Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Tanzania

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ugushyingo 2023, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Tanzania Suluhu Hassan.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village urugwiro, byatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro bigamije kunoza umubano w’ibihugu byombi ndetse n’ibibazo biri mu karere.

Perezida Suluhu Hassan n’itsinda bari kumwe bitabiriye  Inama y’Ihuriro ry’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo (WTTC) iri kubera mu Rwanda.

Perezida Kagame avuga ko kwakira iyi nama ari uguha agaciro uRwanda n’Afurika muri rusange,akavuga ko  Afurika ari amahirwe igize .

Suluhu Hassan wa Tanzania yashimye Perezida Kagame ku ikaze yamuhaye we n’abo bageranye mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Twiyumvise nk’abari mu rugo kandi u Rwanda ni urugo rwacu rwa kabiri.’’

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Hhhhhhh.
    Inkuru zacu nazo zisigaye ari hatari.
    Ubu se koko kweri, buriya, mbese, ahaa!!, ariko ni byiza inkuru iracukumbuye.

Leave a Reply to RUTAGWABIZIMINEGA Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *