Ba kunzi ba Umuseke nkeneye inama zanyu ku kibazo mfite gikomeye. Ndi umudamu mfite imyaka 35, nagiriye impuhwe umukobwa w’iwacu mu cyaro aza kuba iwange ariko nashidutse antwaye umugabo.
Uyu mukobwa yigaga muri Kaminuza aza kunsaba ko yaza tukabana iwange akiga akarangiza, numvaga nta kibazo kirimo ndamwakira kandi n’umugabo wange nta kibazo yabigizeho kuko twari twabyumvikanyeho.
Mu rugo nta kibazo nari mfitanye n’uyu mukobwa yanyerekaga ko ari umwana mwiza, yewe n’umugabo wange yakomeje gukora akazi ke bisanzwe agataha mu rugo ariko burya umuntu koko ni mugari.
Jye n’umugabo twari tumaranye imyaka 6 ariko nkagira ikibazo inda nsamye zikavamo. Umugabo yaje kunsaba ko tuva aho twari dutuye tukajya ahandi ndetse bitewe n’uko wa mukobwa yari amaze kurangiza kwiga tukamureka agashakisha na we ubuzima bwe.
Naremeye turimuka. Hashize igihe gito umugabo atangira kunyiyenzaho, ndetse ambwira ko atakinkeneye. Bidatinze yakomeje kunyiyenzaho, mu rwego rwo gukiza ubuzima bwange mba nahukaniye iwacu.
Muri iyo minsi nkiva mu rugo, wa mukobwa yahise aza yibanira n’umugabo wange ndetse menya ko twimutse yaramuteye inda.
Ubu rero aho ndi nkeneye gutuza, ariko mfite agahinda ko kuba umugabo twabanye dukundana bisa naho twatandukanye bivuye ku mukobwa nitaga inshuti yange.
Ikintu gikomeye rero, ubwo navuga mu rugo naje gusanga umugabo yaranteye inda.
Nkore iki, ese uyu mukobwa njye iwanjye mukureyo? Mfite ikibazo ko umugabo tutari twarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko. Ese ikibazo cyange n’umugabo untaye kandi ntwite inda ye cyakemuka gute?
Ese mu buzima uyu mukobwa namukorera iki?
Mungire inama, murakoze.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW
Ihangane Madame.Menya ko burya Abagabo nyamwinshi “bahararuka vuba abagore babo”,bigatuma bajya mu busambanyi.Si wowe wenyine.Biba ku bagore millions nyinshi ku isi.Niyo mwaba mwarateye igikumwe.Ikindi kandi,abagabo benshi bakunda inkumi.Wenda nawe azamuta.Inama naguha,nuko wahebera urwaje niba atagushaka.Emera uzarere umwana wawe,wenda wazabona undi mugabo.Njyewe nk’umukristu,ndagusaba gushaka umuntu mwigana bible,kugirango umenye neza icyo Imana idusaba.Niba ubishaka,nagufasha kubona ukwigisha kandi ku buntu agusanze iwawe.Menya ko Abakristu nyakuli,nubwo ari bake nkuko Yezu yavuze,nibo bonyine birinda UBUHEMU kandi batajya mu busambanyi.Birinda ibyaha.Muli make,birinda gutwarwa n’ibyisi,ahubwo bagashyira imbere gushaka Imana cyane,bakabifatanya n’akazi gasanzwe.
Ibyakubayeho birababaje arko si wowe wambere bibayeho, njye nakugira Inama yo gushaka icyo ukora niba nta kazi usanzwe ufite, wikunde kdi ukunde umwana utwite bihagije, wiyiteho bihagije kdi wiyibagize ibyabaye byose, ushake uko ujya ukora sport ahantu hatuje kuko bifasha gutuza ukagumana itoto, haranira kubaho neza kurusha uko wabagaho ubanye n’umugabo, ukore ibishoboka uzabyare wishimye rwose, uwo mugabo wagusenze azakenera kugaruka vuba rwose, maze niba ugifite umubyeyi w’umumama ujye umuganiriza cyane kuko baba Ari abahanga, azaguha Inama zisumbuyeho, kdi uwo mugabo nashaka kugaruka ukumva wamubabarira kuko ntakidashoboka kubantu bakundanye, ntuzemere ko agukura iwanyu mudasezeranye ngo anagukwe niba atariyaragukoye.
Ikindi kdi ntuzibagirwe gukunda gusenga n’umutima wawe wose, utagendeye mu kigare cy’abanyamasengesho n’amadini y’iki gihe, ujye ufata umwanya wowe n’umutima wawe murangamire Imana, uyishimire, uyisingize, uyisabe imbabazi ku makosa wumva wakoze, uyiture imigambi, imishinga n’ibyifuzo byose ufite kdi ntugacike intege Imana niyo igena byose, mu bikubaho byose ntukishinje amakosa, ahubwo jya ushyira imbere ukuri kwawe kdi kubaho mu kuri kwawe nibura 90%, Inama z’inshuti n’abavandimwe uzazihe agaciro ka 10% kuko abenshi bakugira Inama bashingiye ku nyungu zabo. Komera uzatsinda kdi abaguhemukiye bazakorwa n’ikimwaro
GAHUNDA NI UKWIZERIMANA NIYO ITADUTERERANA MUBYAGO NO MUMAKUBA,KUBAYIZERA.
MWABAGORE MWE MWAGIYE MUMENYA UBWENGE IZO NKUMI MUZANA MURUGO.BIRANGIRA ZIBASIMBUYE MUGASIGARA MURIRIRA MUMWOTSI.SIBYE NUWO NUWO MUVINDIMWE UMwITEJE YARUGUKURAMO.NONE MADAMU IHANGANE DORE NTIWASEZERANYE,SHAKA UBUNDI BUZIMA.WENDA HARUBWO YAZAKUGARUKIRA
Umugabo mwihorere, umureke rwose yagiye kuri uwo mukobwa nubundi akureba. Ibyo byaba Ari uguhatiriza ngo ukundwe which is meaningless. Umukobwa nawe mureke ntacyo wamugira. Ahubwo iyiteho nk’umuntu wese utwite, ibyabaye ntibikuvange ahubwo utangire ubuzima bushya uharanire kubaho neza. Abandi ubareke rwose. Ni wowe ubwawe igisubizo kirimo kdi kitaguhutaza.
Ihangane mukobwa mwiza iyo umbahafi nkakwihoreza