Muhanga: Abagabo bibukijwe ko umugore ari ‘Don’t Touch’

Bamwe mu bagore bavuga rikumvikana mu Karere ka Muhanga

Ubwo hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga w’Umugore, abagabo bo mu Karere ka amuhanga bibukijwe ko Umugore ari uw’agaciro adakwiriye guhohoterwa n’ibindi bikorwa bimwambura agaciro yahawe na Perezida Paul Kagame.

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umugore byabereye mu Murenge wa Shyogwe.

Abawitabiriye bavuga ko ijambo Umukuru w’Igihugu Paul Kagame amaze guha Umugore mu myaka 30 ishize hiyongereyeho n’amategeko agenga Umuntu n’Umuryango yashyizweho byatumye Umugore atera intambwe mu bikorwa biteza imbere Umuryango ndetsen’imyanya ifatirwamo ibyemezo abagore bafite.

Gusa bavuga ko hakiri inzitizi zo kuba hari bamwe mu bagabo bagihohotera abagore bakabima Uburenganzira ku micungire y’umutungo bahahanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ibyishimo abagore bafite, hari aho babikomora.

Ati:”Niba Perezida wa Repubulika aha umugore ijambo ni nde ugomba kumuvutsa ubwo burenganzira?”

Cyakora Kayitare avuga ko amakimbirane yo mu ngo ariyo nzitizi ikomeye Umugore afite, yasabye ko Umuryango ukwiriye kurengerwa.

Yongeyeho ati:”Twifuza ko ababana mu buryo butemewe bihutira gusezerana byemewe n’amategeko”

Kantarama Césarie umwe mu bagore biteje imbere abikesheje ubuhinzi avuga ko ibyo amaze kugeraho bituruka ku ruhare rukomeye rw’uwari Umugabo we kuko nta na kimwe yakoze Umugabo atabishyigikiye.

Ati:”Aho umugaabi yitabiye Imana nasigaranye inshingano zo kurera abana ubu bose barize barangiza amashuri”

Depite Munyangeyo Théogène wari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yabwiye abaturage muri rusange n’abagabo by’umwihariko ko umugore ari uw’agaciro kandi agomba kubahwa, avuga ko ubushake bwa Politiki bwatumye hashyirwaho amategeko arengera Umugore.

Ati:”Ubu 63,75% by’abagore bari mu nteko ishingamategeko Umutwe w’abadepite mu gihe 46,2% bari mu mutwe wa Sena”

Avuga ko usibye abagore bari mu nteko abagore 78% bari mu bikorwa by’ubukungu.

Yavuze ko bagabo bafitanye amakimbirane n’abo bashakanye bagomye kujya biyibutsa imitoma babwiranaga mu gihe cyo kurambagizanya.

Umunsi mpuzamahanga w’Umugore, Ubuyobozi bw’Akarere ku bufatanye n’Inama y’Igihugu y’abagore baremeye abagore baturuka mu Miryango itishoboye baherutse kubakirwa inzu na Leta.

Umugore arashoboye kandi agomba guhabwa agaciro.
Bamwe mu bagore bavuga rikumvikana mu Karere ka Muhanga
Meya w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko amakimbirane yo mu ngo ariyo nzitizi Umugore afite
Abakobwa bato n’abakuru batwara amagare biyeretse Abayobozi
Bamwe mu bagore batwara imodoka bakoze akarasisi
Umugore wabaye indashyikirwa yagabiwe Inka
Bamwe mu bagore bahawe ibiryamirwa

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RWi Muhanga.

Share This Article
1 Comment
  • Hi,

    I help businesses turn underperforming websites into growth assets.

    With over 15 years of experience in Web Development and SEO, I support companies in increasing visibility, attracting qualified traffic, and converting visitors into customers.

    If improving your online performance is a priority this year, I would welcome a brief conversation.

    Portfolio: https://tblaqhustle.com

    WhatsApp: https://wa.link/3h3wc9

    Call: +254717165952

    Kind regards,

    Temitope

Leave a Reply to Enid Wilfong Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *