RDC: Umutwe w’Abanyamulenge wa “Twirwaneho” wishe Colonel wa FARDC

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (FARDC) zatangaje ko zapfushije umusirikare Mukuru ufite ipeti rya Colonel, yaguye mu mirwano ikaze yahuje Ingabo za Leta n’Umutwe w’Abanyamulenge witwa “TWIRWANEHO”.

Umutwe wa Twirwaneho ushinjwa na FARDC kuyigabaho igetero cyaguyemo Colonel mu Ngabo za Leta

Iyi mirwano yabereye ahitwa mu Kabombo muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Epfo nkuko byemejwe na Major Dieudonne Kasereka Umuvugizi wa FARDC muri kariya Karere.

Major Dieudonne Kasereka yavuze ko uyu mutwe wa Twirwaneho ariwo wagabye ibitero ku ngabo za Leta, ni mu itangazo ryagejejwe ku banyamakuru kuri uyu wa gatatu.

Muri iryo tangazo Maj Kasereka yavuze ko abarwanyi ba “Twirwaneho” bishe barashe umuyobozi w’Ingabo za FARDC za Brigade ya 122 Colonel Younde Tshembe nyuma baza kumutemagura.

FARDC yavuze ko muri iyo mirwano yatangiye ku wa mbere yaguyemo abantu 16 barimo abasirikare bane ba FARDC n’inyeshyamba 12.

Maj Kasereka mu itangazo yahaye itangazamakuru yavuze ko nyuma yimirwano ikaze, FARDC yongeye kwigarurira ibirindiro byari byafashwe n’uyu mutwe wa “Twirwaneho” uyobowe na Col Makanika wahoze muri FARDC.

Koloneli Makanika uyobora “Twirwaneho” yabwiye VOA ko nta gahunda bari bafite yo gutera ingabo za FARDC ko babikoze nko kwirwanaho no kurinda abaturage n’ibyabo.

Ati “Baraje bwa mbere bica abantu, biba inka ntago twabyihanganiye kuko bakorana na Mai Mai, twarwanye dukurikiranye inka n’abashumba bari bashimuse.”

Col Makanika yahakanye amakuru avuga ko FARDC yishe abarwanyi 12 ba “Twirwaneho”, yirinze no kwemeza nimba bishe uwo mu Col wa FARDC.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO:VOA

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
5 Comments
  • Iyi ntambara izavumbura ibibazo byinshi twibazagaho. Muri za 1998, abari abazayirwa baje kwigoba abandi batera ubutegetsi bwa Congo aribyo bise “intambara y’abanyamulenge”. Ese umunyagihugu atera igihugu cye, bamurwanya akumva arengana? Makanika yahoze mu ngabo za FARDC atorokana ibikoresho n’ingabo za FARDC. Yavuye mu ngabo z’igihugu ajya kurwanira ubwoko bwe bw’abo bita abanyarwanda. Mu minsi ishize, RED Itabara bivugwa ko ari umutwe w’ingabo zirwanya Leta y’Uburundi ariko zitoreza mu Rwanda, nayo yisutse mu ntambara. Byatumye ngo n’ingabo z’Uburundi zambuka zicakirana nyine muri Kivu. Twibuke ko Perezida Kagame yijeje abigeze kumutakambira ko Urwanda rutazarebera. Uwo ariwe wese ahita yumva ko ari urusobe rw’ibibazo.

  • Ikibabaje nuko muli Africa iteka intambara zaho ziba ari Abenegihugu barwana hagati yabo (civil wars).Umuririmbyi wo muli Congo Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:”Nimujugunye intwaro zanyu.Twimakaze urukundo tureke kurwana”.Aho kumva iyo nama,ibihugu byongera military budget,bigakora ibitwaro byasenya isi yose mu kanya gato,abantu bose bagashira.Umuti uzaba uwuhe?Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Uwo niwo muti rukumbi w’intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (milliard) kuva Muntu yaremwa.

  • Mwirwaneho rata utagira nyirasenge arisenga ngo imbwebwe? Imbwebwe nizica abantu . Umusirikare baherutse kwica bakanamwotsa bakamurya ntimwamwumvise yazize iki? Ahubwo ndararika nabari hirya ni hino ngo naze mufatanye. Aho mwahereye

Leave a Reply to Kunga Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *