Muhanga/Kabgayi: Mu kibanza kizubakwamo ibitaro by’ababyeyi hamaze kuboneka imibiri 246

Mu kibanza cyagenewe kubakwamo ibitaro by’ababyeyi (Maternité) hamaze kuboneka imibiri 246 bikekwa ko ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

Imirimo yo gushakisha imibiri irakomeje

Imirimo yo gushakisha imibiri iri mu Cyumweru cya 2, abakurikirana iki gikorwa umunsi ku munsi, babwiye Umuseke ko buri munsi iyo batangiye akazi, aho imashini inyuze haboneka imibiri.

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Nyamabuye Bayiringire Dany Issa avuga ko kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gicurasi 2021 habonetse  imibiri 39 yiyongera ku yindi 207 yose yabonetse mu Cyumweru gishize.

Bayiringire yavuze ko imibiri myinshi bayisanze mu cyobo rusange.

Yagize ati: ”Imibiri myinshi tumaze kubona twasangaga iri mu cyobo kimwe.”

Bayiringire yavuze ko hari umunsi batakoze bitewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa kuko yatumye imashini bifashisha inyerera kubera icyondo.

Imirimo yo gushakisha imibiri irakomeje, gusa hari abavuga ko aya makuru y’abiciwe i Kabgayi  yatanzwe n’abatangabuhamya mu gihe cy’Inkiko Gacaca, Abayobozi bakayobya uburari berekana aho Abatutsi baticiwe.

Imibiri imaze kuboneka muri iki kibanza kizubakwamo ibitaro by’ababyeyi yagaragaye kuri metero kare nkeya, abari muri iyi mirimo bakavuga ko itaka batarayishakiramo ari ryinshi ku buryo hashobora kuboneka indi myinshi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Share This Article
5 Comments
  • Ayo makuru ya biriya byobo mu nkiko Gacaca yaratanzwe nyine. Impamvu yapfukiranywe kandi irazwi. Ngaho nimwibaze impamvu abazi neza ibyabereye hariya batajya bahabwa ijambo ngo batubwire icyo bazi kuri iyi mibiri. Uhereye no ku bapadiri b’i Kabgayi bakiri hariya.

  • Mu uru Rwanda umuntu afite akahe gaciro? Gutaburura imibiri ingana kuriya ntihagire anketi itangizwa yo kumenya abo bantu igihe biciwe n’uwabishe akabajugunya hariya? Ko hariya hantu harokokeye abantu barenga ibihumbi 30, ni gute baba zitazi uko biriya bintu byagenze niba byarabaye bagihari? Ikizwi neza cyakora, nuko byageze aho abari hariya i Kabgayi bose bakajyanwa za Bugesera, Kinazi n’ahandi.

  • Kugeza uyu munsi, kuki mutatubwira abatoteje umutangabuhamya watanze amakuru ku by’iriya mibiri iriho itabururwa hariya.

  • Ahubwo leta yaragowe koko bariya bantu buzuye muri gereza sibo bakoze aya mahano kandi barinumiye barangiza ukabona barabafunguye.Bagera hanze ukabona ngo babaye za barokore ngo bihannye ibyaha kandi babitse amakuru yaho batikirije ubuzima bw’inzirakarengane

  • Nyamara mbivuge mbisubiremo, aha hantu ntihakwiye kubakwa MATERINITE, ahubwo hubakwe u RWIBUTSO RWA GENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI 94, baruvane hepfo hariya ruri , rwegere BAZILIKA NTOYA YA KABGAYI; Ni amateka mabi yego, ariko niko kuri. None se nyine ko bari bahagize irimbi. Batanga amakuru bagasisibiranya ngo batahatwara hakubakwa urwibutso rw’ayo mateka. Ni ikibazo. Buriya ninko gusenya irimbi, warangiza ukaryubakamo amazu. BAHASHYIRE U RWIBUTSO. Kabgayi ni nini, bashake ahandi . Gusa ayo mashyamba yose, ndahamya ko hari ahandi batabitse abantu kuko bayiciragamo kandi ntamwanya bari bafite wo kuraruza imirambo.

Leave a Reply to Mawazo Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *