Ngoma: Uwari SEDO arishyuza Leta Miliyoni 50 Frw

Niyitanga Pascal wo mu Karere ka Ngoma, arishyuza Akarere agera kuri Miliyoni 50frw nyuma yo kwirukanwa ku kazi ku mpamvu yita ko ari  akarengane.

Uyu wahoze ari umukorerabushake(Youth volunteer , avuga ko yakoze ikizamini ku mwanya w’umukozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Kagari ka Nyagatugunda , Umurenge wa Zaza aratsinda.

Yabwiye Flash Radio/TV ko atsinda ikizami, yari avanywe mu Murenge wa Murama, Akagari ka Mvumba nabwo aho yari amaze igihe akora uyu mwanya ariko atarawutsindiye.

Avuga ko yatunguwe no kuba yaravanywe kuri uwo mwanya azira kuba ibyo yize bitajyanye n’umwanya akoraho.

Yagize ati” Aho nakoreraga mu Murenge wa Murama, Akagari ka Mvumba, biza kurangira bampaye ibaruwa nk’umuntu watsinze ikizamini ,  injyana mu Kagari ka Nyagatugunda.”

Akomeza agira ati” Mu gihe namaze kingana n’ukwezi kumwe, nza kubona ibaruwa inkura mu nshingano mazemo ukwezi kumwe n’indi minsi banyishyura igice.

“Bampaye ibaruwa impagarika mu nshingano ivuga ko ibyo nize, diporome yanjye y’amashuri yisumbuye(A2) ya Comptabilite, idahuye n’ibyo nkora.”

Uyu avuga ko yarenganye kuko yasabwe ibyangombwa byo gukora ikizami ashyirwa mu mwanya ndetse ateganyirizwa muri Ejo Heza kimwe n’abandi bakozi.

Ati“Aho nshingira ni uko bangiriy  ikizere nkasaba mu buryo buri rusange, nasabishije diporome yanjye, baranyakira, sinzi niba ari MIFOTRA ku rwego rw’Igihugu cyangwa ari Akarere gatoranya abakozi.”

Avuga ko yahabwa indishyi ihwanye n’uko yarenganyijwe.

Ati” Mu by’ukuri amafaranga naca Akarere, ngiye guca amafaranga,navuga amafaranga yantunga ubuzima bwanjye bwose, bw’izo ngaruka cyangwa izo nzahura nazo .Nasaba nka Miliyoni 50frw.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Anathalie, yavuze ko ikibazo cye bakizi ndetse ko bamugiriye inama yo gushaka akazi k’ibyo yize.

Ati” Byaje kugaragara ko imyirondoro ye ntabwo yari ihuye n’umwanya yapiganiye.”

Avuga ku mpozamarira yaka yagize ati” Twakoze icyo amategeko ateganya, kandi twaramusobanuriye ku buryo buhagije. Natekerezaga ko yabyumvise kuko haciye iminsi.”

Uyu avuga ko ubuyobozi bwirengagije ko yakoze ikizamini kandi bwari bwasuzumye imyirondoro ye mbere yo guhabwa ibaruwa imushyira mu kazi bityo ko yarenganye.

IVOMO: Flash Fm/TV

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
Share This Article
8 Comments
  • Uku ni ukuri yararenganyijwe, kuko bagombaga kwiga kubyo yize bari gutoranya abazakora exam ecrit, none yakoze Ecrit, akora interview, ahabwa Ibaruwa, none nyuma yukwezi babonye ko ibyo yize bitajyanye? Kwanza niba bitanajyanye bagomba kumuha impozamarira yigihe bamutesheje ari youth Volunteers bamushyira munshingano bazi ko atari ize. Please akarere gahanwe pe! Basi 20 million.

  • Ko numva yatsinze arusha abo babyize ubwo ufite ubushobozi ninde !!bakima uwatsinze bakahaha uwatsinzwe !! niyompamvu usanga umuntu araho nkishusho atazi ibyakora ² ubundi se abafashe Dossier ye bali banyoye iki!!abo ahubwo nabe alibo bamuha indishyi aho kuba akarere hanyuma bakoreshe abo batsinzwe bazanirengere ibizapfa

    • Ariko kuki Mayors ba vc Mayors bakunda kwigira ibisambo.Ubwo yabimye ruswa.
      None c reka mbaze,ubundi hari umuntu wiga akazi koko?Ubwo c Mayor uretse ko bamyshyizeho hari ishuri ry’ubu Mayor yize?Rero niba batamushaka bamuhe impozamarira ashaka ariko nanjye azampeho kuko byambabaje cyaneee.
      Gusa birakenewe ko inzego zibanze zinyuzwamo umweyo mbere yuko tujya mu matora kuko zariraye ziheruka igitsure kubwa Kaboneka kuko ubu basigaye batanga akantu kuri ba shebuja bakabakingira ikibaba niko na Gatabazi yakoreye umuti bamwe muri bo

  • Ariko kuki Mayors ba vc Mayors bakunda kwigira ibisambo.Ubwo yabimye ruswa.
    None c reka mbaze,ubundi hari umuntu wiga akazi koko?Ubwo c Mayor uretse ko bamyshyizeho hari ishuri ry’ubu Mayor yize?Rero niba batamushaka bamuhe impozamarira ashaka ariko nanjye azampeho kuko byambabaje cyaneee.
    Gusa birakenewe ko inzego zibanze zinyuzwamo umweyo mbere yuko tujya mu matora kuko zariraye ziheruka igitsure kubwa Kaboneka kuko ubu basigaye batanga akantu kuri ba shebuja bakabakingira ikibaba niko na Gatabazi yakoreye umuti bamwe muri bo

  • ARIKO SE USHINZWE GUTORANYA ABAKORA IKIZAMINI, UTANGAZA ABATSINZE, UWEMEZA KO YEMEREWE AKAZI
    ABO BANTU BOSEEEEE NTABWO IBYO BABIBONYE, NIBABANZE BICARE BASOBANURE IMPAMVU BATABIBONYE
    BAMUSABE N’IMBABAZI Z’IGIHE BAMUTESHEJE. NUKURI TUJYE TWUMVA AKABABARO K’ABANTU. MAYOR RWOSE
    TEGA AMATWI UYU MWANA W’IGIHUGU.

Leave a Reply to lg Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *