Rayon Sports yatakarije amanota i Musanze

Nyuma yo kunganya na Musanze FC igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 28 Gashyantare 2026 Saa Cyenda z’igicamunsi, Rayon Sports yatsikirikiye mu Karere ka Musanze.

Uyu mukino wabanjirijwe no kubanza nabi nyuma y’aho Murera yageze i Musanze igashaka gukorera imyitozo yoroheje kuri Stade Ubworoherane ariko ikangirwa, bigakoma mu nkokora Bruno Ferry uyitoza.

Rayon Sports yaje gukina uyu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona y’u Rwanda, ifite igitutu cyo kuwutsinda ngo ikomeze yotse igitutu APR FC yo yabonye intsinzi y’ibitego 2-1 yakuye kuri Gorilla FC ejo hashize.

Murera itari ifite bamwe mu bakinnyi bayo beza mu busatirizi nka Aziz Bassane wari ufite ikarita itukura na Ndikumana Asman wari wujuje atatu y’umuhondo, yatangiye umukino neza ndetse iza kubona igitego hakiri kare.

Ku munota wa 13 gusa w’umukino, Rayon Sports yari ifunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bienvenue Joachim ndetse iminota 45 y’igice cya mbere yose yarangiye Murera ari yo iri imbere n’igitego 1-0.

Musanze FC itozwa na Ruremesha Emmanuel yagarutse mu gice cya kabiri ifite inyota yo kubona igitego ndetse biza kuyikundira ku munot wa 64 ubwo yabonaga penaliti yinjijwe neza na Mbogamizi Patrick.

Amakipe yombi yakomeje gucungana, cyane ko n’ikibuga cyo kuri iyi Stade kitorohereza buri kipe gukina ibyo iba yifuza birimo guhererekanya neza.

Uko buri kipe yakomezaga gucunga izamu ryayo yohereza imipira imbere, ni nako iminota yicumaga ndetse 90 iza kurangira amakipe yombi agabanye amanota ku gitego 1-1.

Uku kunganya, kwatuma Murera ifata umwanya wa kane n’amanota 37 mu gihe Musanze FC yo iri ku mwanya wa munani n’amanota 33.

Musanze FC na Rayon Sports zaguye miswi

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply to Buy Clonazepam Online Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *