Ubushinjacyaha bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, dosiye y’abagabo bane bushinja kudasobanura inkomoko y’umutungo bafite.
Mu bari bahagaze imbere y’Urukiko harimo abagabo batanu barimo n’abavoka 3.
Urukiko rwahaye ijambo Ubushinjacyaha buvuga ko umwe muri batanu witwa Hakorimana Louis ari na we Perezida wa COMAR adashinjwa iki cyaha, ahubwo yaje nk’umutangabuhamya muri uru rubanza, bityo ko agomba gusubira mu cyicaro.
Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha aba bagabo bashinjwa ari ukudasobanurira Urwego rw’Umuvunyi inkomoko y’umutungo bafite.
Ubushinjacyaha buti: ”Icyaha Kayitare Joseph, Nshimiyimana Joseph, Ngendahimana Patrick na Dushimimana Christophe bashinjwa ni ukutagaragaza inkomoko y’umutungo bafite.”
Ubushinjacyaha bukavuga ko iki cyaha giteganywa n’itegeko.
Abunganira abo bose babwiye Urukiko ko imitungo abo bunganira bafite bayibonye mbere y’uko itegeko ryo ku wa 13/08/2018 rihana icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo risohoka.
Abavoka kandi bongeraho ko abashinjwa iki cyaha batari ku rutonde rw’abayobozi Urwego rw’Umuvunyi rubaza imitungo.
Umwe yagize ati: ”Iki cyaha aba bantu baregwa bakibajijwe n’Ubushinjacyaha mbere bacyisobanuraho dosiye irashyingurwa, ntabwo tuzi impamvu dosiye yongeye kugaruka mu Rukiko.”
Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko kuva mu mwaka wa 2023 iyo mitungo irimo inzu, ibibanza n’imodoka yafatiriwe bene yo nta burenganzira bafite bwo kuyitangaho ingwate muri banki, cyangwa kuyigurisha.
Isomwa ry’urubanza ku nzitizi rizaba taliki ya 02/04/2026 saa kenda.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

**citrus burn**
CitrusBurn is a Mediterranean-inspired thermogenic formula created to support a naturally slower metabolism, encourage efficient fat utilization.
**mitolyn**
Mitolyn is a carefully developed, plant-based formula created to help support metabolic efficiency and encourage healthy, lasting weight management.
**prime biome**
The bodys natural process of skin cell renewal is essential for preserving a smooth, healthy, and youthful-looking complexion.
**prosta peak**
Prosta Peak is a high-quality prostate wellness supplement formulated with a comprehensive blend of 20+ natural ingredients and essential nutrients to support prostate health