Bamwe mu bahinzi bakora uyu mwuga ku giti cyabo, ndetse n’abatangiye korora biyemeje kujya kuri gahunda ya Tekana urishingiwe muhinzi mworozi.
Uyu mwanzuro bawufashe nyuma y’ubukangurambaga RAB n’imishinga yayo bamaze bakorera mu Turere two mu Ntara y’Ibirasirwzuba bumaze icyumweru.
Ni ubukangurambaga bugamije kandi kongera umubare w’abahinzi n’abakozi kujya muri Tekana kugira ngo igihe ibihingwa n’amatungo byabo byahuye n’ibyago bibarinde igihombo.
Niyonshuti Gilbert, umuhinzi wo muri CODERVAM avuga ko nyuma yo kumva akamaro k’iyo gahunda, bagiye kuyijyamo kugira ngo birinde ibihombo bajyaga bahura nabyo ibiza byabagirije.
Ati: “Dusanzwe duhinga Umuceri, ariko ibihingwa dufite igasozi tugiye kuyinjiza muri gahunda ya Tekana”.
Perezida wa Koperative COPEDECOM, Ndayisenga Léandre, avuga ko mbere bahingaga bakarumbya, ariko nyuma RAB n’ibigo by’ubwishingizi byabafashije ku buryo iyo barumbije bahabwa amafaranga asimbura igihombo.
Ati: “Hari ubwo imvura igwa mu Karere ka Gicumbi, imigezi ivayo ikuzura ikangiza imyaka yacu iyo ibyo biza bibaye twiyambaza ababishinzwe bagapima ibyangiritse nyuma y’iminsi mikeya tukisjyurwa”.
Ndayisenga avuga ko bahawe umukoro wo gushishikariza bagenzi babo bahinga igasozi kwinjira muri Tekana.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyagatare, Matsiko Gonzague, yavuze ko mu nama nyinshi bahuriramo n’abaturage, bakunze kugaruka ku kamaro ko kujya muri Tekana.
Ati:“Turi inyuma ugereranyije n’igihe gahunda ya Tekana yatangiriye,gusa umubare twihaye mu mihigo ya buri mwaka tuwugeraho”.
Matsiko avuga ko hari bamwe mu baturage bahinga mu buryo bwa gakondo batitabira kujya muri Tekana, gusa akavuga ko badahwema gukomeza kubibutsa ko iyi gahunda ari igisubizo Leta yashyizeho cyo gufasha abahinzi n’aborozi.
Abakozi ba RAB n’imishinga bafashe umwanya basobanurira abaturage ibyiza bya Tekana, bagaragaza ko ikorana n’abari mu makoperative, aborozi bato n’abahinga ku giti cyabo.





MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Nyagatare
Turashimira ubuyobozi bwacu bukomeje kudutekerezaho.
Abahinzi aborozi mureke dukorane n’ubwishingizi
Maze iterambere ryacu ryihute kuko nabihombo .
Umuhinzi n’umworozi reta uduha nkuganire ya 40%
Nawe ukishyura 60%
Nahacu nkabahinzi kubuso bwose waba ufite.
Abayobozi badutekerejeho nkabahinzi naborozi maze batuzanira ubwishingizi.
Ndetse nankuganire
Aho utanga 60%
Leta ikakwishyurira 40%
Ibihombo bikunda kwibasira abahinzi n’aborozi nibizongera kubaho nitugana tekana urishingiwe muhinzi.
Ubuso bwose ufite ndetse nubworozi birakunda
Nahacu nkabahinzi borozi ngo twiteze imbere.
I truly appreciate this post. I?¦ve been looking everywhere for this! Thank goodness I found it on Bing. You have made my day! Thanks again