Muhanga: Ibitaro bya Kabgayi bifite Abakozi 135 bahawe akazi nta piganwa. Byateje ikibazo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko bugiye kugisha Minisiteri y’Abakozi (MIFOTRA) inama ku kibazo cy’abakozi 135 b’Ibitaro bahawe akazi na Diyosezi ya Kabgayi bitanyuze mu ipiganwa kugira ngo harebwe niba bakora ikizamini cyangwa bakirukanwa.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi Dr Nteziryayo Philippe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko hari igenzura bwakoze busanga mu Bitaro bya Kabgayi hari abakozi 135 bahawe akazi na Diyosezi ya Kabgayi badakoze ikizamini kimwe n’abandi bakozi Leta iha akazi.

Ubuyobozi bw’Akarere kandi buvuga ko usibye no kuba aba bakozi batarakoze ibizamini, hiyongeraho n’amafaranga y’umurengera bagiye biha hatubahirijwe amategeko, bukavuga ko iyi micungire mibi y’umutungo w’Ibitaro ikomeje gutyo yahombya Leta.

Mayor Kayitare Jacqueline ati: ”Raporo y’igenzura niyo yagaragaje ayo makosa yose avugwa mu Bitaro, tugiye kuvugana na Minisiteri y’Abakozi, ibizavamo bizubahirizwa bitarenze ukwezi kwa 6 uyu mwaka wa 2021.”

Kayitare avuga ko amafaranga aba bakozi bahawe akazi na Diyosezi bahembwa nayo ubwayo ari menshi atuma ubuzima bw’Ibitaro buhagarara.

Yagize ati: ”Twasabye ko amafaranga bihaga adakomeza gusohoka, bategereze imyanzuro izava mu biganiro byacu na MIFOTRA.”

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Nteziryayo Philippe yemera ko hari amafaranga yasohowe hadakurikijwe amategeko ya Leta, gusa avuga ko ibyo bakoze byose babiherewe uburenganzira n’Inama y’Ubutegetsi y’Ibitaro.

Yagize ati: “Raporo y’igenzura twarayihawe kandi twiteguye gukurikiza inama Akarere katugiriye.”

Nteziryayo avuga ko kuva aho bagiriwe inama nta yandi mafaranga bari basohora, cyakora akavuga ko  nta bubasha afite bwo kwirukana abakozi Diyosezi yahaye akazi ndetse ko biteguye gusubiza ayo mafaranga bahawe hatubahirijwe amategeko, baramutse babisabwe.

Musenyeri Mbonyintege Smaragde Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, akaba akuriye n’Inama y’ubutegetsi y’Ibitaro  avuga ko kwirukana aba bakozi atari yo nzira, ahubwo ko bagomba gukora ibizamini kimwe n’abandi kuko abari muri iyo myanya atari abaswa.

Yagize ati: ”Icyo twasabye ni uko muri iryo piganwa tugomba kurigiramo uruhare kugira ngo hatabaho kuryamira abakozi.”

Musenyeri Mbonyintege yanavuze ko ibi bisaba bikubiye mu masezerano bafitanye na Minisiteri y’Ubuzima.

Ngo ibijyanye n’amafaranga abakozi bakoresheje ntibikwiriye kubazwa Diyosezi ya Kabgayi, kuko nta mafaranga bacunga.

Yagize ati: ”Icyo tuvuga ni uko amafaranga y’Ibitaro yakoreshejwe nabi kandi abayakoresheje muri ubwo buryo bagomba kuyaryozwa kandi abo bakozi barahari.”

Amakuru Umuseke ufite ni uko hari miliyoni zirenga 100 zahawe bamwe mu bakozi n’Abayobozi bake b’Ibitaro bise amafaranga ya ”Prime” hakaba n’andi miliyoni 7Frw yahawe umukozi w’Ibitaro ufite isoko rya Resitora i Kabgayi, hakaba na miliyoni 52Frw yavuye mu bikoresho bitandukanye bya Leta, Ibitaro byagurishije.

Umuseke ufite kandi amakuru avuga ko hari miliyoni 4Frw adafitiwe ibisobanuro Ibitaro bivuga ko byahaye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Iyi micungire kandi y’umutungo wa Leta yanatumye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro ndetse n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize (RSSB) bica ibi bitaro amande ya Miliyoni 40Frw kubera gutinda gusora no kudatangira ku gihe imisanzu y’ubwiteganyirize bw’abakozi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Share This Article
15 Comments
  • Ese akerere kashyizemo abakozi gasabwa Diyosezi yongeramo abatari ngombwa?
    Akerere gakomeje gutererana ibitaro? Kubona abacashier 3 bakira abantu barenga magana atatu ku munsi umwe mubona bidateye isoni?
    Abantu barataha barumira kumirongo bitewe no kwishyura no kwishyuzwa. MoH na mukore inshingano zanyu cyakora nabahawe ibyo batemerewe babigarure.

  • Mbega ese akarere gafite abakozi bangahe muri ibi bitaro? Aho akarere ntikatereranye Diyosezi maze ikishakamo ibisubizo irengera abakristo n’abagana ibitaro kugira ngo bahabwe services nziza?
    Akarere nako tuzi imikorere yako aho umukozi agenda imyaka ikaba imyaka atarasimburwa.

  • Erega Buriya kubera imikorere idahwitse y’akarere ka Muhanga mugushyira abakozi mukazi,ahobusanga umukozi yagize 25/50 akaba ari we uhabwa umwanya,bishobora gutuma musenyeri nawe avuga ngo reka nshyiremo abakristu banjye kuko nabo barashoboye nkuko Akarere nako kabikoze bigatuma bose bahanganira iriya myanya buri wese yitwaje ububasha afite ukurikije imvugo ya musenyeri.

  • Ariko mugufata ibyemezo MOH izakore igenzura. Irebe imbaga y’abarwayi kabgayi iba ifite. Maze abakozi 123 ba leta mwumve ko bavura abo Bantu Bose ikabarangiriza. Kabgayi ishinjwa gutanga servisi mbi kubera gutinda kumirongo bishyura no kutavurwa kugihe. Iyo ubona umuganga umwe arara maternite Ari umwe akora cesarienne akora admission wenyine. Maze abadamu bakarara bicaye kuntebe bategereje muganga umwe uri muri cesarienne. Ahubwo kabgayi ikwiye kuba hopital de reference. Ahubwo iyo hatabo diocese ngo yongere abakozi nbabarahiye ntibyavamo. Diocese yakoze ibyo yarishoboye. Abayongereyeho za butamwa na ngenda nabo babazwe ibyo.

  • Ministeri, akarere na Diyosezi bifite uruhare rikomeye mu micungire mibi y’ibitaro, birirwa baterana amagambo bikarangira ari umuturage ubigiriyemo ingorane.
    Ntekereza ko iki kibazo kimaze imyaka myinshi cyanee kuko aba bakozi batagiyemo bose umwana ushize igihe gishize cyose ministeri n’ akarere byakoraga iki?
    Njye mbona Diyosezi yotwara neza mu gushaka igisubizo kubagana ibitaro ishaka abakozi bo kwakira ababagana!
    Akarere na Ministeri mukore ibyo musabwa mutange abakozi ikibazo nikidakemuka muzabaze abayobora ibitaro.

  • Mwaramutse neza? Iyi nkuru bizarangira hagaragaye uwigiza nkana mu mikorere ye idahwitse hagati y ‘Akarere n ‘ ubuyobozi bw ‘ibitaro bya Kabgayi. Gusa mbabajwe n ‘abakozi bagiye kubihomberamo. Reka dutegereze ikizavamo.

  • Muhanga yasetsa n’uvuye guta nyina pee,ko muvuga Ibitaro mukibagirwa bimwe mu bigo nderabuzima byo mu NDIZA mwagabiye bamwe mu babiyobora nk’uturima twabo ra.
    Birirwa muri za misiyo z’urudaca,banirira cash babinyujije mu masoko ya hato&hato atajya ahindura ba rwiyemezamirimo Amavunja,isuku&imirire mibi bigihari,ba Gitifu bagowe bakazandikishwa begura .
    Ubwo se bo izo amandes ntazo baciwe n’ibyo bigo bikuru bya Leta kubera gutinda gusora no kudatangira ku gihe imisanzu y’ubwiteganyirize bw’abakozi ra,cg ngo bafate izo primes?

  • Aho ibizamini by’amapiganwa bikorwa ho se bibuza ko akazi kajyamo abasunitswe n’abanyabubasha, uhereye mu nzego za Leta?

  • Munyarukire mubiro bya Auditeur w”Akarere murebe ibijyanye n’ubugenzuzi yakoze muri SIM aho yagaragaje ko hari miliyoni 43 yahawe umukozi wo murugo ajyanye na expropriation yakozwe i munyinya uwo mukozi wo murugo yakorera ga umukozi witwa NTIHINYUKA Jeremie wari manager wa SIM uwo mukozi yagiye anyereje miliyoni hafi 80,000,000frw turasaba ko nabyo mwabyandika kugirango leta ibyijyiremo

  • Nyamara Auditeur w’Akarere ka Muhanga arimo gukora akazi neza nubwo RIB n’urukinko bikomeje kurangwa na Ruswa muzakurikirane Dosiye yuwahoze arumuyobozi w’ikigo cy’ishuri ryisumbuye rya Nyakabanda Madamu UWERA Marie Chantal wagizwe umwere birababajye kubona umuntu yemera ko yakoresheje impapuro mpimbano nyuma akagirwa umwere biteye agahinda, ubutabera bwuyumunsi burasekeje. Leta nikurikirane irebe amanyanga arimo gukorerwa mu nkiko zurwanda

  • Pauvre Maire KAYITARE! Nyuma yo kwirukana abayobozi mu karere, mu mirenge no mu kagali se noneho yadukiriye ibitaro? ngaho gerageza wenda wazaza mu myanya yambere mu mihigo.Gusa aba technicien bawe bo muri HR no muri sante barakubeshya cyane kuko ibyo bakubwira gukora biri mu nyungu zabo.

  • Mgr ashubije neza pe! Maire we ikihutirwa n’ukwirukana abakozi. Mvira i Muhanga si mvira murwanda. ejo nawe bazaguha formulaire à remplir nkuko ba Beatrice bazujuje udusange mubuzima busanzwe. ese kuki ibyo utundi turere dukora mugushyira abakozi b’ibitaro mu myanya mwe mutabikorabibananiza iki? Mufashe ibitaro bya kabgayi mudahungabanyije abakozi nicyo gikenewe please

  • musitafa says we uratangaje kweri. Ngo Auditeur w’akarere akora neza, haaaa. Umuhaye igikombe se kubera ko yahuguje n’aho atuye. Uzamubwire akwereke procuration y’impimbano yakoze agakora mutation ya parcelle atuyemo yitwaje ko umugore wari ufatanyije uwo mutungo n’umugabo bari baratandukanye ariko batarabona divorce akihererana umugabo gusa akamushukisha udufaranga duke bagakora procuration ko umugore yemeye ko iyo mutation ikorwa barangiza bakamusinyira iyo procuration ikajyanwa muri service y’ubutaka bakayemere ubu parcelle ikaba yitwa iya Aditeur.Harya ibyo byo ni inyandiko yemewe kuko byakozwe na auditeur w’akarere? Hanyuma uzanamumbarize igihe azakorera audit ya HAKIRUKA LIMITED. Nakikubwira uzambwire yeee. Genda Muhanga uratengamaye. Haaaaaaa

  • Muneza we niba waragiye urugendo ruhire udasebya Mayor wacu: umunyakuri, umunyamurava, umunyembabazi etc.

    Kuko adakunda akarengane, yanga abajura biba Leta n’abarya ruswa abizire?

    Ukuri kuzatsinda iteka. Courage Mayor wacu. Nkunda uko wita kubaturage, abarimu n’abandi bose . Imigisha myinshi ikugereho. Ishallah

  • Iyo amagara atewe hejuru buri wese asama aye. diocese,abayoboye ibitaro,akarere ,Minisante mwicare hamwe musase inzobe mushakire hamwe igisubizo cya biriya bitaro. Mwe kwitana bamwana mwibasira bamwe. Buri wese acunge neza cg yisuzume arebe neza niba yarakoze inshingano ze neza. Mukemure ikibazo kubw’inyungu z’umuturage (urwaye) ugana kwa muganga. His excellence ajye ababera urugero rwiza mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Leave a Reply to Hagenimana Jean Paul Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *