Perezida Paul Kagame yagaragaje ko nta na rimwe Umuryango RPF-Inkotanyi uzageraho ukavuga ngo “twemere ruswa” kubera aho igihe kigeze, yavuze ko iryo ari rimwe mu mahame adashobora guhinduka nubwo haba impinduka zitandukanye.
Yabigarutseho mu Nama Nkuru (Congress) ya 17 y’Umuryango RPF-Inkotanyi yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza, 2025.
Muri iyi Nama Nkuru ya 17 y’Umuryango RPF-Inkotanyi, abanyamuryango bemeje Hon Bazivamo Christophe wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa FPR – Inkotanyi mu mavugurura mashya yakozwe mu miterere n’imiyoborere y’uyu muryango.
Abanyamuryango bemeje umushinga wo kuvugurura amategeko agize umuryango n’imiterere ya Komite Nyobozi n’abayijyamo. Abo barimo Abanyamabanga bakuru babiri na ba Visi Perezida babiri.
Hemejwe kandi abagize Komite Nyobozi bashya aribo Uwimana Consolée nka Visi Perezida wa mbere; Kayisire Marie Solange yemejwe ko ari Visi Perezida wa Kabiri, Hon Bazivamo Christophe yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru naho Gasana Karasanyi Stephen yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru wungirije.
Perezida Paul Kagame mu ijambo rye yasabye abajya mu buyobozi bwa RPF-Inkotanyi no mu buyobozi bw’igihugu gukorera hamwe.
Yavuze ko niyo haba impinduka ariko zidahindura byose, ngo zinahindure “abo muri bo”.
Ati “Uko n’ibintu bihinduka kandi bigomba guhinduka buri gihe, ntabwo bihinduka byose, hari ikidahinduka, ikidahinduka ubundi ni icyo uri cyo ndetse n’icyifuzo cyawe cy’uko ukwiriye kuba ubaho, cyangwa wumva ibintu bijyanye n’iyo mpinduka.
Hari ikidahinduka, niba mu mibereho no mu miyoborere, RPF turi hano muri iki gihugu, igihugu cyacu uko na cyo cyagiye gihinduka, niba twaravuze ngo hari ikintu kimwe cy’inshingano dufite, politiki, imiyoborere bizima, ni ibihe?”
Perezida Kagame yavuze ko muri ibyo bintu bizima harimo ko RPF yavuze ngo tugomba kurwanya ruswa, uko kurwanya ruswa ngo ntiguhinduka.
Ati “Cya gitekerezo cyo kurwanya ruswa mu myaka 38, cyangwa (n’indi) ishize, ntabwo cyahinduka ngo tuvuge ngo noneho ntabwo tugiye kuyirwanya kubera ko twagiye mu gihe cyemerera ruswa, sinzi icyo gihe icyo ari cyo. Ahubwo igihinduka ni uburyo wakoresha kugira ngo uyirwanye.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu Muryango RPF umuntu akwiye gutekereza nka we ubwe, agatekereza inshingano ariko byajyera ku gikorwa abantu bagakorera hamwe.
Ati “Nibwo bigira akamaro, nibwo bigira umusaruro kuko uko turi hano twese buri wese afite inshingano, ibimureba mu buzima bwe ariko uko duhuriye hano biratwibutsa ko dufite byinshi duhuriyeho, mu bikorwa rero niho ha mbere dukwiye kuba duhurira, ntibibujije abantu no gutekerereza hamwe ariko muri bya bikorwa niho bizira.”
Congress yo muri uyu mwaka wa 2025 yahuje abanyamuryango 2,200 barimo na Madamu Jeannette Kagame.
Muri Congress ya 16 yabaye muri Mata 2023 nibwo Perezida Paul Kagame yongeye gutorwa nka Chairman w’Umuryango RPF-Inkotanyi, mu batoye bagera ku 2102, abagera kuri 2099 baramutoye bivuze ko yagize amajwi 99.8%.
Icyo gihe Komite Nyobozi yatowe yari kandi na Visi Chairman, Senateri UWIMANA Consolée (uyu mwanya yawugumanye), na Gasamagera Wellars watowe ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru (uyu mwanya yawusimbuweho na Hon Bazivamo Christophe).


HATANGIMANA Ange Eric/UMUSEKE.RW
Inzego bireba ibyo kurwanya ruswa mutunge itoroshi muri RIB
Mukomeze ubugenzuzi muri za minisiteri nka MINICOM_MINISANTE_MINIJUST,mu turere(Gisagara_Muhanga_Bugesera_n’ahandi muzi) itoroshi munayitunge by’umwihariko mu mirenge n’utugari abaturage barashize pe!