RDC: Umupolisi yaguye mu mirwano y’Abayisilamu mu isengesho ry’Irayidi

Ku munsi w’ejo ubwo Abayisilamu batangiraga amasengesho asoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo habaye ubushyamirane hagati y’ibice bibiri by’Abayisilamu buteza imirwano yatumye umupolisi ahasiga ubuzima.

Uku gushyamirana kwatewe n’amakimbirane ashingiye ku buyobozi bw’idini ya Isilamu asanzwe aranga izi mpande zombi, gusa mbere y’uko bahurira mu masengesho hari habanje  kubaho ubwumvikane bwo gusoza amasengesho y’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan hamwe mu rwego rwo kugaragaza ko byiyunze.

Umuryango wa Islam mu murwa mukuru wa Congo wacitsemo ibice bibiri kubera guhanganira ubuyobozi bw’ihuriro ry’Abayisilamu.

BBC ivuga ko ubu bushyamirane bwatutumbye ubwo bari bagiye gutangira isengesho, bisa n’aho abayobozi b’izi mpande bananiwe kumvikana ku migendekere yaryo, buri ruhande rushaka ko Umuyobozi warwo ari we uyobora amasengesho, imirwano ihera ko itutumba abantu benshi barakomereka n’imodoka ya Polisi iratwikwa.

Ukuriye Polisi i Kinshasa, Sylvano Kasongo yatanaje ko uriya mupolisi yapfuye atwitswe, kandi ko muri iriya mirwano hanakomerekeyemo bagera kuri 46.

Polisi yagerageje gukoresha ibyuka biryana mu maso, hagamijwe guhosha iyo mirwano no gutatanya abantu bari hanze ya stade de Martyrs.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW

Share This Article
3 Comments
  • Abaslamu barwanye bagiye gusenga??? Tujye twibuka ko Ijambo ry’Imana zivuga ko kimwe mu biranga idini nyakuli y’Imana ari uko abayoboke bayo barangwa n’amahoro,bagakundana ntibarwane.Urugero,nta na rimwe bajya mu ntambara zibera mu isi,cyangwa ngo wumve abayoboke baryo barwanye hagati yabo.Ikindi kandi,ijambo ry’Imana rivuga ko Imana itumva amasengesho y’abantu bakora ibyo Imana itubuza.Urugero,Abafarisayo basengaga Imana cyane.Nyamara Yezu yababwiye ko Imana yabo ari Satani.Niba dushaka ko Imana itwemera nk’abantu izaha ubuzima bw’iteka muli paradizo,tujye twirinda gukora ibyo itubuza.

  • Ibyo uvuga ni ukuri.Barwana bapfa amafaranga n’ibyubahiro.Ariko usanga ahanini abarwana twumva ku maradiyo cyangwa tubona kuli televisiyo,kenshi usanga ari Abaslamu na ADEPR.Buli gihe bakizwa na RGB (Rwanda Governance Board).Ndibuka muli 1995 Pastors ba ADEPR barwana bapfa ugomba kuba Legal Representative wayo mu Rwanda.Pastor witwaga Munonoka Andre,wahoze ari Lieutenant mu ngabo za kera,yafatanyije n’abayoboke be,bakubita abandi ba Pastors,abita interahamwe.Leta yaramufunze.Ubu yahungiye muli South Africa.

  • Birababaje kubona abantu bitwaza Bible na Korowani byitwa ko bagiye gusenga Imana,ariko bagakora ibyo itubuza.Niyo mpamvu Imana ivuga ngo:” Banyubahisha iminwa yabo nyamara imitima yabo iri kure yanjye”.Tujye twibuka ko Imana yanga abantu bayiryarya.Nicyo cyatumye mu mwaka wa 70 Imana irimbura idini y’Abafarisayi.Nyamara ntawabarushaga gusenga.Ijambo ry’Imana rivuga ko ariko bizagendekera amadini y’ikinyoma yose ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply to matabaro Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *