Updated: RIB yafunze umugabo n’umugore we bakurikiranyweho kwica abantu

Imodoka RIB yifashisha itwaye abakekwaho ibyaha

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Ndayisaba Félicien n’umugore we, Imanishimwe Rebecca bakurikiranyweho kwica abantu batatu.

Ni umuryango utuye mu Murenge wa Mugombwa, mu Karere ka Gisagara, bakurikiranyweho ubwicanyi, gushyinyagurira no guhisha imibiri y’abantu batandukanye nyuma yo kubica.

Ndayisaba n’umugore we batawe muri yombi ku wa Gatatu tariki 11 Werurwe, 2026.

Aba bombi bafashwe hashingiwe ku iperereza ku birego bitandukanye by’abantu bagiye baburirwa irengero harimo Tuyizere Violette w’imyaka 30, Ndayisenga Alexis ufite imyaka 25 na Iradukunda Pacifique ufite imyaka 21.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ruvuga ko mu iperereza n’isakwa ry’ahakorewe ibi byaha, mu rugo rwa Iradukunda Pacifique uri mu bishwe, ruherereye mu Mudugudu wa Akarerangabo, Akagari ka Mukomacara, Umurenge wa Mugombwa, abagenzacyaha ba RIB bahakuye ibice by’imibiri bitandukanye by’abantu bataramenyakana byari byarajugunywe mu cyobo cy’umusarane mu buryo bwo gusibanganya ibimenyetso.

Aha hakorewe icyaha no ku mibiri yari yarahishwe hakuwe ibimenyetso bya gihanga byoherezwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI) kugira ngo bifashe mu iperereza.

RIB ivuga ko mu ibazwa rye, Ndayisaba Félicien, yemera ko bimwe mu bice by’imibiri byatahuwe ari ibya Ndayisenga Alexis wari waraburiwe irengero akaba na murumuna we.

Avuga ko yamwishe tariki ya 21 Kamena mu mwaka wa 2021, amuziza kuba yagiranye imibonano mpuzabitsina n’umugore we.

Yemera kandi ko ibindi bice by’imibiri ari ibya Iradukunda Pacifique yishe tariki ya 5 Mutarama 2026 na Tuyizere Violette yishe tariki ya 4 Werurwe, 2026.

Iperereza RIB yakoze ryagaragaje ko Tuyizere na Iradukunda ari abacuruzi b’ibiribwa, ukekwaho icyaha akaba yarabishe bagiye iwe kugura umusaruro w’ibyo yari yejeje.

Aba bakaba bari bahamagawe n’umugore we, bahageze arahava kugira ngo umugabo we ashyire mu bikorwa umugambi we aho banabatwaye Frw 500.000.

Umugore we na we yatawe muri yombi akurikiranyweho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwica ba nyakwigendera.

RIB yashimiye abayobozi n’abaturage bo mu Murenge wa Mugombwa ku makuru batanze kugira ngo abakekwa bafatwa.

Yanashishikarije n’abandi baba bafite aho bakeka icyaha, cyangwa indi migambi y’ubugizi bwa nabi kujya batangira amakuru ku gihe.

Abaturage bavuga ko hari n’abandi babuze bibwira ko bagiye gupagasa

Umwe mu baturage avuga ko uriya mugabo mu makuru yatanze avuga ko yishe abantu 30. Ati “Ino hano twajyaga tubura abantu tukagira ngo bagiye gupagasa none twagiye tubona imyenda yabo.”

Undi muturage avuga ko undi mwana w’umukobwa wigaga mu mashuri yisumbuye, na we ngo yaburiwe irengero bakeka ko hari abanyeshuri bamushutse bamujyana i Kigali, ariko ngo na we imyambaro ye yabonetse muri kiriya cyobo.

Abaturage basaba ko uriya mugabo n’umugore we bakongera kubasubiza ahakorewe icyaha bakavuga aho bashyize imirambo y’abantu babuze.

Undi ati “Dukeka ko hari abantu benshi yishe kuko hari abuze abantu bagakeka ko bagiye muri Uganda.”

UMUSEKE.RW

Share This Article
3 Comments

Leave a Reply to Cloud Hosting Services Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *