Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Ugushyingo 2021, yakiriye mu biro bye umunyemari akaba n’inshuti y’u Rwanda, Howard G.Buffet baganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga umuryango “Howard G,.Buffet Foundation” ufitanye na Guverinoma y’u Rwanda.

Ku rubuga rwa Twitter ibiro by’Umukuru w’Igihugu byashimangiye ko mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Howard Buffet byibanze ku ishyirwa mu bikorwa by’mishinga afite mu Rwanda.
Uyu muherwe w’Umunyamerika yateye inkunga imishinga itandukanye igira uruhare mu iterambere ry’Igihugu harimo umushinga wo gushinga ishuri ry’icyitegererezo mu buhinzi n’ubworozi ryo ku rwego mpuzamahanga, aho miliyoni $87.6 agenewe kubaka ishuri n’ibikorwa byaryo mu myaka itanu, hiyongeraho izindi miliyoni 40$ yo kurifasha.
Mu mwaka wa 2015, Umuryango wa Buffett Foundation watangiye kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’Igihugu by’umwihariko mu buhinzi aho wari wiyemeje gushora milliyoni $500 mu bikorwa by’ubuhinzi harimo no kuhira imyaka mu buryo bugezweho.
Ni ibikorwa biri mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Usibye ibikorwa by’Ubuhinzi muri Kamena 2020, leta y’u Rwanda yari yasinyanye amasezerano n’Umuryango Susan Thompson Buffet Foundation (STBF) muri Afurika nawe Howard G Buffet akaba yaragize uruhare mu kuwutangiza.
Umuryango Susan T. Buffet Foundation udaharanira inyungu ufasha Guverinoma n’imiryango itegamiye kuri Leta kwiteza imbere mu rwego rw’ubuzima hitabwa by’umwihariko ku bagore n’abakobwa.
Ni amasezerano yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yemerera u Rwanda guhabwa icyicaro cy’uyu muryango ku mugabane wa Afurika .
Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri Dr Biruta n’Umujyanama Mukuru w’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima, OMS, Professor Senait Fisseha wari uhagarariye STBF.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
Uyu mugabo ni Billionaire.Arakize cyane.Mugenzi we witwa Jeff Bezos,umukire wa mbere ku isi,amaze gushora amafaranga menshi,muli Company yitwa Altos Labs,igomba kongera nibuze imyaka 50,ku buzima tumara ku isi.Uretse ko yibeshya.Abantu bumvira Imana,bakayishaka ntibibere gusa mu gushaka iby’isi,Imana izabahemba kubazura ku munsi w’imperuka,ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Nkuko Yobu 33:25 havuga,bazaba abajene (youths) iteka ryose.Jeff Bezos arata igihe.
@ Rutebuka,nkunda udukuru twawe tuba tugezweho.Uwo mukire witwa Bezos,aherutse guta umugore we yinjira undi.Ni icyaha.Aho kwibeshya ko azakoresha amafaranga akongera igihe tumara ku isi,nashake umuntu umwigisha bible imuhindure,amenye icyo Imana idusaba.Niyumvira Imana,nibwo azabona ubuzima bw’iteka mu isi dutegereje izaba paradizo dusoma muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Naho ibindi arata igihe yangiza amafaranga ye ngo arashaka ko tubaho imyaka 150.It is a waste of time.