Polisi yarashe umusore bivugwa ko ari “Umwuzukuru wa Shitani Mukuru”

Rubavu: Umusore w’imyaka 21 bivugwa ko yari yariyise DPC w’itsinda ry’insoresore zikora urugomo i Rubavu, harimo kwiba no gutera ubwoba abaturage, yarashwe na Polisi ubwo bikekwa ko yari avuye kwiba televiziyo nini.

Mu masaha y’igicuku kuri uyu wa Kabiri Tariki 21 Ukuboza, 2021, nibwo uriya musore bivugwa ko yari afite televiziyo nini (plat TV Screen) avuye kuyiba yarashwe.

Uwapfuye amazina ye ni Niyonsenga Iradukunda w’imyaka 21 y’amavuko, abaturage bahamagaye Radio 10 bavugaga ko yari yarabazengereje yariyise DPC.

Yari kumwe n’abandi bagabo babiri ubwo bahuraga n’Abapolisi mu Mudugudu wa Gabiro, Akagari ka Buhaza, Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yabwiye urubuga Taarifa.rw ko amakuru y’iraswa ry’uyu musore ari impamo.

Ati: “ …Abapolisi bari kuri patrol [bacunga umutekano] bahuye n’itsinda ry’abagabo batatu bari bikoreye ibintu bigaragara ko bari bavuye kubyiba, Abapolisi babahagaritse baranga bariruka, barashe hejuru ntibabita hasi bakomeza kwiruka ariko haza kuraswamwo umwe arapfa.”

Hari andi makuru avuga ko uriya musore yafashwe n’Abapolisi ariko ashaka kubatera icyuma baramurasa.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko mu nshingano zayo z’ibanze ni ukurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo. CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yagize ati “Icyo dusaba abaturage ni ugukomeza gushimangira ubufatanye mu kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe kugira ngo tuburizemo icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano w’umuturarwanda.”

Insoresore zitwa Abuzukuru ba Shitani zayogoje Rubavu, nyamara Ubuyobozi buvuga ko bwabahagurukiye.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/rubavu-abagabo-2-bakekwaho-gukebesha-urwembe-abaturage-batawe-muri-yombi.html?fbclid=IwAR02L_mSmK_XWS7lf_HfhLNZbP_rJ345qe7Bse9NtBTuutRVM0wRP4AnHJc

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments
  • Tekereza gushimishwa no kwitwa “umwuzukuru wa Shitani”.Millions na millions z’abatuye isi,bashimishwa no gukora ibyo Shitani yifuza: Bariba,bararwana mu ntambara,barasambana bakabyita “gukundana”,barya ruswa,barabeshyana,etc…Nkuko bible ivuga,abo bose Imana izabarimbura ku munsi w’imperuka utari kure iyo urebye ibimenyetso byinshi biriho byerekana ko turi mu minsi y’imperuka.

  • POLICE YATINZE GUKORA REACTION YIZEYE INKERAGUTABARA NA DASSO KUBERA KWIRIRWA BABESHA NGO BARABAHASHA KANDI NTA MBARAGA BAFITE.POLICE NI KOMEREZE AHO IBAHASHE ABATURAGE BAGIRE AMAHORO ASSESSUYE.MURAKOZE

Leave a Reply to mazimpaka Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *