Perezida Paul Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri Guinea- Conakry, ahatangijwe umushinga ukomeye w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Fer, ufite agaciro ka miliyari 20 z’amadolari ya America.
Kuri uyu wa Kabiri, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Paul Kagame yatangiye urugendo rw’akazi muri Guinea, ahabaye igikorwa cyo gutangiza umushinga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu kirombe cya Simandou.
Uriya mushinga witezweho kujya utanga umusaruro wa toni miliyoni 120 z’amabuye y’agaciro ya Fer ku mwaka nibura iyo ntego ikazaba yagezweho muri 2030.
Perezida Kagame ageze muri Guinea yakiriwe na mugenzi we, Mamadi Doumbouya.
Muri Guinea kandi haratangira inama ku iterambere ry’Ikoranabuhanga muri Afurika, TAS [Transform Africa Summit], itegurwa n’Umuryango Smart Africa Alliance, uyu mwaka ikaba izibanda cyane ku ikoranabuhanga rya AI.
Perezida Paul Kagame azageza ijambo ku bitabiriye iyi nama izaba tariki 12-14 Ugushyingo, 2025 ku nsanganyamatsiko igira iti “AI for Africa: Innovate Locally, Impact Globally.”
Ijambo rya Perezida Paul Kagame ku bitabiriye iriya nama, azaribagezeho kuri uyu wa Gatatu, ari kumwe na Perezida Mamadi Doumbouya.
Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bitabiriye inama barimo Perezida wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema na Minisitiri w’Intebe wungirije w’Ubushinwa, Liu Guozhong.




UMUSEKE.RW
Abanditsi b’ikinyamakuru umuseke.rw bamwe muri mwe ntabunyamwuga mukorana mukwandika inkuru,urugero:nk’iyi nkuru ni nziza ariko mbaze nka Ange Eric Hatangimana wayanditse,iyo uhostinze inkuru irimo amakosa y’imyandikire angana nkari muri iyinkuru wumva abasomyi bagufata gute?Wisubireho wagirango ntiwigeze wiga ni amashuri abanza.
Hiya! Quick question that’s entirely off topic. Do you know how to make your site mobile friendly? My blog looks weird when viewing from my iphone 4. I’m trying to find a theme or plugin that might be able to correct this problem. If you have any suggestions, please share. Many thanks!
My partner and I stumbled over here by a different web page and thought I might check things out. I like what I see so now i’m following you. Look forward to looking over your web page yet again.
Về dịch vụ CSKH, slot365 link theo đuổi tôn chỉ “Ưu tiên trải nghiệm khách hàng”, từ đó đảm bảo mang tới cho bạn những giây phút giải trí có 1-0-2. Chuyên viên tư vấn tại nhà cái chúng tôi luôn được đào tạo bài bản, sẵn sàng phục vụ hội viên mọi lúc mọi nơi.