Nkore iki? Umusore nakundanye na we mbere yanteye inda kandi mfite umugabo

Ndi umugore, ndubatse ariko urushako rwange rurimo ikibazo gikomeye. Mbere yo gushaka umugabo tubana, nabanje gukundana n’umusore, rwose birakomera ndetse twajyaga turyamana ariko ananirwa ubufata icyemezo, jyewe nza gushaka umugabo.

Umugabo wange tubana rwose numvaga ko nta we namubangikanya, tubyarana abana babiri, rwose mukunda.

Gusa ntabwo nzi uko byaje kugenda mu mutima wange, isezerano nahaye umugabo kuryubahiriza byarananiye.

Igihe kimwe wa mukunzi wa kera, twaje guhurira ahantu mu birori, turaganira anyibutsa ibihe byahise, ni uko numva nongeye kumwiyumvamo.

Ntibyateye kabiri, twaje guhana rendez-vous duhurira ahantu, nza gushiduka twaryamanye ubwo umugabo mba nishe isezerano nari namuhaye.

Ubwo byabaye rimwe, biba kabiri, hashize igihe umuhungu antera inda!

Ntabwo nanjye ndabyakira, muri jye njyendana ipfunwe n’ikimwaro numva ko nahemutse.

Ubu nabwo umuhungu aracyandi ku mutima, kumwikuramo byaranze, ahubwo mbona amaherezo igisigaye ari ugusenya kuko umugabo ntabwo aradufata, nta nubwo azi ko umwana wa gatatu twabyaye ari uw’uwo muhungo wabaye ikiyobyabwenge ku mutima wange.

Aho bigeze rero nkeneye inama zanyu. Ese ko nacitse irya mbere, uyu muhungu ntiyaba ari uwo kunsenyera?

Ese ntinyuke mbwire umugabo wanjye ibyabaye, yenda yampa imbabazi ubuzima bugakomeza?

Nakora iki se ngo urugo rwange ntirusenyuke ko muri jye nta cyizere nkimfitiye?

Mbaye mbashimiye ku bw’inama zanyu kandi zubaka.

UMUSOMYI

Share This Article
14 Comments
  • ariko murasetsa koko mbere yo kugisha inama ujya gukora ibyo hari uwo wayigishije umuryango nyarwanda murawishe koko ikindi uzi ikosa wakoze kandi uracyarikora ufite umutima utihana banza uhane umutima wawe icya 3 ugiye gutera agahinda uwagukunze wowe utamukunda uwo munyagwa se uretse kukwicira ubuzima kuki atakujyanye kare niba yaragukundaga abantu banga abimereye neza koko ngaho ta ibiheko rero wiruke inyuma ya ruhaya uteshe abana umuryango ca ukubiri niryo habara ryawe kuko ntacyo rizakugezaho uretse kukwangiriza ubuzima abana bawe bakazabaho nabi reka umugabo yirere abana niba akigufitiye agatima nibitabibyo uzicuza utagifite igaruriro nuko ari kubitangszamakuru tuba tuvuganye byinshi burya hari abantu bagira uruhare mukwisenyera baba bananije bagenzi babo es ubwo iyo utabyara uba uvuga ibinganiki ra uba ubica bigacika tuza urere abana n’umugabo wawe iryo habara niryo kukwangiriza ubuzima

  • Bagore namwe Bakobwa,mujye mumenya ko iyo muryamanye n’umuntu mutateye igikumwe nkuko Imana ibidusaba,kenshi birangirira mu gitanda,akaguta.Abashakanye benshi,batandukana kubera ko basambanye bakiri Abaselibateli.Iyo uryamanye n’umuntu,urinda usaza akikurimo.It is like poison.Ntajya akuvamo kugeza ushaje.Niyo mpamvu Imana yabigeneye gusa abashakanye biciye mu mategeko.Soma Imigani 5:15-20 na Abaheburayo 13:4.Mugore,hagarika iyo ngeso,usabe imbabazi umugabo wawe.Rwose ntutinye kumubwira iby’uwo mwana.Shaka umuntu uzi bible muyigane,izaguhindura (twagufasha kumubona).Nkuko 1 Abakorinto 6:9,10 havuga,abasambanyi,kimwe n’abandi bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba mu bwami bwayo.

  • Uyumugore ibye biteye iseseme Koko akabaye icwende ntikoga nibyo koze ntigacya nibyo gacyeye ntigashira umunuko

  • Gisha inama umutima nama wawe. Ikiruseho wiyambaze Imana uciye ku mwana wayo YEZU Christu.
    Naho kuza hano ku ka rubanda ni ukwiha amenyoi y’abasetsi.

  • wirukira ugusiga ugasiga ugusanga iyutarumwana ntube ufitubumuga bwo mumutwe ibyukora ubabizi!! IYOMBIMENYA YARI IJAMBO!

  • Abagore nkamwe IMANA izabahe ihembo bibakwiriye umugabo arirya akimara kugirango ashakishe iterambere ryurugorwe hanyunyuma mwebwe ibihembo byanyu bikaba ibyo koko? ubwo igisigaye nukuzamwiba ubundi ugashyira iyo ndaya yawe

  • Ariko indaya Niko zibaho da?zigendana umuvumo wo kutanyurwa zigahora ziryanisha innyo nk’amavubi

  • Heeeee, wasenye kweli biragusaba kwejyera Imana gusa ukayisaba imbabazi kd izakubabarira kuko Imana yanga icyaha ntiyanga umunyabyaha ,

    • Njye inama ya mbere naguha ni ukwegera Imana ubutayivaho ukayisaba imbabazi ubikuye ku mutima izakubabarira kandi izaguha n’imbaraga zo kureka iyo ngeso mbi. Ikindi ntuzigere utinyuka kubibwira umugabo wawe kuko mwasenya kandi n’iyo mutasenya nta mahoro yagaruka mu rugo rwanyu. Kandi na none ntuzigere utekereza guta umugabo n’abana ngo usange uwo musore, utazibabariza abana, wakwicuza ubuzima bwawe bwose.

  • icyo nicyo kibazo gituma ingo zitakimara kabiri umukobwa azatangira uburaya afite 12 kugeza ashatse nguwo azubaka urugo !!umva reka nkugire inama va kuli uwo mugabo ujye kuba maraya kuko nuwo numujyaho uzararikira nundi mwasambanaga uli maraya rwose bivemo abe aliko kazi wikorera irari ufite bazarikumare uhe,uwo mugabo amahoro

Leave a Reply to Venuste Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *