Perezida Kagame yashyizeho Umuyobozi mushya wa WASAC, uwo asimbuye amaze amezi 8

Perezida Paul Kagame yashyizeho Umuyobozi Mukuru mushya w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Isuku n’Isukura (WASAC) nyuma y’uko uwari uriho amazeho amezi 8 mu nshingano ze.

Gisele Umuhumuza, yari Umuyobozi wungirije wa WASAC ushinzwe gukwirakwiza amazi mu bice by’icyaro

Itangazo risinyweho na Minisitiri w’Intebe rivuga ko Gisele Umuhumuza ari we Muyobozi Mushya wa WASAC, (Acting Chief Executive Officer) akaba asimbuye Alfred Dusenge Byigero.

Uyu Alfred Dusenge Byigero yatangajwe n’Inama y’Abaminisitiri tariki 14 Ukuboza 2020 akaba yari asimbuye Aimee Muzola.

Nta mpamvu yatangajwe ku isimburwa ry’uyu Muyobozi, gusa Ikigo cy’igihugu cy’Isuku n’Isukura cyakunze kugarukwaho kenshi kivugwamo imicungire mibi y’umutungo, ndetse no kuba serivise zo kwihutisha kugeza amazi mu baturage zitihuta nk’uko bigenda ku mashanyarazi.

Alfred Dusenge Byigero yagizwe Umuyobozi Mukuru wa WASAC mu Ukuboza 2020

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

Share This Article
6 Comments
  • Uyunguyu ashobora kuba yavanweho nkawamudamu bavanyeho mugitondo isake ziri kubika.Igisigaye nukumenya sakirirego yakoze.

  • Umuseke namwe rwose! Harya umuntu watangiye imirimo kuri 29/12/2020 akayivanwaho le 01/07/2021 ubwo ayimazeho amezi 8 koko???

  • Kwirukana umuyobozi nyuma y’amezi 6 gusa ? nta handi biba uretse mu Rwanda. Amezi 6 ntahagije ngo umuyobozi akorerwe bilan negatif, binanyuranije n’amategeko agenga umurimo. Igihe minimum cyo gukorerwa evaluation ni umwaka 1 .

Leave a Reply to Kalinga Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *