Umuvugizi w’Ingabo za Tchad yatangaje kuri televiziyo ko Perezida w’icyo gihugu Idriss Déby yapfuye ari kurengera ubusugire bw’igihugu, akaba yaguye ku rugamba.

Kuri Televiziyo ya Leta umuvugizi w’ingabo General Azem Bermandoa Agouna yatangaje ko mu minsi ishize Maréchal Idriss Déby Itno yarasiwe ku rugamba n’inyeshyamba mu gace ka Kanem mu majyaruguru.
Imirwano ikarishye yashyamiranyije inyeshyamba n’ingabo za Leta mu mpera z’icyumweru gishize.
FACT zinjiye mu gihugu tariki 11 Mata 2021 zivuye muri Libya, bivugwa ko Maréchal Idriss Déby yazize ibikomere by’amasasu yamufatiye ku rugamba.
Maréchal Idriss Déby yari amaze imyaka 30 ku butegetsi aho ashinjwa kuba Umunyagitugu, yari aherutse gutsinda amatora kuri manda ya gatandatu n’amajwi 79,32% yari yatangajwe ku wa Mbere.
Déby Itno yari afite imyaka 68 yageze ku butegetsi mu 1990.
Igisirikare cyahise gitangaza iseswa rya Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko, kivuga ko hashyirwaho inzibacyuho.
Iyo nzibacyuho y’amezi 18 izayoborwa n’akanama ka gisirikare gakuriwe na Mahamat Idriss Déby, umuhungu wa Idriss Déby Itno, ufite ipeti rya General mu ngabo za Tchad.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW
Uyu mugabo yakundaga intambara none niyo azize.Tekereza president ujya ku rugamba,kuli front line (kurwana imbere).Bihuye n’uko Yezu yavuze ngo “abatwara inkota bazicishwa inkota”.Inkota y’iki gihe ni imbunda.Gusa tujye twibuka ko Imana itubuza kurwana.Ijambo ry’Imana risobanura neza impamvu kera imana yasabye abayahudi kujya mu ntambara.Bitandukanye cyane n’intambara z’iki gihe.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,Imana yategetse Abayahudi kurwanya abantu bali batuye igihugu cya Kanani kugirango bagituremo “kubera ko basengaga ibigirwamana”.Kubera iyo mpamvu Imana yabatizaga Abamarayika bakabarwanira.Muli make,zali intambara z’Imana,kubera “inyungu z’Imana”,kandi ku itegeko ry’Imana.Nyuma yaho,Imana na Yezu bategetse Abakristu nyakuri kutarwana,ahubwo bakarangwa no gukundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5:44 havuga.Bongeraho ko “abantu bose barwana bazicwa” ku munsi wa nyuma.Soma Matayo 26,umurongo wa 52.Abakristu nyakuli,barangwa n’amahoro (peaceful people).Nkuko Zaburi 5:6 havuga,Imana yanga umuntu wese umena amaraso ya mugenzi we.
Ninde se wakwemera Koko ko yishwe n’,inyeshyamba? yaba yishwe n’inyeshyamba government n’inteko Ishinga amategeko bigaseswa? Hariya harimo akabazo. Njye ndabona bisa nka
Coup d’Etat.
@Gahirima.nanjye ndakunganira ariko mbibona ikundi .buriya uriya mugabo yarafite abanzi benshi bashatse kumwikiza.gusa ndibaza nti
Nigute indwanyi nkawe yajya kurugamba rudasobanutse kuriya?mubyukuri bariya no muri Mozambique bagabyeyo igitero kandi bakubiswe inshuro. Buriya abafaransa Nibo barinyuma yururupfu.
Izi nyeshyamba baziremere ahubwo. imyaka 30 yose kubutegetsi kweli? Bahite bahindura byose doreko kari akazu ka Itno hose mu nzego za leta zikomeye.
wowe gahirima ese igihugu gitewe n’abanzi abaturage bose bakanga kurwana ngo Imana yanga intambara ahazaza hicyo gihugu wahambwira?ese ko icyo gihugu cyajya mumaboko yabo banzi ubwo abobaturage babaho bate?bishimye?kuba ingaruzwa muheto nogukorera abandi nibyo ushimye?ntimukabeshyere biblia,intambara itemewe niyo kwenderezanya no gushotoranya mbese kumena amaraso atariho urubanza
biratangaje perezida ujya kurugamba ubwo yari yasimbuye ba platoon commander ,na ba company commander yavangiraga ingabo zigihugu cye ubwo se nimba yigiragayo ba commander be ntiyabemeraga pe ubwo se yumvaga yakora byose nagende arizize
Uru rupfu ko rwenda kumera nk’urwa Fred Rwigema aho kizigenza apfa mu ba mbere ubu ni gusa.
Ngo Intambara z’Imana kubera inyungu z’Imana !!? Arikose Iyo Mana irwana n’ikiremwa cyikinyantegenke yaremye kitabiyisabye, Ngo kunyungu z’Imana !? Niki Imana yunguka iyo iha ububasha bamwe ngo bice abandi ? Uwo mubyeyi unezezwa no kubona imivu y’amaraso y’abana be ameneka ni mubyeyi nyabaki.
@ David,niko Imana ikora.Iteka iyo ukora ibyo itubuza,ibanza kukuburira (to warn),kugirango wihane,ureke ibyaha.Iyo ukomeje kwinangira,iraguhana,ndetse ikakurimbura,kugirango udakomeza kugirira nabi abandi.Wibuke ko na Leta ifunga abagome,cyangwa ikabica,kugirango badakomeza kugirira nabi abandi.Ni muli urwo rwego Imana izakura mu isi abantu babi bose nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Abazasigara beza,bazaba mu isi izaba paradizo.Kugirango yerekane ko igira ubutabera,yashyizeho igihe gihagije cyo KWIHANA nkuko 2 Petero 3:9 havuga.Ikibazo nuko abatuye isi hafi ya bose badashaka guhinduka.
Rahirako ataba azize kugundiram bakabisasira! Ese umuntu aba perezida imyaka 30 akekako ariwe kamara? Yaramaze gutorerwa indi manda. Gusa ntituzi bibice byarengaga kuri 99% agirwa n’abaperezida benshi bo muri Afurika!
Amadini aragwira, ariko nta bantu b’injiji ndabona bageza ah’Abayehova. Dawidi ntago yari umwami wakundwaga n’Imana? Ntago yari na general w’igisirikare se? Ba Yoshua, ba Salomoni, n’abandi benshi. Yesu ntago yakubise abantu abasanze mu ihekaru bari gucururizamo? Ingufu za gisirikari ni ngombwa mu kumvisha abadashaka kumva. Igihe Abatutsi bicwaga ko mutagiye kubwiriza Habyarimana n’abambari be? Nimuvane umwijuto aho. Nyakwigendera Idris yabaniye neza u Rwanda, Imana yakire Roho ye.
@ Munyarwanda,bible isobanura neza ibyo wibaza.Ikibazo nuko wowe udashaka kubyemera.Ongera usome neza inyandiko ya Gahirima hejuru.Yezu witwaza,nta na rimwe yishe cyangwa ngo akomeretse umuntu.Ba Dawidi uvuga,bakoraga ubushake bw’Imana,”ku nyungu bwite z’Imana”.Bagirango birukane muli Canaan abantu basengaga Ibigirwamana.Ntabwo byali inyungu za Dawudi cyangwa Yoshua.Ku byerekeye abadashaka kumva,Imana iravuga ngo:”Guhora ni ukwange gusa”.
Tekereza isi yose ituwe n’abantu bumvira Imana gusa.
Ntawagombye kurenza imyaka 10 k’ubutegetsi ,kuko usanga abayirengeje bumva Ari Imana z’ibihugu byabo bafunga uwo bashatse,bakiza ,bagabira uwo bashatse,nyamara ntibazi ko uko amasegonda agenda ariko umuntu asanga urupfu ,none se kurenganya umuntu bimaze iki? Ngo ni ukugirango umwumvishe,ni icyasha k’ubikora n’umuryango we ,gutinda k’ubutegetsi icyo bizana n’ubukene ,ubushomeri,inzangano ,kuko abakira ni bamwe,imyanya y’ubutegetsi ikorwamo n’abantu badahinduka.
Abahamya barantangaza iyo mwivuruguta mu bintu mutazi inkomoko yabyo: None se @mazina we aka kanya wibagiwe ko uwohereje abo Yosuwa na ba Dawidi ari nawe watanze itegeko rigira riti ntukice? Harya yarabohereje mu bukwe? cg yari yabyibagiwe? Izo se nizo za mbabazi zitarondereka zimuvugwaho? None se uko niko gukunda umwanzi wawe adutoza yo ihora inzigo ngo inahora abana ibicumuro bya ba Se!!! Ba Nyafurika benewacu, Imana y’Abisiraheri ntacyo mpfa nayo muyirekere beneyo bazi uko babana nayo cyane cyane ko n’ubundi mwayizaniwe n’abaje kubakoroniza si urukundo rundi. Bababwira ko n’ubundi muri ingurukira ariko ntimwumva. Mushakishe Imana yanyu igira imbabazi, igira impuhwe, itagira itanura itwikamo abantu kugeza bakongotse, igira urukundo, ikunda kwiyunga no kubana mu mahoro nimuyibura muze dusenge izuba, cyangwa umwuka cg imvura biraruta nibura bidufatiye runini. Koko mu myaka 100 yose ishize tudaca akenge?? Birababaje.
uvuze neza ndagukunze