Urwego rw’Ubugenzacyaha,RIB rwafunze Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere mu Ntara y’Amajyepfo Kabera Védaste.
Mu itangazo RIB yanyujije ku rubuga rwa X (rwahoze ari twitter) , rivuga ko Urwego rw’Igihugu rw’ubugezacyaha bwafunze Kabera Védaste Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo.
Iryo tangazo rivuga ko akurikiranyweho guha ruswa umugenzacyaha wakurikiranaga dosiye aregwamo n’umugore we ku byaha byo kumuhoza ku nkeke no kumuhohotera.
Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko Kabera Védaste yahamagajwe n’Umugenzacyaha ukorera kuri Sitasiyo ya RIB I Nyamabuye ejo mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru taliki ya 21 Mutarama 2024 amubaza kuri ibi byaha ashinjwa aramureka arataha.
Ayo makuru avuga ko Kabera Védaste yageze mu rugo yoherereza uyu mugenzacyaha amafaranga 10.000 Frw ayanyujije kuri Telefoni ye ngendanwa ngo ayategeshe moto bahurire kuri Hoteli kugira ngo baganire kuri iyo dosiye.
Ayo makuru avuga ko uyu Mugenzacyaha akimara kuyabona yahise abimenyesha inzego bakorana zijya gufata Kabera zimuzana kuri Sitasiyo yaho bakorera I Nyamabuye.
Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye, mu gihe dosiye ku byaha aregwa iri gutunganywa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.
Umugenzacyaha yigiriye ubwoba kubera aho Kabera yanyujije frw. Ariko Kabera uyu na we rwose ubanza atarashyizemo ubwenge bwinshi. Naho ubundi ndumva 10,000 itaba ruswa yo gutanga peee
10K !!!!!???
Aka ni Agasuzuguro k’ inyuguti 4. Ari we ari na RIB yumvaga ukwiye gutega akajya kureba undi ari nde???.!
Harya ubu ngo yarize !!??
Hagenzurwe na Diploma ye niba yujuje ubuziranenge kuko nta muntu waraye muri Doroo wakora ikintu nka k8riya.
Mbega Kaveda, pole sana