Nkore iki? Natwawe n’ubwiza bwa murumuna w’umugore wanjye mutera inda byanyobeye

Umuseke ubafitiye ubutumwa bw’umugabo ugisha inama bitewe n’ubuzima abayemo bwazitiye amahitamo ye ndetse akabura uwo yakwizera wamugira inama nk’iyo akeneye ko umugira.

Uyu mugabo yakuruwe n’ ubwiza bwa murumuna w’umugore we ndetse amutera inda, none yabuze uko abyitwaramo.

 

Ubutumwa bwe, buteye butya:

Muraho, nkunda gusoma uru rubuga rwanyu kandi ngakunda inama mugerageza guha abantu. Ikindi gifasha ni ukwibohora byibuze ukagira abo usangiza ikibazo cyawe. Icyanjye giteye gutya:

Mfite umugore w’isezerano twabyaranye, mu gihe namuteretaga (Tutarabana) murumuna we yari umuntu wadushimishaga cyane, yishimiraga ko dukundana ndetse kenshi twasohoka ntitumusige.

Kuri telephone ntabwo narangizaga kuvugana na Cherie atampaye murumuna we biza kugera aho tujya twivuganira kuri telephone ye.

Naje kumukunda cyane ariko ndabihisha, dukora ubukwe, ngerageza uko nshoboye ngo murumuna w’umugore wanjye aze kuba iwanjye.

Ubu mbabwira murumuna w’umugore wanjye aba iwanjye kandi nkamukunda cyane. Twakoze amakosa turaryamana muri make na we  mugira nk’umugore wanjye. Icyiza ariko ndamukunda cyane pe! Ariko ngakunda na mukuru we rwose mbese ni abana beza ntacyo wabanenga.

Hanyuma naje kumutera inda (ubu afite amezi 2) kandi amategeko ntanyemerera kugira abagore 2 kuko kuri njye nakagombye kumugira umugore.

Umugore wanjye nawe ntabizi kandi mfite ubwoba bw’uko azabihingutsa ndetse mfite ubwoba bw’ingaruka zaba mu mibanire yacu no mu muryango wo kwa databukwe banyizeraga.

Icyo ngishaho inama si amakosa nakoze ahubwo ni uko nabyitwaramo n’aho nahera ngo mbivuge.

Murumuna w’umugore mfite ubwoba ko ngiye kumwicira ubuzima, namufasha iki ngo atazahungabana mu buzima buri imbere?

Murakoze

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Share This Article
17 Comments
  • Numvaga wakicara ukabwira umugore wawe ibyakubayeho ,hanyuma mugafatanya gushaka umwanzuro,kuko umwana atwite n’uwanyu mwese

    • Bibwire umugore wawe umusabe imbabazi.Ariko bibe isomo ku bakobwa birekura bagakina n’abagabo cyangwa abahungu.Gusambana ni icyaha kizatuma abantu nyamwinshi bataba muli paradizo.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Ijambo ry’Imana rivuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).

      • Umva rata nkubwire,wenda hari amateka macye dusangiye. Ibyo bivugishwa,utarasambana ni nde mu bandika hano? Ni uko igisambo ari igifashwe!? Icya mbere ni uko iyo uwo mwana aba abishye,utari kumusubira hejuru. Rero,umugore agomba kumenya ukuri,akemera guharikwa cg mugatandukana bose ukarera abana bawe. Uwa mbere wo kugufasha ni sobukwe. We aziganirira na nyokobukwe,baguhamagare wemere amakosa. Imbabazi se uzazisaba wishe umuntu!? Ikizima ni uko ari abana bo mu muryango umwe! Bitari ibyo rero,panga n’umukobwa agakino,yirunguze,arire,amaherezo azabwire mukuru we ko wamusweye akanasama. Byitwe ko wakoze ishyano. Ariko,kwa sobukwe waseba. Wowe uzizirikeho igisasu uhamagare sobukwe. Umubwire uti wabyaye neza mbura amahitamo, umukobwa wawe mukuru nyuma yo kuva iwawe adakoze ishyano,yaraharitswe,aharikwa murumuna we. Niba asoma kukayoga uzabanze umusindishe,ubundi umutume kuri nyokobukwe

    • Nibyo koko,ubwiza bw’Abagore n’Abakobwa bigusha abagabo benshi cyane.Ariko niba koko turi abakristu nyakuli,tugomba gukora uko dushoboye tukirinda ubusambanyi.Twabigenza dute?Twakigana ingero dusoma muli Bible z’abantu bahunze ubusambanyi.Dore ingero:Umusore witwaga Yozefu,yanze kuryamana n’umugore wa Potiphar nawe wali mwiza.Yaramwinginze ngo baryamane,Yozefu aranga.Yabigenjeje ate?Nubwo uwo mugore yali yamukingiranye,yaramwiyatse,ariruka.Amubwira ko gusambana ari icyaha.Urundi rugero,Maliya nyina wa Yezu,yari mwiza cyane.Ariko Fiyanse we Yozefu,yabanye nawe,ntibaryamana,kugeza abyaye Yezu.Soma Matayo 1:25.Nyuma yaho bararyamanye nk’umugore n’umugabo,babyara abakobwa na barumuna ba Yezu.Byisomere muli Matayo 13:54-56.Ntabwo Maliya yakomeje kuba isugi nkuko bamwe bigisha.

    • Nibyo koko,Imana ntabwo itwemerera gushaka abagore barenze umwe.N’ubwo hali amadini abeshyera Imana ngo ibemerera gushaka abagore benshi,sibyo.Yezu yasobanuye ko impamvu Imana yihanganiye Abayahudi bagashaka abagore benshi,ngo nuko “imitima yabo yali yarinangiye”.Bali barananiye Imana.Noneho Yezu asobanura neza ko abakristu bagomba gutunga umugore umwe,bakirinda gusambana.Abatunze abagore benshi,nta kabuza bahura n’ibibazo.Urugero,batetesha umugore ukili muto.

      • Nkuko Yesaya 48:18 habyerekana,iteka iyo wanze kumvira itegeko ry’Imana,nta mahoro ugira.Ubusambanyi iteka bugira ingaruka: Gutera inda utari umugore wawe,gukuramo inda,guta umwana muli WC,kwiyahura,gufungwa,kwicana,etc…Ndetse History yerekana ko ubusambanyi bwateje intambara hagati y’ibihugu.
        Iyi si ifite ibibazo kubera ko abantu bakora ibyo Imana itubuza.Niyo mpamvu izabakura mu isi ku munsi wa nyuma.

  • Ibyo utekereza ubuse kuki utabyibajije mbere yuko umureba mu maguru,nuko urarushenye urisebeje kwa sobukwe kdi nuwo mukobwa uramuhemukiye nako niwe wihemukiye gusenyera mukuru we koko.
    Ko wabonye ko wamukunze utarabana na mukuruwe kki ubukwe utabwihoreye ngo abe ariwe mubana ko byari kuruta.

    Umuriro ugiye kuwatsa mu muryango ngaho icaza ikibuno uwote.

    Ubwo ku munywa wabaga umuriho ninjoro ukajya kuri mukuru we uti je taime nawe agatega umubeshya urukundo,

    Icyo nakubwira muribose ntanumwe ukunda ahubwo ufite irari gusa

  • Iki kibazo rero nticyoroshye pe. Wa mugabo we rwose hagarara kigabo. Banza wibaze neza niba ukunda umugore wawe? Urashaka gusenya cga kubaka? Icyo wishubije nicyo kigiye kukuyobora. Niba ushaka kubaka, va mu kinyoma:
    1. Bwiza umugore wawe ukuri umusabe imbabazi kandi umube hafi ni ngombwa azahungabana cyane.
    2. Bwiza uwo mukobwa ukuri, ko utagamije kumusimbuza mukuru we, nawe umusabe imbabazi kuko wamusezeranyije urukundo udafite wararuhaye mukuru we. Nawe umukomerekeje umutima. Asubire iwabo, noneho uzafashe umwana wawe, umukobwa nawe akomeze ubuzima bwe
    3 . Kwa sobukwe nabo ubasabe imbabazi kuko ukoze amahano ubateranyirije abana, ubabwire ko uzafasha umwana wawe.
    4. Ikuremo uwo mwana w’umukobwa burundu
    5 Bikubere isomo, fata icyerekezo kimwe ureke kujarajara, niba utakundaga gusenga byagufasha kwegera Imana ukegama ku ijambo ryayo..

  • Wasetsa n’uvuye guta nyina nda quand sui.
    Igisubize kuri icyo kibazo gifitwe na nyokobukwe n’abakobwa be,mwicaranye uko muri 4. Nibibananira muzahamagare uwa 5 ari we sobukwe.

  • Ark abagabo murasetsa yeee,ubwo ko utagishije inama ujya guca umugore wawe inyuma? None ubonye ugiye hanze uritanguranwe ngo bakugire insma,gusa inama nakugira nukugana inkiko ukaka divorse kuko ntagukwiye nagato

  • bwiza umugore wawe ukuri umusabe imbabazi niba umukunda uwo mukobwa asubire iwabo uzanjya umufasha

  • Inama wazigiriwe ariko iyo nda iri muyo amategeko yemera gukuramo, ntago iyo nda iteganyijwe, ikindi iragusenyera so igisubizo nugukuramo iyo nda itararengerana ahubwo and then never do it again kuko abyaye wibagirwe umunezero iwawe ahubwo ikiruta niba wumva utayikuyemo ukaba ufite ubushobozi ubibwire umugore niyisaza ufata muramu wawe nako umugore wawe wa kabiri mihindure Location muzagaruka umugore ariwe uguhendahenda noneho. Birumvikana uraba ucanye umubano no kwa Sobukwe. Imana igutabare mumakosa wakoze.

  • Umuhana avayo ntumuhana ajyayo intabaza irira kumuziro ibyabaye birakomeye ntibyoroshye nabandi bigireho { akira umuti nubwurura ariko uravura inama nguhaye shaka uko wakwegera ababyeyi (kwasobukwe)uganire nabo wicishije bugufi uberekeko satani yagushutse ukabahemukira ukabangiriza usabe imbabazi cyane nibo uzakuraho igisubizo nibakubabarira bazaganiriza umugore wawe mbere yuko wowe umuvugisha numuvugisha ijambo ryose uzamubwira rijye ribanzirizwa nogusaba imbabazi ntukihagarareho kuko urumunyamafuti urumunyabyaha kd uzirindeko kwasobukwe bibageraho biturutse hanze £ . uzashake isake ninyama zinka namafi nifiriti namakaroni numuceri nafanta nini nibindi kwasobukwe bakunda ubwire umugore mukuru abitegure neza utumire sobukwe na nyokobukwe nundi muntu wizeye womumuryango wabo nawe utumire uwowizeye umwe nibahagera ubakire barye banywe banezerwe ubasabe ijambo ariko wicaye hasi kumukeka nibariguha utangire ubabwiruti nabahamagaye ngomumfashe kukibazo maranye iminsi uti .mbese?niki? gituma umuntu akunda umuntu

  • ok, twese dufite umubiri kandi turabantu ntihagire umuvuga nabi kuko nawe byakubaho utarakora icyaha niwe wamutera ibuye wenyine, none inama nakugira muvandimwe bibwire umugore ibyakubayeho ,hamwe na nyokobukwe babimenye hakirikare meza ubasabimbabazi wumve icyobabivugaho ubone nyma yabwo niho uzamenya uko wifatira umwanzuro wawe.gs bizahite bikubera isomo ntuzabisubire kandi uwo murumuna wumugore wawe ntimwonjyere kuryama.

Leave a Reply to Tolerence 0 Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *