Itsinda ryoherejwe n’ihuriro ry’Inteko ishingamategeko rishinzwe kurwanya Jenoside, ipfobya n’ihakana ryayo, bavuze ko bagiye kwigana ubushishozi ikibazo cy’abantu bahishe amakuru arebana n’imibiri 981 iherutse kuvanwa mu kibanza cy’ahazubakwa ibitaro by’ababyeyi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 28/ Gicurasi 2021, nibwo bamwe mu bagize iri tsinda, bakoreye urugendo mu Karere ka Muhanga. Izi ntumwa za rubanda zasuye ahakuwe imibiri, zerekeza no ku Rwibutso kureba uko iyo mibiri itunganyijwe.
Mu biganiro bakoranye n’inzego zitandukanye z’ Akarere harimo IBUKA, abagize iri tsinda bashimiye ibimaze gukorwa ndetse n’abagize uruhare kugira ngo iyi mibiri ibashe kuboneka.
Senateri Mugisha Alexis wari uhagarariye itsinda, yanenze abari bafite amakuru bakayahisha mu gihe cy’imyaka 27 Jenoside ihagaritswe.
Yagize ati:”Ntibyumvikana kubona imyaka ingana gutya, ishize nta makuru abayazi bigeze batanga”
Mugisha yavuze ko bagiye kwiga iki kibazo, kugira ngo hamenyekane imvo n’imvano y’icyatumye abantu bahisha ayo makuru.
Umuyobozi wa Sosiyete Sivili mu Karere ka Muhanga Harerimana Jean de la Providence avuga ko hari izindi mbaraga iKabgayi, zitashaka ko abafite amakuru bayatanga, banga ko bashobora guseba.
Ati:”Hari abantu bagera ku bihumbi 35 batigeze bagaragara ngo hamenyekane aho biciwe”
Harerimana yavuze ko kandi hari n’abakozi bakoraga iKabgayi mbere, no muri Jenoside bazi amakuru y’aho abatutsi biciwe badashaka kwiteranya.
Umuyobozi wungirije mu Muryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside (IBUKA), Umutesi Beatha, avuga ko abateguye Jenoside, banateguye uburyo bazayipfobya nuko bazayihakana.
Yagize ati:”Hari n’abakoresha bamwe mu barokotse Jenoside, guhakana no gupfobya bakabifashisha nk’intwaro bakoresha mu kuyihakana”
Muri ibi biganiro, izi nzego zose zemeranyijwe ko zigiye guhuza imbaraga, zikanakorana ibiganiro n’inzego za Leta zitandukanye ndetse n’izo amadini, hagamijwe kumenya abahishe amakuru, ariko kandi n’igikorwa cyo gushakisha imibiri kigakomeza hashowemo imbaraga nyinshi.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT


MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW /Muhanga
Intumwa za Rubanda ntizibagirwe kwegera General Ibingira wafashe Kabgayi hari amakuru yabaha kuri icyo kibazo
Kalisa se ko usa nk’uca amarenga, wakweruye. Ubwo ndabizi urashaka kuvuga ya mateshwa yanyu ya double genocide
Gutesha agaciro ko hari abahutu bishwe mu Rwanda ubu ntibivuzeko bizateshwa agaciro burundu kuko ibirenge bijya imbu kujyimbere.
Iki se ni ikibazo kireba mbere na mbere Senat, cyangwa kirareba by’ibanze ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha, n’ubutabera muri rusange? Imikorere y’inzego zacu irancanga pe!
Iyi nkuru jye irancanze. Igisanzwe kizwi, nuko i Kabgayi ariho harokokeye abatutsi benshi mu Rwanda hose muri 1994, barenga 30,000. Kuba hariciwe abandi barenga 35,000 ni amakuru mashya kuri jye.
Kuva gutaburura iriya mibiri byatangira, kuki nta muntu n’umwe wari i Kabgayi kiriya gihe jenoside yakorwaga war wahabwa ijambo ngo atange ubutumwa bwe?
Hum, ko hano bakuye iyi mibiri haguyemo Umubyeyi wanjye, mwamfasha nanjye nkajya mwibuka Kandi nkazamushyungura mucyubahiro? Ndabashimiye.
Bulya na Sena ni ubugenzacyaha? Umenya bigiye kwivanga!
Nsanga harigihe mu Rwanda uzasanga abantu benshi basigaye bagendesha amaboko amaguru ari hejuru.Ibikoko Sena irareba igasanga biri munshingano zayo Ese kuki batinjira mukibazo cya Kangondo?