Perezida Museveni yarakaye cyane, yise ‘ingurube’ abarashe Gen Katumba Wamala

Kuri Twitter Perezida Yoweri Museveni yamaganye cyane igikorwa cyo kugerageza guhitana Minisitiri w’Ibikorwa n’Ubwikorezi, avuga ko abamurashe ari ingurube.

Perezida Yoweri Museveni

Yagize ati “Ingurube zidaha agaciro ubuzima zarashe kuri Gen. Katumba zica umukobwa we n’umushoferi, na we ziramukomeretsa.”

Perezida Museveni yihanganishije ababuze ababo avuga ko ari abaturage ba Uganda babiri bapfuye.

Yavuze ko yahamagaye kuri telefoni Gen. Katumba inshuro ebyiri aho arwariye kwa muganga ngo ameze neza.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/uganda-gen-wamala-yarashwe-nabantu-bari-kuri-moto-umwana-we-bari-kumwe-ahita-apfa.html

Yamwifurije gukira vuba, ariko anenga cyane ushinzwe kumurindira umutekano warashe mu kirere aho kurasa mu cyico abarashe imodoka ya shebuja.

Museveni ati “Umurinzi ntabwo yari kurasa mu kirere. Yagombaga kurasa akica. Twakagombye kubona umurambo w’ikihebe aho gukanga ibyihebe ngo bihunge.”

Kurasa k’umurinzi wa Gen. Katumba ngo byarokoye ubuzima bwe ariko bifasha “inkozi z’ikibi guhunga”.

Yavuze ko n’ubundi iyo haraswa ibyihebe byari kugira umumaro ku buzima bwa Gen Katumba Wmala yenda no ku bo bari kumwe.

Gen Wamala yumvikanye kuri video yafatiwe kwa muganga aho arwariye avuga ko yarusimbutse, asaba abaturage gusabira umukobwa we warashwe agahita apfa.

Amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Gen Wamala yurizwa kuri moto ikamujyana kwa muganga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

Share This Article
8 Comments
  • Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ntabwo Abicanyi bazaba mu bwami bw’Imana.Nubwo bicana,nabo umunsi umwe bazapfa.Ntabwo bazazuka ku munsi wa nyuma nkuko bizagendekera abumvira Imana.Bazazuka ku munsi wa nyuma,bahembwe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ni Yezu ubwe wabivuze muli Yohana 4:60.

    • Museveni ntakwiye guseka abicanyi.Kubera ko nawe yicana.Niwe wishe Paul Kayira.Mu ntambara afata igihugu,yishe ibihumbi by’inzirakarengane.Urugero muli Luwero Triangle.Yishe abamurwanya benshi.Nareke guseka abicanyi nkawe.Ahubwo yumve neza ko kwicana ari icyaha.Nabonye ejobundi arahira afashe bible.

  • Ni inkuru nziza kumenya ko burya President Museveni ababazwa n’inzirakarengane zishwe zizira akamama.

Leave a Reply to nemeye john Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *