Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko yishimiye ibihano Leta Zunze Ubumwe za America zafatiye Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’abasirikare bakuru.
Mu itangazo ryo ku wa Mbere, America yemeje ko Ishami rishinzwe kugenzura umutungo w’abanyamahanga (OFAC) rya Minisiteri y’Imari ryahannye Ingabo z’u Rwanda hamwe n’abayobozi bakuru bane muri RDF.
Ni ibihano America ivuga ko byafashwe kubera uruhare RDF igira mu gushyigikira umutwe wa AFC/M23 mu ntambara ihanganyemo n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Iki gihugu gishinja RDF guha imyitozo umutwe wa M23, kuwuha intwaro no kumufasha mu mirwano ibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Itangazo ryasowe na America rigira riti “Dutegereje gutaha vuba kw’ingabo z’u Rwanda, intwaro n’ibindi bikoresho.”
America ivuga ko uretse gufatira ibihano RDF, yanahannye Gen. Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, na Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka.
Yanahannye kandi Maj. Gen. Ruki Karusisi, usanzwe ari Umuyobozi wa Diviziyo ya 5 y’Ingabo z’u Rwanda, na Brig. Gen. Stanislas Gashugi, uyobora Ingabo zidasanzwe z’u Rwanda (Special Operations Forces).
Ibihano byafashwe muri uru rwego birimo gufatira imitungo y’abavuzwe iri muri Amerika. Ikindi, imitungo bafitemo imigabane igera kuri 50%, yaba ibanditseho cyangwa itabanditseho, nayo irafatirwa.

RD Congo yicinye icyara !
Minisiteri ishinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri RDC yatangaje ko ibyo bihano byafatiwe RDF n’abasirikare bakuru binyuze mu mucyo, icyeza Amerika n’ishami ryayo rya OFAC.
Yavuze ko ari ibimenyetso bigaragaza kubaha ubusugire no kutavogera imbibi za RD Congo, ndetse no gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington.
Kinshasa ivuga ko ingamba zafashwe zishimangira akamaro n’ubushake bwo gushyira mu bikorwa ibyo impande zombi zumvikanye mu buryo bwa dipolomasi.
Yibukije ko amahoro arambye mu burasirazuba no mu karere k’Ibiyaga Bigari “azagerwaho binyuze mu guhagarika inkunga iyo ari yo yose ihabwa imitwe yitwaje intwaro.”
Yavuze kandi ko hagomba kubahirizwa ubusugire n’ubwuzuzanye bw’imbibi z’ibihugu byose, ndetse no gukurikiza amahame n’amategeko mpuzamahanga.
RD Congo yashimiye byimbitse USA ku ruhare rwayo rutajegajega n’ukwiyemeza kw’ubuyobozi bwayo mu bikorwa bigamije kugarura amahoro muri icyo gihugu no mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Kinshasa yashimangiye ko ishyigikiye imbaraga Washington yashyize mu bikorwa mu kubahiriza amasezerano yashyizweho umukono no kugeza akarere ku mahoro arambye.
U Rwanda ruvuga ko Congo itubahirije ibyasinyiwe i Washington
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) n’abasirikare bakuru bamwe, bibogamiye ku ruhande rumwe kandi byirengagiza ukuri guhari.
U Rwanda ruvuga ko Leta ya Congo ikomeje kugaba ibitero mu bice bitandukanye by’Uburasirazuba bigenzurwa na AFC/M23, bishimangira ko yanze guhagarika intambara.
Guverinoma y’u Rwanda yibukije ko “kurinda igihugu ari inshingano ikomeye y’Ingabo z’u Rwanda.”
U Rwanda ruvuga ko Congo, mu masezerano ya Washington, yiyemeje guhagarika burundu inkunga iha FDLR n’indi mitwe ifatanyije na yo, ariko kugeza ubu nta ntambwe n’imwe yigeze iterwa muri iyo gahunda.
Ruvuga ko ibitero bya drones n’ibyo ku butaka bya Leta ya Congo bigamije kubangamira amasezerano y’agahenge kandi bikomeje kwica benshi.
U Rwanda ruvuga kandi ko ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho zizavanwaho igihe RD Congo izakora ibyo yiyemeje.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Ariko ubundi igihugu guhana ikindi gute?umugabo yaza gutanga amategeko murugo rwawe asyi gariwe