Muhanga: Umugabo akurikiranyweho guha Polisi ruswa

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rukurikiranye Umugabo witwa Habineza Fabien rumushinja guha Umupolisi ( OPJ wa traffic Police) ruswa y’ibihumbi 69 Frw.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B.Thierry avuga ko bafunze uyu mugabo Habineza Fabien Taliki ya 20 Gashyantare 2024.
Dr Murangira avuga ko ayo mafaranga Habineza yayoherereje uwo mu polisi wari uri gukurikirana dosiye y’impanuka kugira ngo itoherezwa mu Bushinjacyaha.
Ati “Iyi mpanuka ikaba yarabereye mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye Taliki ya 27 Nyakanga 2023.”
Umuvugizi wa RIB avuga ko uwafashwe afungiye kuri RIB sitasiyo ya Nyamabuye mu gihe dosiye igiye gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.
Dr Murangira avuga ko icyaha cyo gutanga indonke uyu mugabo akurikiranyweho giteganywa n’Ingingo ya 4 y’Itegeko Nimero 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Ati “Igihano ni igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’uRwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.”
RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo gutanga ruswa.
Ikangurira abantu kucyirinda kuko ari icyaha guhanwa n’amategeko kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera.
MUHIZI ELISÉE 
UMUSEKE. RW/Muhanga
Share This Article
1 Comment
  • Iby’isuku byo ntampinduka company yitwa Tabara ya Louise na Musazawe, nibo bakoresha iyo ngirwasuku imyaka irenze 6 nibo bavidura nibo bafite kantine nibo bacukura ibyobo by’amazi niba baratsindiye isoko rya byose iteka wabyibaza Kandi ntakizima bakoresha ni Ruswa ntaho biba ikibabaje ni uko kwinjiramo ugemuye cg gusohoka ugiye gushaka icyafasha umurwayi bidapfa koroha Kandi baziko ntacyo bafite cyatuma udakenera kujya hanze guhaha, kuko ibyo kuri kantini biba ari bike bifite umwanda Kandi bihenze

Leave a Reply to Kalisa Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *