Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yasubitse urugendo yari afite mu Bwongereza aho byari biteganyijwe ko ajya kwivuza guhera kuri uyu wa Gatanu.

Ku wa Kane Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byari byasohoye itangazo bivuga ko hari gahunda yo kujya mu Bwongereza kugira ngo Abaganga bakomeze gukurikirana ubuzima bwe.
Buhari w’imyaka 78, yari kuba ari inshuro ya Kabiri muri uyu mwaka agiye mu Bwongereza kwivuza.
Kugeza ubu nta mpamvu n’imwe yatangajwe yo gusubika urwo rugendo ariko indi tariki ngo izatangazwa vuba.
Kuva yagera ku butegetsi mu 2015, yakomeje kujya mu Bwongereza kenshi kwivuza bivugwa ko atameze neza ariko kugeza magingo aya uburwayi bwe bwagizwe ibanga.
Buhari yakomeje kunengwa uburyo ajya kwivuriza mu mahanga mu gihe kandi inzego z’ubuzima zo muri icyo gihugu zakomeje gutaka ikibazo cy’amikoro.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
BBC
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW
Nk’abantu twese dukomoka kuli Adamu,hali ibintu twese duhuriraho.Yaba Abakire,Abakene,Abirabura,Abazungu,Abashinwa,etc,,,Twese turarwara,turasaza kandi tugapfa.Biterwa nuko dukomoka kuli ADN/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Mwibuke ko Imana yamubwiye ko nadakora icyaha azabaho iteka.Yaje kumara imyaka 930 ararwara,arapfa.Nkuko Ibyahishuwe 21:4,Urupfu n’Indwara bizavaho burundu,mu isi nshya dutegereje izaba Paradizo dusoma muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Izaturwa gusa n’abantu bumvira Imana,bazarokoka ku munsi w’imperuka wegereje.
Uyu nawe ashigaje iminsi micye agapfa.Wa mugani mu gihe tugihumeka,ntitukirate.Kubera ko twese turi ubusa.Dore uko Zaburi 146:3,4 havuga:” Ntimukiringire abakomeye,Cyangwa undi mwana w’umuntu wese wakuwe mu mukungugu, kuko adashobora gutanga agakiza.Umwuka we umuvamo, agasubira mu butaka bwe;
Uwo munsi ibitekerezo bye birashira”.Nibe abantu bose bibukaga iri hame (principle),bajya bakundana,ntibacurane iby’isi.Nibwo isi yaba nziza.