Police FC iri kugenda runono Rudasingwa Prince

Ikipe ya Police FC yifuza kongera imbaraga mu gice cy’ubusatirizi bwayo, iri gutekereza ku kugura rutahizamu wa AS Kigali, Rudasingwa Prince usigaje ameze atandatu ngo asoze amasezerano ye.

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo imikino ibanza ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo, irangire, amakipe yatangiye gutekereza aho kongera imbaraga ngo akomeze kuguma mu ntego za yo z’uyu mwaka.

Ikipe y’Abashinzwe Umutekano inayoboye urutonde rwa Shampiyona, yatangiye gutekereza aho kongera imbaraga.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Police FC yifuza rutahizamu, Rudasingwa Prince ukina mu busatirizi bwa AS Kigali. Ni umukinnyi usigaje amasezerano y’amezi atandatu muri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Bivugwa ko ikipe ye na yo yifuza kumugurisha, cyane ko asigaje igihe gito ngo asoze amasezerano afite.

Mu gihe Rudasingwa yaba agiye muri Police FC, yaba yiyongereye ku bandi ba rutahizamu barimo Ani Elijah, Emmanuel Arnold Okwi na Mugisha Didier. Aba bose bashobora gukina nka ba nimero Icyenda.

Rudasingwa Prince ashobora kujya muri Police FC

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Great blog you have here but I was curious about if you knew of any community forums that cover the same topics discussed in this article? I’d really like to be a part of community where I can get suggestions from other knowledgeable people that share the same interest. If you have any suggestions, please let me know. Appreciate it!

Leave a Reply to tlover tonet Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *