Nkore iki? Mama yadutaye turi abana turirera turakura none aradusaba imbabazi, twazimuha?

Bavandimwe sinivuga amazina n’imyirondoro kubera umutekano w’umuryango wange. Mfite ikibazo maranye igihe nkaba mbagisha inama.

Mama duherukana mfite imyaka 15, murumuna wange muto icyo gihe yari afite imyaka 4. Data utubyara yapfuye nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mama yaje kutwitaho igihe gito, mu mwaka wa 2000 ndabyibuka atubwira ko agiye guhaha asiga dushyuhije amazi ahita ajyenda ubwo.

Twabayeho mu buzima bubi cyane, kuva ubwo dutegereje Mama, twongeye kumubona muri 2018 amaze kumenya ko tukiriho kandi twabonye ubuzima.

Muri iyo myaka irenga 18 yaradutaye nibuka ubuzima bwari bugoye cyane twaciyemo, twabayeho nabi bishoboka, nijye wari mukuru mu bana batanu, nakoze ibishoboka byose tubaho abaturanyi baradufasha turakura.

Maze kugira imyaka 20 natangiye kwiga gutwara moto ngira amahirwe mbona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ndakora ngera kuri moto yange ndetse ngira ubuzima bwiza.

Umubyeyi wacu yaje kumenya ko tubayeho neza, ava muri Uganda aho yatubwiye ko yashatse umugabo, atubwira ko na we yahiriwe n’urugo, ni ko kudusaba imbabazi atubwira ko yadutaye yabuze ukundi agira.

Bamwe mu bavandimwe banjye baramwumvise ndetse baramubabarira ariko jyewe iyo ntekereje ubuzima twahuye nabwo, nkatekereza uko Mama yabaye umubyeyi gito numva ntazigera mubabarira.

Bavandimwe rero ndabasaba inama. Ese ko Mama yanyikomye avuga ko nzapfa nabi nintamuha imbabazi, koko ubwo uwo muvumo we wamfata n’uburyo yaduhemukiye?

Ese iki cyemezo nafashe kindimo murumva nagihindura?

Ese koko Mama yaradukundaga igihe yagendaga turi abana akamara igihe kingana kuriya atazi uko tuzabaho?

Murakoze ku nama zanyu nziza.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

Share This Article
23 Comments
  • Ntuzamuhe imbabazi kandi ntuzamukunde na rimwe. Kuko uwo nyoko ni ingona akaba umugome gica. Na bible irabivuga ngo ukugiriye inabi btuzamubabarire. Kandi ikavuga ngo ijisho rihorwe irindi. Ntampamvu rero yo guta igihe ubabarira umugime. Kandi ibyo avuga ngo ntuzagura amahoro nutamubabarira ibyo ni ukugukanga arabeshya. Ahubwo uwo nyoko niwe ufite inkomanga mumutima azarinda apfana.

    • Sha uwo ni umubyeyi gito 100%yabuze uko agira se gute kandi yarababeshye akajya kwishakira ubuzima aho kugumana n abo yabyaye ngo abahihibikanire nibabwirirwa babwirirwane nibarya basangire?ni umugome 100%ahubwo nuko gutinyuka akakubwira atyo nta soni ngo uzapfa nabi kuko wanze kumubabarira byerekana ubugome bwe no kumvako we yemerewe kwitwara uko ashaka naho wowe utemerewe kugira amahitamo ahubwo ugomba kwemera uko yakwijogonyoraho kose ukabyakira yitwaza ko yakubyawe oya si uko bigenda uwo si umubyeyi ahubwo ni umugore wabyaye gusa kuko ububyeyi ni ukubahiriza inshingano za kibyeyi uwo rero yabaye imbwa 100% ariko nicyo kikwereka ko Imana ariyo yonyine itasiga abayo kuko nyina w umuntu nawe ubwe asiga uwo yabyaye ubundi ntibikunze kubaho kuri ba nyina w umuntu ariko iyo ubonye uwabikoze uhita ubonako arushwa umutima n igisimba kuko nacyo nticyapfa gusiga abana bacyo.

      Rero nyoko ndamugaye uwo kuba atanatewe ipfunwe nibyo yakoze ahubwo akaza akwishongoraho ngo uzapfa nabi ni ibyerekana ko atahindutse ari umugome yarasaze mwifurije guhinduka akaba mwiza, naho wowe humura bene uwo mugome ntiyakuvuma ngo uvumike kuko burya nta muntu wakuvuma ngo uvumike mu gihe atari wowe wakoze ikibi kigukururira uwo muvumo wowe rero birumvikana ko ufite ibikomere watewe n uwo nyoko ahubwo buriya nuko atababwiye naho ubundi ibyo yakoze byaramugarutse niwe ubwe witeye umuvumo burya ntawakora ikintu nkicyo ngo ntikimugaruke nawe niyo mpamvu mwebwe abana be mutazigera mumwiyumvamo nka nyoko uwo niwo muvumo wa mbere kuri we kandi nabo bamubabariye niyo bamubabarira kajana ntibazigera bamwiyumvamo nka nyina kuko nyine atahabaye nka nyina burya umwana yiyumva mu mubyeyi kuko babanye akiri muto ariko iyo atamureze ntamwiyumvamo noneho iyo bigeretseho ko impamvu atamureze ari uko yabataye aho bihumira rimwe ntibishoboka ko wamwiyumamo nka nyoko kandi si icyaha cyawe ahubwo ni ibyo we ubwe yateye ibi bitandukanye n abana batandukanye n ababyeyi kubwo kuburana muri jenoside niyo mpamvu iyo bahuye bahuza urugwiro kuko baburanye atari impamvu zibaturutseho.

      Wowe inama nkugira ni uko wakwiyegerera Imana ukayibwira ikibazo cyawe nka so na nyoko kuko niyo yonyine yakumva ntago kubabarira ari igitugu ntawe ugomba kugushyiraho igitugu kuko burya kubabarira ni wowe ubwawe bibohora kurusha uko byabohora uwagihemukiye kandi kubabarira bikorerwa mu mutima si ku munwa kuko ushobora kubivuga ku munwa bitari ku mutima nubundi ntacyo bimaze kuko uragumya ugashira wumva niyo mpamvu nkugira inama yo kwiyegerera Imana njyewe Niko mbigenza iyo numva ndemerewe ntago mpa umwanya abantu banshyiraho igitutu cyo gukora ibyo ntiyumvamo kuko sibo mbikorera ninjye ubyikorera kandi Imana niyo mucamanza wanjye ninayo inyumva kurusha abo Bose rero rwose fata igihe usenge uyibwire uti Data dore ndababaye cyane uyibwire ko impamvu ari ukuberako nyoko yakubereye inyamaswa mbi bityo kumubabarira byakunaniye uyisabe kuguha imbaraga rwose nkugiriye inama yo kubisengera bibaye byiza wanakwiyiriza ugasenga kuko kwitirira ugasenga bitanga imbaraga ntigeze mbona mu yandi masengesho ufate nk iminsi itatu cg ingahe niwumva bitaza ugumye usenge Imana izabigushoboza ndabizi neza 100%.uwo nyoko nawe umuvumo we ni uko abana be batazigera bamwirata, njye mama namubuze muri jenoside yakorewe abatutsi ariko nuyu munsi nterwa ishema nawe ndamwirata ahantu hose kuko yari imfura 100%iyo mpuye n umuntu wari umuzi Bose nta na kimwe bamuvugaho kibi kibaho usanga bavuga ubupfura bwe ,abavandimwe be n abana babo usanga bavuga ubupfura bwe rero gira neza wigendera burya kuvugwa neza ni umugisha niyo wapfa abana bawe bazanezezwa no kumva inkuru nziza wasize i musozi, uwo mugore nyoko rero ibyo ntazigera abigira niwo muvumo we kuko atabikoreye wowe nta muvumo wagufata kuko umuvumo ufata nyiri icyaha ,rero ndagukomeje nawe wirebe wibuke ineza yose Imana yakugiriye icyo gihe wibuke ko yabaye mu mwanya nyoko atabayemo Igahagurutsa abo baturanyi bakabafasha maze ibyo bihite biguha ishusho yo kumva ngo nyoko si kampara ahubwo uzite Imana nyoko kuko niyo nyoko naho uwo mugore uzamubabarire kugirango wowe ubwawe wiruhukire mu mutima uzazirikane urukundo Imana igukunda ko yo itagutaye maze kubw Imana umubabarire apana ku bwe kuko kubwe si uwo kubabarirwa ariko kubw Imana uzamubabarire kugirango wowe ubwawe ntakubereye umutego wo kugutandukanya n Imana kuko burya iyo utababariye uba uboshye utanabasha kwegerana n Imana urabyumva mu mutima pe rero uwo mugore ntumuhe imbaraga kuri wowe wowe umurebe ko ntakintu avuze kuburyo yakwanduriza umutima wawe ngo uramurakariye uko Niko nanjye nababariye interahamwe kuko kurinjye ziri hasi cyane ntacyo ziricyo cyo kundaza amajoro cg iminsi nzibitse mu mutima ngo ndazirakariye wapi burya iyo wemeye kurakarira umuntu uba umuha imbaraga kuri wowe adakwiye kugira wowe uramubabarira ugakomeza ubuzima kandi kubabarira umuntu ntibivuga kuba inshuti nawe kuko njye nta nterahamwe naba inshuti nayo kuba narazibabariye ntibisobanuye kuba inshuti nazo aho niho abantu bibeshya bigatuma wawundi wakugiriye nabi abonye uburyo yakongera rero kubabarira ni byiza ni ngombwa yewe ni n itegeko ry Imana kuko utababarira nawe ntizamubabarira ariko kutizera umuntu si icyaha kandi no kutaba inshuti nuwo wababariye nabyo si icyaha kuko ubushuti n ikizere ni ibintu bigendana rero iyo watakarije umuntu ikizere ntanubwo mwaba inshuti, nyoko rero sinzi uko muzabyifatamo ariko kumubabarira uzamubabarire ariko nashaka ubushuti kandi utabwiyumvamo rwose uzabyihorere kuko ikizere nyine niwe watumye ukimutakariza kandi kuba utakimufitiye si icyaha ariko niwumva yarwaye uzamusure, nabura icyo kurya uzamugaburire nabura icumbi uzarimuhe mbese nkuko wafasha undi wo hanze kubw umutima mwiza wawe .

  • Nukuri uwo mubyeyi ntambabazi akwiye, ndumva wagira ngo nimushiki WA data, gusa naanjye nafashe umwanzuro wo kutazamubabarira,kuko Igihe narimukeneye nk’umubyeyi sinamubonye.

  • uwo muvumo ntago ubaho ibyo nukugukanga
    njyewe ntago namubabarira rwose kuko Mama
    wawe numubyeyi gito udafite urukundo nkuko abandi babyeyi barugira uzamureke abane nibyo bikomere kd bibe nisomo kubandi

    • Akabura nikaboneke ni Nyina w’umuntu!Muhe imbabazi ,kuko mubo wavuze bagufashije hari nabagusabiraga kongera kubona umubyeyi wawe.Uramwangira iki ?Isi ni ngari wasanga nawe yarisanze ari aho ari .Ntakiguzi kimbabazi ,Kandi ibyo byose hari icyo byakwigishije niyompamvu izo nzira zose zagombaga kunyurwamo.

  • Uwo mama wawe ni umugome mubi cyane ntuzamubabarire narimwe kuko ntakiza cye,ubwose kugaruka nyuma y’imyaka 18 yarasize mushyuhije amazi nibwo yarazanye ifu,ntagutere ubwoba ngo uzagira inkomanga wowe ntakibazo ufite ahubwo niwe uzashengurwa n’intimba y’ibyo yabakoreye
    Mureke agume muri abo bagande ubwo nibo bamurutiye Abana Imana yamuhaye.

  • Iyo muri wowe hatrimo umutima ubabarira ni ikimenyetso cy’uko nta bumuntu ufite.
    Nyoko ugomba kumurusha ubumuntu ntabwo ari igihe cyo kumwihimuraho.

  • Ndabyumva mwarababaye ariko Immana yababaye hafi. Yego umubyeyi yarabahemukiye, ariko buriya nawe si we ashobora kuba hari impamvu yabimuteye kuko nta mubyeyi ubundi wanga umwana yibyariye cyane ko mwari mukiri bato.
    Nimumuhamagare, mwicare muganire mumubaze neza impamvu nyamukuru yabimuteye. Gusa uko byagenda kose, muzamubabarire kuko Immana ikunda umuntu utanga imbabazi nk’uko nayo izitanga. Icyo gihe umutima wanyu uzaba wera kandi muruhutse intimba mufite yo kuba mwashavujwe no kumubura gihe cyose.

  • Sinsobanukiwe. Kumubabarira uvuga niki? arashaka kugaruka ngo mubane cyangwa nugukiranuka numutima? Kuba iwawe ntazahabe byo sinabikugiramo inama kuko ibyo yakoze ntacyemeza ko atakora ibisa nkabyo ariko niba ufite ubushobozi uzamufashe umufashirize aho ari. Naho ubundi wabarira umubyeyi wawe kuko nubundi kutamubabarira ntibizasubiza ibihe inyuma. Kwanga kumubabarira niwowe bivuna ntawundi kandi nubundi nturimo kubyanga ngo uzabona undi. Uwiteka niwe mucamanza utabera!

  • uyu mubyeyi yisanze mumayira atatu,kuba yaributse abo yasize si urukundo ahubwo ni uburyarya kuko ibyo abunza abonye bitangiye guta isoko,imbabazi yasabye ni azihabwe musura yubugwari.

  • ABABYEYI BIHAKANA ABANA BABO NI BENSHI ,AHUBWO UWITEKA ABABE BUGUFI ABAHUMURIZE,ABABYEYI BEMERA ABANA BAKIZE,NAHO ABAKENE BARABIHAKA NDETSE BAKABITA NAMAZINA ATANGAJE,ICYA KORA IMANA ITUBERA HOSE KANDI IGIHE CYOSE

  • Umubyeyi uvuma umwanwe atabanje ngo atekereze akemure icyatumye batamuha imbabazi ntabumuntu afite muriwe uzimuhe kuberako imana yamukoresheje ukagera kwisi

  • Ntukange umuntu kuko yakugiriye Nabi harubyo usanga icyo wita inabi aricyo cya gombaga kubaho kugira ngo ugere kubyo wagezeho.
    Mubabarire kuko bikwiye Kandi wikinangira ngo utukereze mukigare bro!

  • Yarahemutse. Ihangane. Gusa imbabazi ziruta ibitambo .ikindi .umuntu iyo agusabye imbabazi ukazimwima aba akurunze amakara kumutwe yaka.byavuzwe nabibiria.

  • Uwo sumubyeyi numutindi mumbabarire kuko kubabarira nubutwari nuwakwiciye uramubabarira nkanswe uwagutaye

  • igihecyose jyawitondera abakuru babafitebyose mubiganzabyabo
    utitonze
    ushobora gusara wowe
    inamanguha byitwaremo gahoro
    nibyowabonye byakubana imfabusa uzazimuhe kumunwa ntuzamuhe kumutima kuko umurezaho wera ibijumba kandi akabura ntikaboneke ni nyinawuntu

  • Uti”mama aradusaba imbabazi”nawe ubwawe urazi ko arinyoko plz muhe imbabazi umuganirize uzamenya ahari icyabimuteye.mukunde niba ushaka kurandura karande mbi mumuryango wanyu bitazaba amateka azajya ahora yisubiramo mubana Banyu abuzukuru n’ubuvivi bwanyu.ntawundi uzitwa nyoko nuwo ese ko ibyaye ikiboze ikirigata kuki ibyawe nacyo yagitererana?

    • Mwana mwiza.umubyeyi ntasimbuzwa.uwawe agucura amata ariko ntagucura amaraso.wumvise aho yaguye wajya kumushyingura.mubabarire yaba mubi yaba mwiza numubyeyi wawe.ukeneye gukomeza ubuzima.uzashaka cyangwa uzashaka.harigihe uwo uzashaka cyangwa uwo uzashaka yazajya agucyurira uwo murage mubi.byazagushegesha ubuzima bwawe bwose.
      Mubabarire.

  • Umva muvandimwe nyina w’umuntu arakomeye cyane, mubabarire biguhe amahoro y’umutima kuko nta kiguzi zigusaba kandi nyuma yo guhangana n’igikomere cy’uko yabataye ubu utangiye n’ikindi cy’umuvumo ashobora kuguha, reka ibyo bakubeshya ngo umuvumo ntiwagufata, umuvumo w’uwakonkeje wagufata ukakuzonga cyane ko ugaragaza ko uwutinya kandi biguteye impungenge, urumva ko biguhora mu mutwe. Rero wirindira ko azabikora kandi umubyeyi nkuwo wigeze gufata icyemezo cyo kutakugirira impuhwe igihe kingana kuriya no kukuvuma ntiyabitindaho. Irokore wishukwa nuko wirwanyeho ukabaho ukaba ufite ubushobozi kuko byose birashira, umuvumo wa nyoko wabijyana ugasigara utora amashashi. Nezezwa nuko yanahiriwe akagira urugo rwiza akaba atazakugora umufasha. Ikindi korera ko yabarwanyeho imyaka 15 yose, hari abandi batagize ayo mahirwe kandi ibyo byose babirengeje amaso bava mu mateka bashishikazwa no kubaka imbere heza hano.

Leave a Reply to Kd Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *