Musanze: Abaturage barinubira abashumba barandura imyaka yabo bakayiha amatungo

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Musanze,Kinigi na Nyange yo mu Karere ka Musanze bavuze ko bajujubijwe n’abashumba bahira imyaka maze bakayiha amatungo y’abantu bitwa ko bakomeye.

                                                                            Ibiro by’Akarere ka Musanze

Mu ijwi ryumvikanamo umubabaro, umwe mu baturage yabwiye Radiyo 1 ko amaze guhohoterwa n’abo bashumba inshuro eshatu .

Ati “Nk’ubu nka njye nakubiswe inshuro eshatu,ubundi bagwiriyemo amatungo y’abavuga ko baragiriye abasirikare.”

Undi nawe ati “Nari narateye imigozi hano hepfo,yuzuzaga ibirago bitatu bingana n’ibihumbi cumi na bitanu(15000frw), nkagura ubwatsi gusa[avuga ubwatsi bw’amatungo], imigozi nari ntarayigura,ariko reba ubu ndi kuyigura ku mpamvu y’abashumba,urumva batanshubije inyuma.”

Aba baturage bavuze ko uretse kwangiza imigozi y’ibijumba, n’ibishyimbo n’ibigori babirandura ku bushake bakabiha amatungo, ndetse ko bajya bahohoterwa n’abo bashumba bagasaba ko iki kibazo ubuyobozi bwagikemura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, nka hamwe havugwa iki kibazo,Dushimire Jean,ahakana ko izo nka ari iz’abantu bakomeye barimo abasirikare gusa yavuze ko mu gukemura iki kibazo basabye aborozi gushaka inzuri zo kuragira amatungo.

Ati “Ntabwo tubona ko baje konesha kubera ko ari iz’umusirikare, biramutse bibaye,byaba byabaye kubera abashumba.Naho agiye konesha, areba urwego , akarusiga icyasha,akarubeshyera.Urebye ntabwo ari iz’abasirikare.Aho bazivana hose mu rwego rwo gukanga abaturage, bavuga ko ari iz’umusirikare.”

Aba baturage bavuga ko ibikorwa by’ubuhinzi byabo biba bikwiye kubahwa bityo ko iki kibazo ubuyobozi bukwiye kugikemura, abashumba bakarekerekeraho kubazengereza bitwaza ubundi bubasha.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments
  • Nibatarizu musilikare kuki ntacyo muzikoraho kandi ikibazo mukizi? Urumbarinde muriki gihugu wundi abashumba be barandura imyaka bayigaburira amatungo bikagumaho atarimurabo mvuze?Mujye mureka kutubeshya.

  • Birababaje cyane kubona umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze avuga amagambo nkariya ubona ntacyo yitayeho. Nonese ko avuga ko izo nka atari izabasirikari ko ahubwo abashumba bazitirira abasirikari bagira ngo batere ubwoba abaturage, ubwo murumva hatarimo tena? None se ahubwo we nk’umuyobozi, yakoze iki kuri icyo kibazo, ko ubona ko akizi neza.

    Ikindi umuntu yakwibaza, ni kuki abo bashumba bahitamo kuzitirira abasirikari ntibazitirire abandi bantu bakomeye banatinyitse nka Mayor cyangwa Governor? Ibi se ntibyaba bishaka kuvuga ko abasirikari aribo bantu batinyitse cyane muri kino gihugu ko abaturage bashya ubwoba iyo uvuze umusirikare, kandi ko uwo ariwe wese (niyo yaba umuyobozi) atapfa kubavugaho?

Leave a Reply to Minani Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *