RDC: Lumumba wasize izina mu Gikombe cya Afurika yahembwe imodoka

Nyuma yo kugaragara Afana ikipe y’igihugu cye ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, mu Gikombe cya Afurika 2025 giheruka kubera muri Maroc, Michel Kuka wamenyekanye ku izina rya ‘Lumumba’ kubera uko yambaraga nka we, yahembwe imodoka nk’ishimwe ry’Igihugu cye.

RDC yasezerewe na Algérie muri 1/8 cy’irushanwa nyuma yo gutsindwa igitego 1-0, ariko imikino yose yakinnye muri iri rushanwa, Lumumba yagaragaye ayifana amanitse ukuboko kw’iburyo iminota 90 ikarangira atanyeganyeze.

Ibi byatumye benshi mu bakurikiye iri rushanwa bamwibazaho ndetse amenyekanisha igihugu cye cya RDC.

Nyuma y’uko Les Léopards isezerewe, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, Dr. Patrice Motsepe, yegereye Lumumba amusaba ko yaguma muri Maroc akishyurirwa byose kugeza irushanwa rirangiye ariko undi aramutsembera amubwira ko agomba gutahana n’ikipe y’igihugu cye.

Igihembo cy’iyi modoka uyu mufana yahawe, yagishyikirijwe na Minisitiri wa Siporo muri RDC, Didier Budimbu, ku wa Gatatu, tariki ya 21 Mutarama 2026 maze amuha imfunguzo n’ibindi byangombwa byose bya yo. Ni imodoka iri mu bwoko bwa ‘Jeep.’

Yashimiwe ko yatumye ibitangazamakuru ku rwego mpuzamahanga, bimenya Igihugu cye ndetse benshi bagashyigikira Les Léopards abigizemo uruhare.

Ubwo ikipe ye y’Igihugu yasezererwa, Lumumba yararize
Yashimiwe uko yashyigikiye ikipe y’Igihugu

UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments

Leave a Reply to Icyamamare Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *