Padiri Phocas “ushinja Kiliziya ubwibone” yabengutse ihoho ryo muri ADEPR

Padiri Niwemushumba Phocas wo muri Diyosezi Gatolika Gatolika ya Ruhengeri, uherutse gusezera ku mirimo y’ubusasaredoti agiye kurushinga n’ubwo yihebeye.

Ububwe bwa Padiri Phocas na Uwitije Olive buzaba mu kwa Gatatu

Padiri Niwemushumba wanditse ibaruwa yo gusezera ku mirimo ye ku tariki 06 Ukuboza 2022, ayoherereza Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, Vincent Harolimana wari waramwohereje gukomereza amasomo ye mu Burayi yatangaje ko agiye kurushinga n’uwo yihebeye.

Mu ibaruwa yari yanditse icyo gihe, yari ikubiyemo amwe mu magambo anenga Kiliziya Gatolika, ayishinja ubwibone n’uburyarya yabonye nyuma y’aho asubije ubwenge ku gihe nk’uko abivuga, ngo ubwo yari ageze i Burayi.

Padiri Niwemushumba Phocas yamaze gutangaza ko ku itariki 04 Werurwe 2023, aribwo azarushingana na Uwitije Olive wo mu Itorero rya ADEPR Misizi ari naho bazasezeranira.

Padiri Niwemushumba Phocas yari amaze imyaka itanu muri Kaminuza ya Vienne muri Autriche, aho akorera impamyabumenyi y’ikirenga mu butumwa yari yaroherejwemo na Kiliziya Gatolika Diyoseze ya Ruhengeri.

Usibye ubu butumire bwagaragaye nta byinshi bene bwo babitangajeho kuko nomero zatanzwe ku butumire ziri kwitabwa b’abandi bantu bakavuga ko bari kubafasha muri iyo myiteguro kuko bene zo bafite ibindi bahugiyemo by’imyiteguro.

https://umuseke.rw/2022/12/musanze-padiri-ushinja-kiliziya-uburyarya-nubwirasi-yahisemo-kwegura/

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude

Share This Article
6 Comments
  • Mbere yo gusebya kiriziya abanze yishyure ibyo yamutanzeho kuko niyo yamugize icyo ali bamwihyuriye ngo azakorere iyo kiriziya asebya kujya aho ashaka nuburenganzira bwe aliko naho agiye bazi ko mbere yabyose agomba gusubiza ibyabandi ibyo nitegeko cyangwa bamwishyurire ntiyize kumafaranga ye cyangwa ayababyeyi be si aya Adpr mbere yo kwirukirayo yagombye gusubiza ibyabandi akarongora ibindi ntiwali umuhamagaro we nubwo bititwaga inguzanyo aliko bayatanze ngo azakorere kiriziya gatolika naho padri ntibivuze ko aba afunzwe avamo ntibibuza kiriziya gukora nigihe yamaze hariya ntacyapfuye amaturo yavagamo ayo bamwishyuriraga ntiyigeze abura nadudubize utwacu agende kandi tunamwifuriza kuba umugabo utali indyarya udashinja abandi uburyarya

  • Niba yarashakaga kurongora yagombaga kugenda ariko atarize gusebya kiriziya ngo abigire urwitwazo! uyu mugore/kobwa bri basanganywe niwe wamubereye ikigusha kuko aka kanya ntibaba aribwo bamenyanye ngo bahite bafata icyemezo cyo kubana!

  • Icyo nkundira ba Ntibazirikana! Kiriziya imaze kumugira umusirimu,iramwigisha imutembereza isi,amaze gusirimuka abahemba kubasebya mw’itangazamakuru! Umunyarwanda yaravuze ngo”ukuri kose singombwa kukuvuga”! Ndahamya ko iyo asezera nk’ibisanzwe akicecekera,ntacyo byari kuba bitwaye. Ariko ubu agiye kuzubakira k’umugayo n’urwicyekwe! Iby’Imana bikwiriye kwitonderwa.Iyo avuga bo badafite ibinyoma mubyo bigisha,ndahamya ko ntabubasha afite bwo kumenya neza ukuri kwabyo(kuko twese tugendera mubyanditswe n’abantu tugatandukanira k’ukuntu tugerageza kubyifashisha twihesha amahoro).

  • hhhh, itako ry’umupantekotikazi rirarikoze? Buriya yari yarakwamye cyera iyo aba intwari yari kutubwira igihe yatangiriye kumva kuri iriya nkumi. Kugenda byo ni uburenganzira bwe ariko kubanza gusaza imigeri usebya abakugize uwo uri we ni ubwenge buke. Rero ngo yageze i Burayi arahumuka da! Bivuze ko abatarajyayo bose bakiri mu mwijima? Ni akumiro.

Leave a Reply to lg Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *