Iki cyemezo cyo guhagarika Insengero zo Mujyi wa Muhanga, no gusaba ko abacuruzi bubahiriza 50% y’abagomba gusimburana mu isoko gifashwe hashingiwe ku mibare iri hejuru y’abamaze kwandura COVID-19 mu Karere ka Muhanga.

Iyi myanzuro yafatiwe mu nama yahuje abikorera mu Mujyi wa Muhanga, inzego z’ibanze ku rwego rw’Akarere, bemeranya ko Insengero zo mu Murenge wa Nyamabuye n’uwa Shyogwe zifunga mu gihe cy’ibyumweru 2.
Abikorera bavuga ko bahereye ku bantu 97 banduye COVID-19 umunsi umwe byabateye impungenge ari na byo bahereyeho kugira ngo barebe niba ibikorwa by’ubucuruzi byakora ku rugero rwa 50%.
Niyonsenga Thomas avuga ko umuryango w’iduka uzajya ukora rimwe, undi byegeranye ugakinga, ugakora ku munsi ukurikira.
Yagize ati:”Twafashe ingamba zo gushyiraho A na B mu bacuruzi kugeza ubwo iyi mibare y’abandura COVID-19 imanuka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko usibye ibikorwa by’ubucuruzi bigiye kubahiriza 50% n’insengero, imisigiti na Kiliziya byo mu Mujyi na byo bihagarika amateraniro yakorwaga ku wa Gatandatu no ku Cyumweru gihe cy’ibyumweru 2.
Kayitare ati:”Twabanje gukorana ibiganiro n’abatwara abagenzi, abacuruzi n’abanyamadini kandi bose bemeye ko babyubahiriza.”
Kayitare yavuze ko izi ngamba zose bafashe zigamije ineza y’abaturage. Cyakora muri iyi nama nta bahagarariye amadini n’amatorero bari bayirimo. Umuyobozi w’Akarere avuga ko hari urubuga rubahuza bafatiyemo ibi byemezo.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT


MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.
Ntibyumvikana uburyo abacuruzi biherera bakemeza ko insengero zifunga ariko amasoko agakomeza kuremba. Ubwo ni ubwikunde si ukurengera abanyarwanda
Ikibazo si uko Leta ifunga insengero.Ikibazo nyamukuru nuko n’ubundi izo nsengero ntacyo zimaze.Ntabwo zihindura abantu “abakristu nyakuri”.Dore ingero: Muli 1994,Abategetsi b’u Rwanda hafi ya bose (president,ministers,prefets,bourgmestres,conseillers,military and police officers,etc…),bitwaga abakristu bose.Nyamara hafi ya bose nibuze 95%,bashinjwa Genocide.Iyo muli 1994 Abayobozi b’u Rwanda nibuze 30% baba Abakristu nyakuri,nta Genocide yari kuba.Yezu yerekanye ko Abakristu nyabo ari bake cyane.Urugero,intambara zuzuye mu isi,ahanini ni abakristu barwana n’abandi bakristu.Ubusambanyi,ruswa,amanyanga,etc..,bikorwa n’abitwa abakristu.Amadini ni organisations zigamije kwishakira imibereho gusa,bitwaje bible na korowani.Mwibuke abakuru b’idini rimwe rikomeye cyane hano mu Rwanda,bashinja kunyereza 6 billions (milliards) Frw,nyamara bo bavuga ko “buzuye umwuka wera”!!! Biteye ubwoba.
Uvuze ukuri.Niba koko insengero zahinduraga abantu,ibi byose byavaho: Intambara,ruswa,akarenganyo,ubusambanyi,ruswa,kwikubira ba Nyakubahwa ntibahembwe ama millions ku kwezi mu gihe mwarimu biganye ahembwa ibihumbi 42 ku kwezi kandi bose bakorera Leta.Muli make,Injustices zavaho.Abashinga amadini baba bihandira imirimo.Ba Gitwaza babaye millionaires kubera amadini bashinze.Mu gihe Yezu n’Abigishwa be bali abakene,kubera ko bataryaga amafaranga y’abantu.Ahubwo bose bajyaga mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana ku buntu.