Ubushakashatsi bukorwa nyuma y’imyaka ibiri ku bipimo by’iterambere ry’itangazamakuru, bugaragaza ko mu Rwanda ubwisanzure bw’itangazamakuru bugeze kuri 93,7% ugereranyije n’imibare yo muri 2018 RGB igaragaza ko Itangazamakuru ryateye imbere mu bipimo.

Ubwisanzure bw’Itangazamakuru (Media Freedom) buri ku ijanisha rya 93,7% naho kuvuga icyo ushaka mu Rwanda biri ku kigereranyo cya 86,4%.
Indi mibare igaragaza ko ibijyanye n’amategeko agenga itangazamakuru na politiki yaryo biri ku gipimo cya 91%, kubona amakuru biri kuri 94,7%, uburenganzira bwo guhitamo umurongo w’igitangazamakuru no kuwubahiriza biri ku kigereranyo cya 87% naho kurinda uwatanze amakuru biri ku kigereranyo cya 93,3%.
Nyamara Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) runakora ubu bushakashatsi rugaragaza ko abaturage batekereza ko kuvuga icyo ushaka biri ku kigereranyo cya 70.1%, naho kwigenga kw’itangazamakuru bakabiha inota rya 68,7% barebye ko mu myaka 2 ishije itangazamakuru hari amakuru ritatinye gutangaza.
Ubushakashatsi bugaragaza ko Abanyarwanda benshi ku kigereranyo cya 85% bemeza ko Itangazamakuru ari inzira ikomeza Imiyoborere myiza ndetse na Demokarasi, gusa itangazamakuru ryo mu Rwanda ubushakashatsi bwa RGB bugaragaza ko ryagwingiye mu bijyanye n’iterambere no kubaka ubushobozi bw’abarikoramo kuko ni yo nkingi ifite amanota yo hasi 62,4%.
Mu myaka hafi itatu ishize, imibare ya 2021 ya Rwanda Media Barometer (RMB) igaragaza ko Itangazamakuru ryazamutse cyane n’ubwo habayeho icyorezo cya COVID-19 cyatangiye muri 2020, kuko muri 2018 Ubwisanzure bwo kuvuga icyo ushaka (Freedom of expression) bwari ku inota rya 90.8%, naho ubwisanzure bw’Itangazamakuru bwari kuri 77.1%.
Nubwo RGB igaragaza ko itangazamakuru ryateye imbere imiryango mpuzamahanga ikunze gushyira u Rwanda mu bihugu bitarimo ubwisanzure bw’Itangazamakuru, ndetse n’ubwo kuvuga icyo umuntu ashaka.
Ubushakashatsi bw’Umuryango w’Abanyamakuru batagira imipaka (Reporters Without Borders) bwakozwe muri 2021 mu bihugu 180, u Rwanda ruri ku mwanya wa 156 mu gihe ibihugu bya mbere bitatu mu kugira Itangazamakuru ryigenga ari Norvege, Finlinad na Sweden.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
UMUSEKE.RW
Hahahahaa!! N’aba you toubeurs bafunze bumvireho.
Mbaje kugusuhuza wowe Le Cynique. Witiranywa na musazawanjye, njyewe Gashinyaguro nkurikira! Ibyo uvuga hejuru aha, nanjye nabyibajijeho. Iyo abayoutubeurs batinyutse kuvuga ibintu bitari mu nzira y’abari ku butegetsi, inzira ni Mageragere, uretse ko hiyongeraho gupfobya no guhakana jenoside.
Harya ngo izi reports ziba ari izo gushimisha nde?
Dore gihamya mpuzamahanga y’ibyo RGB iduhamiriza:
https://rsf.org/en/ranking/2021
Ku rwego rw’isi dufite umwanya w’indashyikirwa w’156 mu bihugu 180 muri uyu mwaka wa 2021.
“Kuvuga icyo ushaka mu Rwanda biri ku kigereranyo cya 86,4%”!! Nibyo pe! Nk’ubu rwose nshobora kuvuga ko ntishimiye uburyo Arsenal itsindwa n’amakipe yagombye guhatana nayo, nkamagana umusaruro wa Mashami mu Mavubi, ntawankoraho. INKOMAMASHYI ZIRAGWIRA!
Hahahaaaaaaaa Hihihiiiiii ahwi ! Ngo iki ????? Uwapfuye yarihuse pe
RGB ikwiye kujya ireka kubogama igatanga amanota ya nyayo rwose. Mu Rwanda ubwisanzure bw’itangazamakuru buri ku 97% naho gutanga igitekerezo kuko ubona ibintu mugihugu byo biri ku 100%
Ariko ntimutangare nonese RGB ivuze ukuri kuzwi koturi barurizo mubyerekeye ubwisanzure bwitangazamakuru ntibabirukana bose? ayamanota batanga nukugirango uwabahaye akazi yishime nabo bakomeze imbehe zabo.Harya sibo bavuzeko ubumwe nubwiyunge bugeze kukigero cya 98%?