Nkore iki? Ntekereza ko abana ndera atari abanjye

Iyi nkuru ni igitekerezo cy’Umusomyi wa UMUSEKE, watwandikiye adusaba ngo abasomyi bamugire inama, ku mpungenge afite zo kuba yaba arera abana batari abe. Akaba ategereje ibisubizo mu bitekerezo byanyu ngo bizamufashe kuva mu ihurizo arimo.

Aragira ati: “Muraho neza UMUSEKE. Ndi umugabo ufite imyaka 35, maze imyaka umunani nubatse. Iyo umuntu yambazaga uko meze mu rugo, nasubizaga nti: ‘Ndi umugabo wishimye.’”

Nari mfite ukuri kuko nari nizeye ko mfite umugore w’umutima, umukobwa wiyubashye, utuje, w’umunyabwenge, ubana neza n’abantu, akanyubahisha ndetse nawe ubwe akiyubahisha.

Twabyaranye abana babiri, umuhungu n’umukobwa; mbafata nk’umugisha w’Imana kuko nahoraga nifuza umuryango unturutseho. Ariko mu myaka ibiri ishize, umutima wanjye watangiye kugira urujijo rutangaje.

Byatangiye ari amagambo y’abantu, zimwe mu nshuti zanjye zikabivugira mu migani, abandi bagaseka bambonye.

Ibaze ko uwababyaye muri batisimu yigeze kumbwira ati “Ariko mwana wa, aba bana bawe ntibasa pe!”

Iryo jambo ni ryo ryatangije ibintu byose, ntangira kumva ko hari ibitagenda ndetse n’ibyo abantu baganira byaba ari uguca amarenga bavuga njye.

Uko iminsi yagiye yicuma, natangiye kubona ibintu bihinduka mu rugo. Umugore wanjye yatangiye guhindura imyitwarire, agahora kuri telefone, rimwe na rimwe akambara neza cyane ntazi aho agiye.

Rimwe namubajije nti: “Mbwira, hari ikibazo dufitanye?”

Aransubiza ati: “Oya, ahubwo wowe ni wowe ufite ikibazo kuko witwara nk’uri mu iperereza.”

Hari igihe uceceka, ariko amatsiko no gushaka kumenya ukuri bikaguhindura.

Ijoro rimwe nabuze ibitotsi, ndabyuka njya kureba aho abana baryamye, umutima urambaza uti: “Ese koko aba bana ni abawe?” Iryo jwi ryabaye nk’ikota bancumise mu mutima.

Nta joro rishira ntibajije niba ari njye papa wabo, cyangwa niba ndi umuntu ureze abana atari abe. Buri gihe iyo ndebye abana bansanga bampamagara ngo “Papa”, amarira ashaka gushoka.

Nagerageje kubivuganaho n’umugore wanjye inshuro imwe, mbimubaza ntuje nti: “Ibaze aba bana uwo bita se atari we.”

Yahise arakara cyane, arambwira ati: “Niba utekereza ibyo, ni uko utanyizera! Niba ushaka gupimisha ADN, genda ubikore!”

Ibyo byambabaje kurusha ibindi byose, kuko sinashakaga kumubaza ngo muteshe agaciro.

Ubu ndi mu rungabangabo, ndibaza niba nazajya gupimisha ADN mu ibanga.

Ese ibisubizo byaza bihamya ibyo ntekereza? Umuryango maze imyaka yose nubaka waba usenyutse.

Mungire inama. Ese koko ubugabo nyabwo ni ukwibaza ngo “Ese ni abanjye?” cyangwa ni ukwakira no gukomeza kubarera, kabone n’iyo naba mfite ugushidikanya?

Nizeye ko abazasoma iyi nkuru bazansubiza. Murakoze.

Ukeneye kugisha inama watwandikira kuri haangelo9@gmail.com

UMUSEKE.RW

Share This Article
20 Comments
  • Rero Muvandimwe Nkunda ibibi birarutana
    Aho Kubana numutima ukomeretse ariko utazi niba ukomerekejwe nukuri wakomereka Uzi nukuri.

    Rero Genda upimishe Abana bawe Nawe Ubwoko bwamaraso nubona mudahuje ubune Gutekereza DNA

  • Ahubwo uratinda ukora iki?, cg ufite ubwoba bwo guhomba amafaranga cg ukaba ntayo ufite? Niba atari ubushobozi wabuze ndumva warara uvuyeyo ahubwo

  • Gupimisha byihorere rwose.rera abo baziranenge ubafashe gukura mubwenge.no muri roho ibisigaye ubiharire nyagasani nimba Koko ibyo bavuga arukuri.ababikoze bazagira agahinda kurusha Ako ufite.ba papa mwiza ibindi bireke

  • Wiriwe neza wowe ugisha inama!

    Ese mbere yo gutangira kumva abantu bahwihwisa ko abana bashobora kuba atari abawe, warabakundaga cyane kandi ukabafata nk’abawe?

    None se nyuma yo kubimenya, niba ubona abana bakubaha kandi bakagukunda, ni iki cyatuma ibanga kandi nta cyo mu by’ukuri ubahora? Isano y’amaraso nta kinini ivuze kuko n’uw’ahandi wamurera kandi neza. Uramutse wanze abana kubera wenda usanze ari nta sano ry’amaraso mufitanye, ntabwo waba ubakunda by’ukuri. Ubwo se baba bazize iki?

    Ikindi nakubwira kandi, ni uko impamvu ushingiraho ukemanga ko abana ari abawe zidakwiye. None se kuba abantu bavuga ko abana mudasa bivuze ko koko atari abawe? None se ni itegeko ko usa n’abana bawe? Hari uwo se wabonye asa n’abo bana, wenda se nk’undi mugabo, unasanzwe ubona ko afitanye agakungu n’umugore wawe, ku buryo wabigira ishingiro ry’ugushidikanya ku kuba abana ari abawe?

    Ese uretse kuvuga ngo ubona umugore wawe avugira kuri phone kenshi ndetse n’ibindi, hari uwo ukeka baba bakururana? Ese koko na mbere hose ntiyavugiraga kuri phone cyangwa ni uko utangiye gusa nk’ushaka impamvu z’urwitwazo zo kwishyiramo ko atagukunda? … Izo mpamvu zose utatahuye mbere y’uko hari abakujya mu matwi, ni uko zidafatika. No mu busanzwe, iyo jmuntu avuze ikibi ku muntu runaka, nyuma yo kubimenya ni bwo ugerageza gushaka ikikwereka ko uwo muntu afite icyo kibi koko, nyamara nta cyari guhari.

    Hanyuma se uwo wabyaye abana bawe muri batisimu ni umwizerwa? Mbona ahubwo atakwifuriza ibyiza! Ni gute wabwira inshuti yawe ibintu nk’ibyo kandi uzi ko byakwangiza umuryango we? Itekerezo wowe ubwawe, wumve niba wabwira nka murumuna wawe ko abana amaze imyaka myinshi arera atari abe? Ndakeka utabikora kuko uzi ko byagira ingaruka ku mitekerereze ye ndetse n’umuryango ugasenyuka, nyamara kutamenya ukuri nta cyo byari bimutwaye. Nawe rero ibaze icyateye uwo muntu kukubwira atyo… Ubwo se urumva yari agamije icyiza?

    None se ubundi niba umaze igihe ushindikanya, utegereje iki ngo ukoreshe ADN? Bibaye biguhangayikishije cyane, igisubizo ni uko wayikoresha kuko n’ubundi already ndumva warangiritse mu mitekerereze. Kuba n’ubu waremeye ibyo wabwiwe kandi ukabiha umwanya, bivuze ko udakunda byuzuye abana bawe. Rero n’ubundi nkurikije uko uteye, kudakoresha ibizamini wazahora wumva ko atari abawe bityo ntutuze. Yewe biramutse bibaye, n’ubwo ntabikwifuriza, abana bawe bakagira ingeso mbi, mbese bakananirana, wajya ukora uvuga ko kuba bateye batyo ari uko nta sano mufitanye, nyamara nta kuri ufite.

    Rero, niba umaramaje n’umutima wawe wose ngo umenye ukuri, nyine kumenye bive mu nzira. Numenya ukuri bizatuma ukunda abana bawe mu gihe wasanga ari abawe koko, cyangwa se ufate umwanzuro kare.

    Wikwirindiriza uwo uzakora kuko rusibiye aho ruzanyura, kandi amaherezo y’inzira urayazi!

  • Niba ukunda umugore wawe , gupimisha byihorere. Kuko nubikora urabura umugore n’abana. Cg Usigarane abana bonyine mugihe wagira amahirwe ugasanga ari abawe. Naho umugore ntacyizere yakongera kukugurira niyo mwagumya kubana.

  • Niba ukunda umugore wawe , gupimisha byihorere. Kuko nubikora urabura umugore n’abana. Cg Usigarane abana bonyine mugihe wagira amahirwe ugasanga ari abawe. Naho umugore ntacyizere yakongera kukugurira niyo mwagumya kubana.

  • Ihangane kuko banderere abandi babaho ark ikiza pimisha abana nawe umenye ukuri gusa nuzababaze abana kuko ntakosa bafite.twese nuko pa!! komeza wihangane bibaho

  • Dore inama rero:
    1.Social media ntacyo zizagufasha ahubwo zizakongerera ibibazo. Nk’ubu umufasha wawe asomye iyi nkuru uko byagenda kose yahita amenya ko ari mwe, cg n’ababisoma bakabamenya bakabimubwira bikongera umwuka mubi murugo rwanyu
    2.Niba bikomeje kukuremerera umutima senga Imana iguhe gutuza no kubyakira nibyanga uzagende ushake umujyanama muby’imitekerereze(psychologist) mudasanzwe muziranyi utazi urugo rwanyu hanyuma umuganirize uko bimezeee azagufasha kubishyira kumurongo
    3.Kubijyanye no gupimisha ADN rero, n’ubwo nta makuru yimbitse mbifiteho ariko nzi ko nta muntu wemerewe gupimisha umwana utarageza imyaka 18 atari kumwe n’uwo bamubyaranye ngo mwese mubanze gusinyira ko mushaka gupimisha uwo mwana, bitabaye ibyo kereka iyo bitegetswe n’urukiko cg ugategereza uwo mwana akazabanza akageza imyaka 18. Urumva rero ko igisubizo kiri hagati yawe na mama wabo, mwabiganiraho byaba ngombwa akabikwemerera nabyanga uzihangane utuze ubarere utegereze bakure hanyuma uzaba ubimenya. Nukomeza kumva kubyakira byanze aho kugira ngo bizagire ikosa bigukoresha uzarebe aho uba ugiye ufate akaruhuko nk’amezi atatu ubanze utuze mumutwe uzagaruke mukumburanye

  • What i don’t understood is if truth be told how you’re now not actually much more smartly-favored than you might be now. You are so intelligent. You understand therefore considerably in relation to this topic, produced me individually imagine it from numerous various angles. Its like women and men aren’t fascinated until it?¦s one thing to accomplish with Girl gaga! Your personal stuffs excellent. At all times maintain it up!

Leave a Reply to Clement Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *