Perezida Kagame yambitse umudari Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville

Perezida Kagame yambitse mugenzi we wa  Congo Brazzaville  Denis Sassou Nguesso, umudari w’icyubahiro witwa Agaciro kubera imiyoborere ye idasanzwe no guharanira ko Afurika iba umugabane uhamye kandi uteye imbere.

Perezida Kagame yambitse mugenzi we wa Repubulika ya Congo Denis Sassou Nguesso, umudari w’icyubahiro witwa Agaciro

Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023, muri Kigali Convention Center  ubwo  yamwakiraga ku meza.

Ni umuhango wabanjirijwe n’ibiganiro byo mu muhezo bigamije kunoza ubufatanye n’ubushuti bw’ibihugu byombi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kibanze ku mibanire  ndetse hanasinywa amasezerano y’ubufatanye agamije kurushaho guteza imbere imishinga imwe n’imwe ibihugu bihuriyeho.

Umudali w’icyubahiro “Agaciro’ uhabwa Umuyobozi w’Igihugu cyangwa uwa guverinoma, umukuru w’Umuryango Mpuzamahanga cyangwa umuyobozi ku rwego rw’ikirenga waranzwe n’ibikorwa biteza imbere inyungu z’u Rwanda muri politiki, mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage haba mu Rwanda cyangwa ku rwego mpuzamahanga.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

 

Share This Article
1 Comment
  • Urwanda rwahaye Sassou umudali yuko Afurika ihamye kandi iteye imbere! Nyuma y’imyaka 40 ku butegetsi bwe, akarere arimo no muri Afurika muri rusange, nta bumwe, nta mahoro, nta terambere waratira abandi. Muri Congo-Brazzaville, icyitwaga La seconde France, ubukene mu baturage buranuma yuko umutungo wihariwe n’agatsiko. Muri make, umudari yahawe nta shema uteye! Ariko kandi imidari iba kwinshi, ndetse hari umugabo mu Bwongereza ujya ugena “imidali y’ububwa”.

Leave a Reply to Cyomoro Malik Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *