*Urupfu rw’abo bavandimwe babiri ryatewe n’impanuka yabaye bavuye mu bukwe
Ahobantegeye Thacien, Ndayisenga Noël n’abandi 5 bo mu Muryango, bagiye gusabira umuvandimwe bagarutse bakora impanuka y’imodoka bahita bapfa, inshuti zabo Umutoni Adeline yabwiye UMUSEKE ko bihutiye kujyana imibiri i Kabgayi, bahageze babasaba amafaranga yo kubashyira muri morgue.

Gusa abari baje gufata iyo mibiri, uyu munsi basanze yarangiritse kuko yari ibitswe mu kirongozi ahantu hagera izuba.
Umutoni Adeline umwe mu nshuti za banyakwigendera avuga ko ku Cyumweru taliki ya 05 Ukuboza, 2021 abo bagabo, abagore babo n’inshuti z’umuryango bahagurutse mu Mujyi wa Kigali, berekeza mu mu Karere ka Ngororero, gusaba umugeni.
Bahindukiye bageze mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, imodoka yabo yaje kugonga umukingo, inzugi zirikingura abarimo bikubita hasi babanza imitwe muri Kaburimbo barapfa, abandi barakomereka byoroheje.
Umutoni avuga ko bahamagaye Polisi ibafasha kugeza imibiri n’inkomere i Kabgayi. Yagize ati: “Icyatubabaje ni agashinyaguro k’ibitaro kandi twabuze abacu dukunda.”
Umutoni yavuze ko Ibitaro bya Kabgayi byabanje kubarangarana bakihagera, basaba ko babaha imibiri y’ababo kugira ngo bayijyane mu bitaro i Kigali banga kuyibaha barataha.
Ati: ”Twagarutse gufata imibiri uyu munsi, dusanga yibereye muri corridor yarangiritse, kandi twari twishyuye Frw 40,000 ya morgue.”
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi Jean Baptiste yemera ko habaye uburangare, cyakora akavuga ko abakiriye imibiri bagombaga kubivuga mbere kubera ko nta mwanya wari uhari.
Ati: ”Abayakiriye ntabwo bigeze babitumenyesha ko bakiriye imibiri badafite aho bayishyira, tubimenye uyu munsi ko iki kibazo cyabayeho.”
Muvunyi yavuze ko bagiye guhana abo bakozi hashingiwe ku byo amategeko ateganya, kuko ikibazo cy’imitangire mibi ya serivisi muri ibi Bitaro cyari kimaze gukosoka.
Ahobantegeye Thacien yasize umugore n’abana 8, Umuvandimwe we Ndayisenga Noêl we yasize umugore n’abana 4.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi yavuze ko basubije imiryango ya ba nyakwigendera Frw 40, 000 bari bishyuye kugira ngo imibiri ishyirwe muri morgue bemera no gusaba imbabazi mu izina ry’Ibitaro.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.
Akabaye icwende ntikoga.
Iyo koze ntigacya.
Iyo gacyeye ntigashira umunuko.
Kabgayi izahora ari Kabgayi
Ariko koko ibi bintu ni ibiki? Ndumva njye ntabyumva neza. Ngo basubije amafaranga bari babahaye bakumva ari ibyo! Nonese bamaze kubona ko nta mwanya uri muri morgue kuki batahamagaye imiryango yabo ngo ibajyane ahandi itarangirika! Harimo n’agashinyaguro pe! Uyu muryango niwihangane nta kundi ariko Hopital ya Kabgayi ikwiye ibihano. Ikwiyye no kwishyura ikiguzi cyose cyo gushyingura aba bantu kuko gushyingura umurambo wangiritse biragoye kandi birabangamye. Ntabwo bari babuze aho babashyira kuko bari bafite aho basanzwe bataha! Bashakaga ko babashyingura neza nta kibazo biteje. Kabgayi iti nimubazane tubereke! Gushinyagurira umurambo bene aka kageni ntibikwiye! Gusa ubwo umuntu yakwibaza no ku isuku muri ibyo bitaro! Ese ubwo aho bari babashyize ntihanukaga? Nta kindi kibazo se byateza abakoresha ibitaro. Ni akumiro gusa! MINISANTE nitabare abanyamuhanga ntibisanzwe!
Iyo ibitaro bifite morgue idahagije, uwa mbere ugomba kubibazwa ni Leta yakira imisoro y’abaturage. Ntabwo Kiliziya ishobora kuyisimbura mu nshingano zayo z’ibanze. Hejuru y’imyenda Leta ibamo amavuriro ya Kiliziya Gatolika, iva ahanini ku bivuriza kuri za mitiweli, ntikwiye no gutinyuka kugira uwo itunga urutoki. Akabyica kabizi kamara imboga karitse.
Ko wagira ngo uri umuvugizi WA kiliziya? Nkurikije ibyo uvuze rero kiliziya izarekure ibitaro leta ibyicungire kuko birasa naho ubona Ko ntacyo bivuze kuri kiliziya ku kibazo kivugwa muri iyi nkuru. Uretse Ko atari na kiliziya bavugaga haravugwa ibitaro byatanze service mbi, kereka niba wemeza ko abakoze amakosa bari batumwe na kiliziya.
Kavuna uravunana koko, izi ngingo ebyiri zidafite aho zihuriye uzizanyemo ute, kugira ngo utuvune gusa!!!
@Kavuna. Iki kibazo ntaho gihuriya na Kiliziya n’imisoro uvuga. Inkuru iravuga kuri service mbi yahawe uyu muryango wari wibereye mu gahinda ko kubura abavandimwe mu mpanuka yabaye. Kandi kuba morgue yaba yuzuye si igitangaza. Ikibazo cyabayemo ni ukwakira imirambo badafite aho kuyishyira. Bayakiriye iki? Kuki batabwiye abayizanye ngo bayijyane ahandi. Ibyo kuba ibitaro ari bya Kiliziya simbona aho bihuriye n’iki kibazo pe! Wizanyiyemo ibyo usanzwe uzi! Hahahhaahha