Iyi nkuru ni igitekerezo cy’Umukunzi wa UMUSEKE, watwandikiye adusaba ngo abasomyi bacu bamugire inama y’uko yakira ibikomere afite aterwa n’abamuziza bakanamubwira ko adafite ikibuno kinini (Nyash).
Arifuza ko mu mugira inama y’uko yava muri icyo kibazo, n’agahinda afite.
Aragira ati: Muraho neza abakunzi ba UMUSEKE, nsigaye mbona abantu hano bandika ibibagoye bagisha inama abantu. Nanjye mungire inama.
Ndi umukobwa w’imyaka 25. Nanditse ibi kuko numva ukwihangana kwange kuri kunanirwa. Nakuze mu buzima busanzwe, nta bintu bidasanzwe ndusha abandi mu buranga nkumva nta n’icyo bitwaye.
Ubwo najyaga mu mashuri yisumbuye nibwo ibintu byatangiye guhinduka, nkumva abahungu mu kigo baravuga ngo “Nta kibuno afite,” abandi bati “Uri ‘straight’ nko ku rukuta.”
Ibyo byose byajyaga bimbabaza ariko nkabyihorera, nkikomereza ubuzima bw’amasomo, ntekereza ko ababivuga babiterwa n’ubwana ko kandi igihe kizabikiza.
Ariko ahari ni jye wibeshyaga kuko n’ubu mbona nta gihinduka.
Ndangije Segonderi nakundanye n’umusore, ndavuga nti abavugaga ko ndi mubi ubu ntibabona ko nabonye umusore unkunda.
Icyo gihe navugaga ko abasore bose badakunda abakobwa bafite za ‘Nyash’.
Uwo musore twaje gushwana noneho numva bibaye bibi kurushaho.
Dutandukanye yarambwiye ngo “Ntiwari mwiza rwose, uretse gukora sex nawe, nkubwije ukuri, nta gikurura abagabo ufite.”
Icyo gihe nongeye kwibuka ibyo nabwirwaga niga muri secondaire ndibaza nti “Ese koko uburanga bw’umukobwa ni ikibuno gusa? Ese kuba nararemwe gutyo ni ikosa?”
Byarankomereye kwemera uko nsa kuko amagambo ubwirwa ku bintu utahindura aryana kurusha inkota bagutera mu mutima.
Numva ntafite impamvu yo kubaho. Ntinya kujya ahantu hari abantu benshi nko mu birori hamwe buri wese aba yaserutse aberewe.
Ese nzashake amafaranga njye kwibagisha nk’uko ngo bikorwa n’abandi?
Ariko se ko njyewe numva nyunzwe n’uko nteye?
Nahisemo kwandikira UMUSEKE kuko maze igihe mbona n’abandi babandikira, abasoma inkuru bakabagira inama.
Mungire inama. Nkore iki ngo nkire ibi bikomere? Ese ni ibiki nakora ngo numve ko nanjye ntekanye muri njye, kandi hari uzanyurwa n’uko nteye akankunda?
Ndashaka kumenya icyo nakora.
Mungire inama, nizeye ko abazasoma iyi nkuru bazansubiza. Murakoze.
Ukeneye kugisha inama watwandikira kuri haangelo9@gmail.com cyangwa mugiranezat13@gmail.com
UMUSEKE.RW
Inkuru iteye iseseme… Ubu uyu munyamakuru arahembwa iyo ukwezi gushize?
Ihangane nyabu. Nta ruhare wagize mu iremwa ryawe kandi nta nkweto ibura iyayo ntibazakubeshye uwawe arahari. Abo bajya bakubwira batyo ni uko atari bo Imana yakugeneye. Icya mbere ni ukunyurwa n’uko wisanze ntiwite kubashaka kugukomeretsa umitima kuko bashimishwa no kukubona ubabaye bakababazwa no kukubona wishimye. Ntukage ubitaho rero nshuti yange.
Yoo! ufite impamvu disi. gusa ntago nyashi zihagije kumuntu woe iyakire uko umeze niko lman yabishatse (kuba utabona umukunzi suko udafite nyashi uwawe arahari)
ihangane mwana wikwiheba nge nkunda abadafite nyashi nuko narangije guhitamo mba nkwijyaniye ariko inkono ihiri gihe uwawe ntaraza
Ihangane bibaho gusa uwawe arahari pe
bajye bibaz aho za tivi ziromba zagiye
buno hagozweho furate
Icyakoze Haangelo9 uri muri w’amenyo mubi. Ejo wasabaga inama kuko abahungu bagenzi bawe b’i Rubavu bakwita amazina mabi kubera udakunda kujya muri gahunda zabo zo kunwa inzoga, gusohoka no gusangira twa sélections ku bakobwa. None uraje ngo uri umukobwa utagira nyash. Yewe, nawe si wowe, ntacyo uri cyo rwose usibye kuba ikiryabarezi.
Một số dòng game nổi bật phải kể đến tại tai xn88 phải kể đến như baccarat, rồng hổ, xì dách, xóc đĩa, xì tố, poker,….đều có mặt. Các dealer nữ xinh đẹp, được đào tạo bài bản chuyên nghiệp, nóng bỏng luôn đồng hành và chắc chắn không làm anh em thất vọng.
niyihangane uwimana yamugeneye naraza 2
ihangane uwawe arahari ntuko igihe cyitaragera
ihangane
Sản phẩm xanh chín tiếp theo nhất định không nên bỏ qua khi cùng chơi bài 66b đăng nhập vào đó chính là xổ số lô đề trực tuyến. Ngoài phiên bản truyền thống quen thuộc, sảnh chơi này còn đưa tới nhiều hình thức mới lạ khác để anh em tha hồ trải nghiệm, có thể kể đến như lô đề, keno, quay số,…..Mỗi tựa game sẽ có cách chơi khác nhau, nhưng đừng lo vì tất cả đều có hướng dẫn chi tiết cho người chơi trước khi chinh phục.
Sản phẩm xanh chín tiếp theo nhất định không nên bỏ qua khi cùng chơi bài 66b đăng nhập vào đó chính là xổ số lô đề trực tuyến. Ngoài phiên bản truyền thống quen thuộc, sảnh chơi này còn đưa tới nhiều hình thức mới lạ khác để anh em tha hồ trải nghiệm, có thể kể đến như lô đề, keno, quay số,…..Mỗi tựa game sẽ có cách chơi khác nhau, nhưng đừng lo vì tất cả đều có hướng dẫn chi tiết cho người chơi trước khi chinh phục.