Muhanga: Imitungo y’Abangilikani iri kugurishwa bucece

Bamwe mu bayoboke b’Itorero ry’Abangilikani  mu Rwanda Diyosezi ya Shyogwe, barashinja Ubuyobozi bwabo kubagurishiriza imitungo y’iri Torero  bavunikiye  igihe kinini.
Bamwe muri abo bayoboke babwiye UMUSEKE ko bafite amakuru ko amasambu, ibibanza, imodoka ndetse n’inzu abashyitsi bacumbikamo byose birimo kugurishwa kugira ngo hishyurwe umwenda wa miliyoni 600 Kaminuza y’Ihanika mu Karere ka Nyanza yahombeje.
Abavuze ibi barimo benshi mu bageze mu myaka y’izabukuru bavuga ko bari mu batangije Itorero ry’Abangilikani mu Ntara y’Amajyepfo bakaba bashaje.
Bavuga ko bitumvikana kuba umutungo ungana gutya wa Diyosezi ugurishwa kugira ngo hishyurwe umwenda Kaminuza yinjiza amafaranga buri gihembwe.
Mutabaruka Mathias wo mu Mudugudu wa Rwamaraba, Akagari ka Mubuga Umurenge wa Shyogwe  avuga ko Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda ariryo yabyirukiyemo ubu akaba afite imyaka 84 y’amavuko.
Mutabaruka avuga ko bahawe amakuru yemeza ko  Inama y’Ubuyobozi muri iri Torero iherutse kwanzura ko hari imitungo igiye kugurishwa kubera uwo mwenda biramutungura.
Ati “Njye nkimara kumva ko Imitungo y’Itorero igiye kugurishwa nahise mpamagara Umukuru w’abakristo mbimubaza ambwira ko ari umwanzuro wafashwe, mubwira ko bitashoboka ko imitungo ya  Diyosezi igurishwa kubera umwenda Kaminuza ibereyemo abantu.”
Uyu mubyeyi avuga ko yagiriye inama uwo mukuru w’Abakristo ko bagomba gushaka ubundi buryo  bishyura aho guteza imitungo y’Itorero.
Bagenzi be batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko imitungo ubuyobozi bushaka kugurisha ntaho ihuriye n’ingano y’umwenda wose Kaminuza ifitiye Leta cyangwa abantu ku giti cyabo.
Umwe yagize ati ” Isambu n’Ishyamba biri muri Paruwasi ya Shyogwe, Ubuyobozi bushaka guteza byonyine bifite agaciro karuta kure uwo mwenda.”
Bakifuza ko Ubuyobozi bwo hejuru bwabafasha kubiburizamo amazi atararenga inkombe.
Umuyobozi w’Ubutegetsi muri Diyosezi ya Shyogwe, Past Sibomana Uzziel asobanura ko amakuru abakristo bafite atuzuye, kuko icyerekezo Itorero rifite kuri ubu ari ugukosora ahavugwa imicungire mibi y’umutungo kuri bimwe mu bigo by’iri Torero.
Sibomana avuga ko uwo mwenda Kaminuza ifitiye Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro (RRA) ndetse n’abantu ku giti cyabo, bafashe icyemezo cyo kuba bagurishije bimwe mu binyabiziga by’Itorero, amafaranga azavamo yaba atabasha kwishyura umwenda, bagasaba abakristo kwitanga nkuko bikorwa n’ahandi mu Matorero yabo.
Avuga ko ibarizo bafite naryo ryabatezaga ibihombo mbere, akavuga ko aho baryeguriye abikorera aribwo ryungutse.
Ati “Diyosezi ya Shyogwe ifite imodoka 9 tuzagurisha 3 muri izo twongereho andi mafaranga aturutse mu bwitange bw’abayoboke bacu.”
Uyu Muyobozi avuga ko nta sambu, ubutaka cyangwa undi mutungo ubarizwa muri iyi Diyosezi bateganya kugurisha kubera uwo mwenda.
Past Sibomana yongeraho ko icyo bagiye gukora ari ukwegurira abikorera imwe mu mitungo kuko basanze aribwo buryo bwiza buzatuma habamo imicungire myiza y’umutungo.
Ati “Inzu abashyitsi bacumbikamo (Guest House) twayeguriye abikorera kandi amafaranga y’ubukode bazajya baduha buri kwezi ni menshi ugereranyije n’ayo twabonaga buri kwezi.”
Avuga ko umurongo  wo kugurisha imwe mu mitungo ari icyifuzo bari batanze ariko baza kugihindura banzura ko imodoka 3 arizo zigomba kugurishwa gusa.
Inyubako irimo amacumbi y’abashyitsi, Ubuyobozi bw’iri Torero buvuga ko uwayeguriwe azajya abishyura miliyoni 2 ku kwezi, kandi ubusanzwe binjizaga arenga  miliyoni 1 kubera iyo micungire mibi.
Pasteur Sibomana yijeje abakristo ko ubu aribwo bagiye kubona impinduka nziza aho kubirebera mu gihombo.
Diyosezi ya Shyogwe ifite ibigo by’amashuri birenga 30  harimo n’iyo Kaminuza y’i Hanika mu Karere ka Nyanza, Ibigo Nderabuzima 3 n’Amavuliro 4.
Mutabaruka Mathias umwe mu bakristo bakuriye muri iri Torero avuga ko bitumvikana kuba umutungo ungana gutya wagurishwa
Inyubako zimwe zeguriwe abikorera Ubuyobozi buvuga ko zitazagurishwa
Ubuyobozi busobanura ko kwegurira abikorera imwe mu mitungo aricyo gisubizo kizatuma habaho imicungire myiza
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW
Share This Article
32 Comments
  • Umuseke murakoze. Ibintu bya Diyoseze ya Shyogwe byatumye bamwe muri twe, twabonye Shyogwe ivuka, ikura, iturerera irimo noneho guhirima. Uriya musaza Mathias ari mu bantu bubatse Shyogwe!! None ageze aho atagishoboye kubyihanganira !!! TURAMUSHIMIYE ABAMUZI BAMUBWIRE!! Iyi nkuru mudufashe igere hose NO MURU LETA kuko EGLISE ANGLICAN YO YOSE IRARWAYE , no mu bindi binyamakuru IGEREYO. Twabibonye UMESEKE mwashyizemo ikinyabupfura cyinshi mubigira rusange ariko byose UBIRI INYUMA NI (UWITWA NGO MUSENYERI) GEREDI ndetse twanamenye ko ARIYA MAFRANGA HARIMO N’AYO KUZISHYURA IMYENDA YE KU GITI CYE!!
    YASUZUGUYE ABAPASTORO; ABAJUGUNYA MU GITURAGE BAKUZE; UTAVUKA IWABO MU RUHANGO NTA MUTEKANO ABA AFITE; YIRUKANYE ABAKOZI KUGEZA KU BAPFAKAZI KANDI BASE ARI BO BUBATSE IBYO BINTU BYOSE…..eeee ngo AGIRA INSHOREKE NIZO ZIYOBORA DIYOSEZE; UBWO SE UTUMVA IRYO TORERO RIFITE UBUYOBOZI KI?? LETA NI ITABARE AHUBWO INAMUFATE ATARATOROKA IGIHUGU KUKO NGO ANIBERA I BULAYI AKAZA AJE KUGURISHA UMUTUNGO WA DIYOSEZE; NO KWIRUKANA ABO ADASHAKA!! DIYOZESE YAYIGIZE AKARIMA KE!!! YATEYE UBWOBA ABANTU IGIHE KININI NONE NI AHAGARARE ABIBAZWE!!!

    • Yewe nawe wasubije nabi cyane
      Itorero ryubakitse ku buryo ibyo uvuze cg wifuza bitabaho na rimwe. Kandi itorero ni irya Kristo
      Guhangara abakozi b’Imana bene Ako kageni si byiza. Njya mbibona mu matorero Hirya no hino ariko si byo kabisa. Bishop ni uwo kubahwa Kandi byose bikorwa mu nyungu rusange inama zabyemeje.
      I am sorry wubahutse abakuru.

  • Ariko sha
    Woe wiyita byiringiro ugasebya umuntu gutya
    Ubwo ugira ubwenge?
    Ubu kandi wasanga nawe uri mubo yakamiye amata ,akakwigisha ,none usigaye ubona amafranga yo gutagaguza ngo ukundebusebye umuntu
    Ufite ubwenge bucye cyane sha
    Tuza itorero niry’imana

    • Rwose uyu munyamakuru yakoze cyane.

      ABAYOBOZI ba Anglicane y’u Rwanda ,Diocese ya Shyogwe by’umwihariko bakora ibintu by’ubupagani abantu batigeze kumenya Imana batatinyuka gukora.

      Ubu se ni nde w’i Shyogwe utazi ko Musenyeli Gered yatandukanye n’umugore we?
      Ni nde utazi ko Musenyeli Gered afite abandi bagore abana nabo ku mugaragaro n’abo afite mu ibanga! Ibyo se ni ivugabutumwa!!
      Nicyo kirego cya mbere Archeveque Mbanda yakiriye ariko arakirengagiza.

      UBUJURA
      UBUSAMBANYI
      ICYENEWABO
      IVANGURA RISHINGIYE KU MOKO
      AMATIKU
      ISHYARI
      RUSWA
      UBUGAMBANYI
      Nibyo birangwa birangwa muri muri Musenyeli Gered wa shyogwe

      Ahubwo natinda kujya muri pension n’inswngero zimwe na zimwe azazigurisha!

      Ubwo guest house ihindutse AKABARI K’INZOGA NA LODGES Z’UBUSAMBANYI se hasigaye iki?

      Mutabaruka Mathias Imana iguhe umusha utagabanyije

      Nawe Kandi Gered Imana ihindura umutima wawe ,uve mu bidatunganye mu Izina rya Yesu

      Abavuga ukuri mukabashinja gusebanya!!
      Munenye neza ko ikinyoma kitigeze gitsinda ukuri! Wowe wiyise anonymous na Sandra mubyunve neza mwa ndyarya mwe.

  • Uyu Byiringiro akwiye gukurikiranwa gusebanya gutya. Ibintu by’idini rya Papa, ishyaka rya Papa ntibigifite intebe mu Rwanda. Mugabanye inda n’amatiku mukore mureke kuvuga ngo ni ibya Papa. Mukore nk’uko ba so bakoze mureke kubunza inda mwabona abakora mugahekennya amenyo.

      • Nakomeje gukurikirana bino biganiro, ndumirwa! Ariko koko mu Rwanda rwa none umuntu yatoteza undi akamihimbira ibyo atakoze, akabivugira mu ndangurura_majwi z’ abanyamakuru? Amakosa arahari ahubwo nakosorwe! Naho iyo mbyino yo kuvuga ngo Musenyeli baramwanga irashaje. Ibintu byo gusambana hari igihe batabimubwiye? Kunyereza Hari igihe batabimubwiye? Àmacakubiri ashingiye ku moko Hari igihe batabimubwiye?

    • Ariko kuki mukunda amatiku Koko! Ubwo rero mwandikishije umusaza mumushyira imbere….ngo guest house yabaye akabari n’indaya!! Ubwo se wasambaniyemo, wanywereyemo inzoga wabihamya ko biberamo!!!! Mbega amashyari n’ubutindiiiii! Uriya musaza murwanya mwabitangiye kera Imana iramurinda. Ndi wowe natuza nkareka abakora bagakora. Ko utapiganwe se ngo uyitsimdire? Umunwa wakurenzeeeee!!

  • Iriya diyosezi diyosezi ababishinzwe batabare amazi atararenga inkombe, Hari nibindi bazabona batazi. Uriya musenyeli afite amayeri menshi n’uburiganya mubyo yise privatization. Ibyo arabikora asigaje umwaka umwe ngo ajye muri passion Kandi ayobora Shyogwe kuva 1997. Kuki atabikoze mbere??!!!!

    • Ariko mwagiye mubanza mugashaka amakuru ahagije mbere yuko mugira icyo muvuga koko!!! None se uriya musaza muramuveba iki koko?! None se yari gushaka imishinga yo guteza imbere Diyoseze akaba ari nawe ujya kuyicunga? We yagize ikibazo cyo kubona abantu bumva neza icyerekezo cye ngo bacunge neza imishinga yabashije kugeza kuri Diyoseze. Nubwo mbona mutamucira akari urutega burya akateretswe n’Imana ntabwo gahungabanywa n’umuyaga azacyura imigisha kandi Imana izakomeza kuba mu ruhande rwe kuko si ubwa mbere yaba ahuye n’ibintu bikomeye nibi rero bizatambuka nkuko Uwiteka yatambukije aba israeli bakanyura mu nyanja kandi bagatungishwa za manu. Ntabwo uri wenyine Nyakubahwa kandi ntutinye imiraba Uwiteka azabirangiza kandi neza. May our beloved God bless you abundantly.

  • Ukuri kurabuze muri diocese ya Shyogwe, abakuvuze musenyeli Jered arabirenza. Nabiriya byo gucunga nabi imitungo y, itorero yarabibwiwe kenshi, ndetse no guhomba kh ishuli harimo ukuboko kwe! Ibyo utabibona cg utabizi nuko abyirengagiza

  • Birababaje kubona umusenyeli asahura imitungo y’idini akajya kwigurira amazu I Burayi abapasitori bose bareberaaaa bagaceceka.

    Umuntu w’umusaza nka Mutabaruka Mathias akaba ariwe witabgira kwamagana ikibi.

    Gered naramukundaga, yohereza abapasitori kwiga! Ariko ubwo ageze aho ashaka kujya mu kuruhuko cy’izabukuru agasiga azambije itorero! Aha , ni aha Archeveque we uzadutabara! Nadatabara ,leta izatabare , nidatabara Imana ushobora byose izatabarwa.

    ABAMOTSI BA GERED BAMUSHYIGIKIRA MURI UBU BUJURA!
    IMANA IBABABARIRE KOKO MUTAZI IBYO MUKORA N’IBYO MUVUGA

  • Njyewe nababajwe nikigo cya HAIP Hanika baprivatije ngo cyahombye kubera amashyari yo ku I Hanika muba pastor bakirukana umuyobozi wadufatiraga abana neza.Birengagiza uko yasanze kimeze naho yari akigejeje.Numvise ngo yasanzemo namadeni menshi arwana nayo.Njyewe byarambabaje mpita mpavana abana banjye.Ngo umuyobozi wahayoboraga yateye imbere ibyo bigatera ishyari aba pst bagenzi be naba christo bakajya mumatwi ya musenyeri kugeza bagihaye abikorera wenda batari naba christo nirinze kubibaririza.Wenda cyanabaye icyabasiramu.Uriya mu pst yacishaga make agira umutima mwiza ubona akijijijwe si nkaba pst bubu.
    Nubwo ntazi icyo ari gukora ark Imana asenga izamurenganure. NDABONA ABAROKORE BATUNANIYE NZIGUMIRA IWACU MURI KIRIZIYA GATURIKA IBYO NTIBIBAYO.
    Ibintu bya privatization musenyeri arebe ataba ari abajyanama babi bamujya mumatwi kuko nta musenyeri wakora ibyo mbonye muri comment nsomye pe.

  • Ariko kuki mukunda amatiku Koko! Ubwo rero mwandikishije umusaza mumushyira imbere….ngo guest house yabaye akabari n’indaya!! Ubwo se wasambaniyemo, wanywereyemo inzoga wabihamya ko biberamo!!!! Mbega amashyari n’ubutindiiiii! Uriya musaza murwanya mwabitangiye kera Imana iramurinda. Ndi wowe natuza nkareka abakora bagakora. Ko utapiganwe se ngo uyitsimdire? Umunwa wakurenzeeeee!!

    • Sandra, wirakara shenge akariho karavugwa! None se kuba bariho diyosezi yarahombye ni amatiku? Kuba se diyosezi yarananiwe gucunga imitungo ifite ni amatiku? Kuba musenyeli ntamugore afite kumara imyaka irenga 20, bivuga se ko ari umugabo utameze nk’ abandi? Wasanga mufatanya gusengera icyo kibazo akaba ariyo mpamvu warwanye inkundura!

    • None se guest house z’ abantu bakora business ikitaneramo ni iki? None se ni imuvugabutumwa mwayikodeshe? Ariko kuki abayobozi ba Shyogwe bakoze ibintu bahubutse koko? Biriya nibyo biba byerekana ko ibintu biromo amanyanga. Kandi biravigwa ko musenhelj Jered nawe aca inyuma akaza mu baguzi mu mayeri! Birababaje kuyobora ahantu imyaka 25 bikarangira uteza ibyo wari wàrubatse!

  • Umwenda sicyo kibazo. Kuko ahantu henshinimyenda barayifata!

    Ariko se ikibazo ! Uwo mwenda ubundi wakoreshejwe iki kitari ukugira inzu mu Busuwisi!!!

    Ikindi, kugurisha institutions z’itorero no kuzikodesha mu batagamije ivugabutumwa Kandi zari zashyiriweho ivugabutumwa niwo muti.
    Iyo umuntu avuze ,bavuga ko arwanya Jered!!!
    Baca umugani ngo umugezi w’isuri urisiba!
    Kandi ngo uko inguge izamuka Niko ubwambure bwayo bigaragara!! Jered
    Uwamwongera Indi myaka 5 , yazagutisha na za bureau za Diocese ya Shyogwe
    Icyo azi ni ugucira kure abakubwiza ukuri.

    Imana ishobora byose izatabara Kandi ukuri kuzajya ahabona. Kandi ibyo yibye byose mu nzu y’Imana nta mahoro azabigiriramo.

    Iyo asaza neza nka mugenzi we wa Kigeme Mvunabandi ,twari kuzamuratira abatanuzi! Ariko asoje nabi rwose

  • Musenyeli Jered ntawumwanva ahubwo ubwe ni Baliyanga. None se abamwanga nibo bamugiriye inama yo gutekerwa Kandi agasasirwa n’ umugore, Kandi ntamugore afite? Ninde se uyobewe ko yarongoye umugore atwite n’ itorero rikabimuhanira! Ariko mwagiye mureka ubugoryi bwo gushyigikira umunyabyahq? Icyoroshye se mwamubwiye àkihanq, jye ndi umukozi wa diyosezi ariko kubera uko yagenje abambanjirije bagerageje kumubwiza ukuri, reka da! Nkeneye gutunga umuryango wanjye!

  • Jyewe ndashima byimazeyo umusaza Mutabaruka wavugishije ukuri, Imana imuhe umugisha! Uriya musaza afite ubuhamya bwo kudashyigikira ikibi! Kandi kuva kera, jye turaturanye rwose ibyo mvuga ndabizi. Abapasitoro n’ abasenyeli bose bamunyuze imbere! Ntajya arya iminwa! Imana izamuhembe!

    • Mbega isi ukuntu ari mbi weeeeee.Aha tuhamenyeye byinshi sinari nzi ko nyiricyubahiro yirwanaho kwa Jeux. Ukuntu avuga atujeeee. Umubiri ni mubi nawe wamusabye…….ni umuntu mutuze ,knd twubahe uwasizwe . Ubu se ahubwo ninde asigira inkoni ???kagwera??Kabayiza wigisambo nishyari ryamurenze
      ??We yarya nibyo mumirima.Nshimye Imana ko Nathan Gasatura umushumba wanjye yushije ikivi amahoro.
      Jered nawe mushumba Komera Imana ikurenze iki gikombe.

  • Abasaza 2 bavugisha ukuri ni Mutabaruka Mathias na Nyakwigendera Kayibanda! Ni nabo bari bakwiye guhabwa ubukanoni! Bakajya bagira inama Musenyeli Jered!

    Ariko umujyanama yabaye Alphonsine (umupfumbata buri joro) na Eugenie Kagwera, ngaha ngo noneho yanabaye Rev.Pst. Eugenie!
    Ariko Musenyeli Jered nta Soni agira! Guha ubupasitori umugore , bamushinja ko basambana Koko! Jye iyo mba Eugenie nari kubwanga nkabanza kumusaba tukihanana gusambana.

    Nagende Jered asoje nabi! Asoreje mu nzangano,UBUJURA n’ubusambanyi.

    Ntiyakwirirwa mu ngutiya z’abagore bamufasha kwiba ngo azasoze neza . Ikibabaje ni ukuntu yari yaratangiye neza mu myaka ya za 1997 , akavangirwa no gutandukana n’umugore we babanye kubera ko yari yamuteye inda! Babanye batakundanye. None dore !!!!

    Apuuuuu amafranga amara ubukene ariko ntamara ubutindi!
    Nagende muri V8, asenye itorero agure iby’isi yifuza ariko azaguma Ari umutindi.

  • Mbega isi ukuntu ari mbi weeeeee.Aha tuhamenyeye byinshi sinari nzi ko nyiricyubahiro yirwanaho kwa Jeux. Ukuntu avuga atujeeee. Umubiri ni mubi nawe wamusabye…….ni umuntu mutuze ,knd twubahe uwasizwe . Ubu se ahubwo ninde asigira inkoni ???kagwera??Kabayiza wigisambo nishyari ryamurenze
    ??We yarya nibyo mumirima.Nshimye Imana ko Nathan Gasatura umushumba wanjye yushije ikivi amahoro.
    Jered nawe mushumba Komera Imana ikurenze iki gikombe.

    • Uyu wiyise mwunzi aransekeje. Ariko mwagiye mureka uburyarya mu mumurimo w’ Imana! None kuvuga ko musenyeli yarongoye umugore yamuteye inda Kandi itorero rikamyshyira mu bihano ni ugusebanya? Ese ubu turigisha iki abatazi Imana? Ese ubu uyu Mwunzi azi Imana! Kuki utahuguye musenyeli ngo yirukane Alphonsine umutekera akanamusasira Kandi ari umukozi we wandyarya we! Abantu nkamwe.muzavana abantu ku Mana. Ngo amacakubiro kuko bavuze igosambo! Ibyo se bihuriye he? Ahubwo sobanura ukuntu ishuli ryishyurwa mineral uko bisanzwe rihomba rikagutishwa!

    • Jye nari nacecetse ariko bibacye ngombwa ko mvuga. Ntuye i Shyogwe, navukiye mu itorero, namenye ubwenge ababyeyi banjye baba mu itorero, nubwo bashaje nubu baracyari mu itorero. Ntuye I Shyogwe ibyo mvuga ndabizi. Hari indwara ikomeye iba I Shyogwe, bigaragarira mu magambo y- uwiyise Mwunzi.. Icyo ni ikintu kibi musenyeli Jered yubatse. I Shyogwe byaratunaniye kwihana ibintu by’ amoko! Icyo dukizwa cyaranyobeye mu kuvugisha ukuri! Uroye ariya magambo ya mwunzi, urabibona. Kandi si igitangaza ko byaba ari na Jered wabyanditse cg umwegereye. Kuki tutavuga ibyaha byagaragaye mu itorero tukavuga amacakubiri? Bihuriyehe? Buriya mumvugo ya Jered cg abo bafatanya kwiba, ni ukuvuga ngo abamwreye nabi ni abantu runaka bandwanya! None se niba musenyeli aziko afite abamutwanya yabatsindishije ibikorwa byiza? Waba uzi ko ufite abantu bakurwanya ukajya mu busambanyi, gusahura itorero, kurema ibice mu itorero? Shyogwe turarwaye tubyemere Kandi iyo umuntu yemeyeko arwaye aba yenda gukira. Twihane kuko ubwami bw’ Imana buri hafi! Gusa Jered imyaka 26 amaze kubuyobozi I Shyogwe ayisoje nabi, Kandi abantu bamwe bari babivuze. Jered afite amateka mabi cyane Kandi yaranukurikiranye mu kazi!

  • Bene Data bavandimwe mu kwizera,
    Nimuhoshe gusebanya kwahagurukije benshi.
    Tumenye ko nta mugisha na mucye uboneka mumacakubiri no mu gusebanya. Intambara zabaye mu minsi Itambutse zigahitana benshi zagiye ziva mumacakubiri nkayangaya,ahubwo nimutange inama z’ uko imitungo yabonetse kandi yavunnye benshi yacungwa neza kuburyo bigirira itorero n’igihugu akamaro. Kandi twirinde gutunga abandi intoki kuko utunga urutoki rumwe izindi zisigaye zikureba, urundi ari umuhamya ku Mana. Niba turi Abakristu nyakuri, duhagurukire umurimo wo gusenga no gukora cyane kugirango Imana ikiranure ibidakiranutse.

    Imana Ibahe umugisha.

  • Jye nkunda abantu bavugisha ukuri. Jean Marie Vienney avugishije ukuri. Ntahantu ikibazo cy’ ubujura, gusahura itorero n, ubusambanyi gikwiye guhuzwa n’ amacakubiri. Iyo igisambo bakivumbuye, uwk ariwe wese avuza indura, nubanza kureba uko igisambo gisa, aho gituruka, ubwoko bwacyo wowe uvuza induru! Igisambo nyabwoko kigira! None se umusambanyi agira ubwoko? Abamagana amakosa bagomba kuba ari abanyakuri, ntabwoko bagira.. rwose bene data ntitukavange ibintu! Ubu Jerwd yaciye mu gikari arimo aravuza Iya Bahanda ati nimutabare umuntu wanyu., ibindi tuzabikemura nyuma. Burigihe iyo asumbirijwe, ikibqzo agiha indi sure mu kuyobya uburari! Ibyo rero kubibwira abantu bakorana, ni nko gusunika usutamye! Nzaba mbarirwa.

  • Nyamara Jean Marie Vianney yavuze ukuri, byose bipfira hasi. Tujye tubanza tumenye ubuhamya bw’umuntu mbere yo kumushyira ku mwanya ukomeye wo kuyobora abantu. Jye mvuka muri paruwasi Nyamagana, iyo na musenyeli Jered avukamo. Mwari muziko jered yahe muri Anglican muba Adventist bamwirukanye?! Uvuga ko nsebanya azajye kubyikurikiranira. Afite uko yabigenje, bamaze kumwirukana, Canon Rwamulinda amwohereza kwiga theology I Butare, agenda nk’ umu Anglican ariko ari umudive w’ igicibwa. Yakomerejeho, ageze muri Anglican ahinduka umu star kugeza abaye musenyeli, abanje no gutera umukobwa inda! Ngaho nawe mbwira iyo CV!!!

  • Wowe past KABAYIZA Wiyita byiringiro umenyeko wabyanditse urikumwe na Janvier yarasinze arabitubwira.witonde gusebya shobuja ntakintu atagukoreye.

    • Hhhhhhhhh mbashije kumirwa Pst kabayiza yasebeje umushumba we??? Nawe se ko ari urusambo nikinyeshyari ari mumaki

  • Abantu yemwe abantu mwagiye musigaho koko!!
    uyu mubyeyi ko ntawe atagiriye neza, mwaretse kumuharabiba koko!
    mwe guca Imanza kuko Imana niyo mucamanza utabera kadi twese ntawemerewe gutunga urutoki uwasizwe n’Imana, uko yakora kose niyo shebuja izamwibariza uko yabigeje, abantu rero muri kurushywa n’ubusa kdi nzi neza ko ibyo yakoze muri mwe nta na 1/1000 mwari gukora cyangwa abo mwibwira.
    Imana yamykoresheje imirimo ihambaye kubw’icyubahiro cyayo kdi irakomeje, abashaka gusenya ibyagezwe mwirinde mutagibwaho n’urubanza.

    buri wese ibyo avuga nibyo akora bizamushinja atari imbere y’abantu ahubwo imbere y’Ishoborabyose.

    uwaba umunyabwenge yakwita ku iherezo rye, yakwirinda mubyo avuga no mubyo akora kuko nyuma y’ibi hari urubanza.

    Utwigishe kubara iminsi yacu uburyu butuma dutunga imitima y’ubwenge.

    Zaburi 90:12

    Mubyeyi wa benshi, humura Imana wakoreye izakwitura, haba muri ubu buzima kdi ikirutaho nuko ubikiwe ubugingo buhoraho, ntucike intege ntutentebuke Imana irikumwe nawe, itaragusize kuva cye ubu ntiyabikora ihora ariyo kwizerwa. Imbaraga z’Imana zikuganze kdi ukomere.

Leave a Reply to Masengesho Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *