa.
Noneho mwibaze umunyafrika agira umucakara mugenzi we?
Erega namwe mu ngo zanyu mufite abakozi mukoresha nk’abacakara.
Abakozi bo mungo zanyu bakora iminsi yose y’icyumweru, iyo badomotse nukujya gusenga gusa. Ngizo impamvu nyinshi zituma abakozi benshi bo mungo biyita aba adventiste b’umunsi wa 7 kugira bajye biruhukira kw’isabato bita uwa nyuma, basanga kucyumweru haba akazi kenshi Kuko henshi ingo bazisura ku cyumweru.
Muli make niba umukozi wawe umukoresha nk’indogobe umenye ko uba umufata nk’umucakara wawe.
Humanist, ubucakara uvuga ni uko abakozi bo mu rugo baruhuka ku munsi w’Isabato wowe wita uwa nyuma? Ahubwo impamvu nyakuri ni uko nyine baba bagize amahirwe yo kuruhuka kubera ko ntahandi babibona nk’uko wabivuze. Imwe mu mpamvu Imana yashyizeho Isabato ni uko yifuzaga ko abakozi n’abakoresha bose bajya baruhuka kimwe. Umva uko Bibiliya ibiviga
”Ariko uwa karindwi ni wo sabato y’Uwiteka Imana yawe. Ntukagire umurimo wose uwukoraho wowe ubwawe, cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe cyangwa umuja wawe, cyangwa inka yawe cyangwa indogobe yawe cyangwa itungo ryawe ryose, cyangwa umunyamahanga wawe uri iwanyu, kugira ngo umugaragu wawe n’umuja wawe babone uko baruhuka nkawe.” Gutegeka kwa kabiri 5:14