Mu mezi 2 abakozi 15 barimo abaganga bamaze gusezera akazi ku Bitaro bya Nyanza

Mu mezi abiri hamaze gusezera abakozi barenga 15 bakoraga ku Bitaro bya Nyanza barimo n’abaganga, mu kwezi gushize abasezeye bagera ku 9.

Bamwe mu bakozi basigaye ku Bitaro bavuga ko na bo babuze aho bajya.

Mu bitaro by’akarere ka Nyanza abakozi  barenga  icyenda barimo abaganga, bamaze gusezera mu kwezi kumwe, bamwe mu bahasigaye bavuga ko nabo ari kubura aho bajya ubundi basezera.

Imwe mu mpamvu igaruka mu mabaruwa bandikira Minisitiri w’Ubuzima basezera akazi, ngo ni ukubera impamvu zabo bwite.

Bamwe mu basezeye n’abagikora ku Bitaro batifuje ko amazina yabo yumvikana mu itangazamakuru, babwiye UMUSEKE ko uretse abarenga icyenda bagiye mu kwezi kumwe, ubundi mu mezi abiri hamaze gusezera abakozi barenga 15.

Icyo abahakora n’abamaze gusezera bahurizaho, ni uko abakozi bahembwa amafaranga macye buri kwezi atajyanye n’ibiciro byo ku isoko, n’ibindi nkenerwa.

Abakozi bahuriza no kuba amafaranga bagenerwa y’agahimbazamusyi ya buri kwezi, bamaze hafi amezi atatu batarayahabwa.

Uko umwaka utashye abakozi bakorerwa isuzuma bagahabwa amanota, bityo hakaba hari amafaranga bagenerwa ariko imyaka irenze ibiri ayo mafaranga batayahabwa.

Umwe yagize ati “Natwe ni ukubura aho tujya kuko ubwacu ntitwishimye.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza, SP Dr. Samuel Nkundibiza yabwiye UMUSEKE ko abakozi bagiye kubera impamvu zabo bwite, kandi leta yatangiye kubasimbuza.

Yagize ati “Umukozi wa leta asanzwe aragenda bakaduha abandi, nta kibazo kandi abatarasimburwa na bo ni vuba.”

SP Dr. Samuel akomeza avuga ko abamaze kugenda mu kwezi kumwe batarenga batanu.

Akomoza ku bijyanye n’amafaranga ya buri kwezi batarahabwa, akemera ko bamaze nk’amezi abiri batarayabwa koko, ariko bitarenze iminsi itanu bazaba bayahawe.

Ubuyobozi bw’ibitaro bukomeza buvuga ko amafaranga abakozi bagenerwa buri mwaka, ikibazo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ikizi, kandi kizakemuka bidatinze.

Yagize ati “Abakozi bacu nta kibazo bafite kuko duherutse no gukorana inama. Izo mbogamizi zose ntawazitugaragarije.”

Mu bindi abakozi b’ibitaro bavuga ni uko hari amata bajyaga bahabwa buri munsi, ariko icyo gikorwa ngo giheruka gitahwa na Minisiteri y’Ubuzima, guhabwa ayo mata byabaye amateka ntibikibaho.

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza, SP Dr. Samuel Nkundibiza avuga ko nta kibazo gihari kidasanzwe

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
30 Comments
  • Uyu muyobozi yakwemeza ko afite HR cg Human resources ukora umuntu amara amezi 6 akora ibintu abandi ba HR bakoze abakozi bakabona Bonus zabo we byaramunaniye agakangisha gusa ngo ni iki ni iki yazannywe na Runaka abakozi uvuze agatukagura ,Ese niba umuntu adashobora no guha abakozi amafaranga Leta yabageneye abandi bakaba bari gufata Aya kabiri aracyamara iki bamujyanye Aho ashoboye cg agasezererwa.

  • Njyewe nkeka ko ibi bitaro biyobowe nabi Kuva ku ubuyobozi bw’akarere Bwazanye HR udashoboye kubera kwironda ikimenyane icyenewabo ,Aho gukora akazi yirirwa muri ntawuzi uko naje, sindi ubonetse wese, musaza wanjye arakomeye mu cyama ntawamvuga niba akomeye bitatuma aha abakozi ibyo abagomba najye gukorera irusororo kukicaro gikuru batuzanire uzakira akazi.

  • Ibi bitaro byishwe n’ubuyobozi bubi Butare a kure kuva ku karere basa nabarambiwe imiyoborere yabyo DG, DAFF , HR ntawuhuza n’undi muma evaluation ibyabo nibyo bihabwa zero mbere abakozi basanzwe baba bagerageje nta motivation ntagahimbaza musyi ,nta bonus mugihe mubindi bitaro birangira Aba client benshi nka nyanza babubona ku gihe.

  • Bigaragarira buri wese ko muri iki gihugu HR mubitaro bya nyanza akomeye kubera abo yishingikirije bakomeye mugihugu n’umuryango ntawe yumva yumvira haba DG ,DAFF , ndetse na Mayor rero ntacyakorwa kuko bivugwako banagerageza kumusaba ibisobanuro ibaruwa akazibacira mu maso kumugaragaro

  • Mu bitaro Bya Nyanza , ibyaho ni hatari pee!! HRM niwe uyoboye , DAF ntavuga , iyo ugerageje kumwereka ikintu kidakwiye biba birebire , DG we ntacyo amaze pee!! Umuyobozi ni Clinic kandi nawe ntiyabivamo ukuntu yikundira abarwayi be ayo matiku ntiyayavamo , ariko ubundi haraho dusubira inyuma natwe tukibaza nka HRM yahawe mutation indispline imujyana i Kaduha aho yavuyeyo nta nkuru ngo aje Nyanza , yewe niwe wishe biriya bitaro rwose aho akoze hose ntashoboka ubwose koko? Icya mbere nu muswa mu kazi , ikindi numunebwe , bamukorera akazi , horzontal yahawe abantu 10 mu bitaro no mubigo nderabuzima kuko uwitwa THEO , wumwa Anesthesie niwe umukorera akazi ubundi nawe agakora uko ashaka. Ubwose mwe mwumva koko? Ibyo bitaro biriho.

  • Niba Ari Laetitia yakoze ikaduha Ari castoma care abarwayi yarabatukaguraga aza Aho inyanza agira munyangire ubuswa birenze iyo umunenze mpaka muhangane ntava ku izima ntavugirwamo ntagirwa inama umuyobozi atayoboye ntibakorana twaramukize.

  • Ndibuka adutukagura abakuriye za service ngo turi inshinzi ngo Azana abana bato badusimbure, ati mwarareze ngo ntimwazamuwe mu ntera abo muregera se bazaza babazamure twarashobewe na nubu akora icyo ashatse ntawumutegeka nyabuneka abakomeye. Mumukomeza mudutabare tubone bonus nk’abandi

    • Murayikura he? Ko iyo bimunaniye asebya abo ku Karere ngo nibo babitindije ngo ibye yarabirangije? Jye mbasha kumirwa gusa , muri Leta ya Muzehe sinarinziko umukozi nka HRM , akora ibyo ashaka ejo ejobundi ubuyobozi burebera peuh peuh , iyo umuntu yananiranye aba yarananiranye rwose , nzaba ndeba accreditation turi gutegura amanota tuzabona , abayobozi bama Service bashoboye barigendeye bose kubera HRM , ubwose koko? Uwo Eliel utagize icyo amaze wirirwa avuga utugambo ko ariwe ushoboye azabageza kuki koko? Amanota yo ntayo tuzibonera.

  • Murayikura he? Ko iyo bimunaniye asebya abo ku Karere ngo nibo babitindije ngo ibye yarabirangije? Jye mbasha kumirwa gusa , muri Leta ya Muzehe sinarinziko umukozi nka HRM , akora ibyo ashaka ejo ejobundi ubuyobozi burebera peuh peuh , iyo umuntu yananiranye aba yarananiranye rwose , nzaba ndeba accreditation turi gutegura amanota tuzabona , abayobozi bama Service bashoboye barigendeye bose kubera HRM , ubwose koko? Uwo Eliel utagize icyo amaze wirirwa avuga utugambo ko ariwe ushoboye azabageza kuki koko? Amanota yo ntayo tuzibonera.

  • Kubwe abakozi Bose niyo bagenda hakaza abashya kuko nawe imikorere mibi imutera ikimwaro Aba ashaka sbaza batamuzi ashobora kuba atize kuko ntiyakabaye atazi gukora ibyo wbandibakoramu madegonda shembw zahize asora zahizeyishyura RSSB arintankuru

    • HRM wo mu bitaro ntawamukoraho nawe arabizi ko ngo akomeye , iyo mubona ahemba abakozi bagiye batakiri mu kazi , byarangiza abakozi bo ku karere bakaba aribo bishyura mwe murumva uwo muntu koko hari ubona ibyo akora , abakozi bo ku bitaro baravuze bararushye rero nayobore nu buswa bwe nubunebwe bwe.

      • Mbega DG , ukuntu yabeshye abanyamakuru ngo abakozi 5 gusa ahubwo na 15 bararenga , yongeremo n,abandi 2 batanze Preavis , i Nyanza abakozi bakoraga neza baragiye , ariko ni nabyo iyo ufatwa nabi mu kazi udahabwa agaciro uhita ufunguka mu mutwe ugashaka akandi cyane ko diplome yawe iba itanditseho kuguma muribyo bitaro , ibaze disii Fidele wakwegaga aba client mu menyo ibaze disii Bernard Radio warumuhanga , none mwe murihandagaza mukabeshya abanyamakuru koko? Namwe mwibeshyera FPR ko ariyo yitwaza ibereyeho kureba amakosa ndumva rero uwo witwaza ko abe ariho bakorera ikica ibitaro nkabiriya yitwaje musaza we ni hatari , igihugu cyiracyafite ibibazo.
        Icyama ntago gitonesha Bavandiiii!!
        Gusa bijya bintangaza icyo akora muri Discpline y,ibitaro? Nawe ntayo agira.cg icyo akora mu Cyama wanamugani??

  • HRM wo mu bitaro ntawamukoraho nawe arabizi ko ngo akomeye , iyo mubona ahemba abakozi bagiye batakiri mu kazi , byarangiza abakozi bo ku karere bakaba aribo bishyura mwe murumva uwo muntu koko hari ubona ibyo akora , abakozi bo ku bitaro baravuze bararushye rero nayobore nu buswa bwe nubunebwe bwe.

  • sha mwe ndumva muriguteta ngo amezi 2 yibirarane !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
    mugihe kubitaro bya munini muri nyaruguru ho bamaze umwaka wose ntanagakuru kizo PBF babeshya
    naho abakozi bagenda umusubirizo, ahubwo nabo umuseke uzabasure baziyumirirwa bazasanga abaganga bafite ibibazo birenze ibyarwayi.

  • Uyu mugore Laetitia ariko ubona afite ikibazo muvandi ba HRM ko Aba yoyemeye nkubizi c bakadusobanurira ibyo dukora ataha ubona abizi ariko yagera I nyanza agatangira guhamagara natangajwe no kumvako ibya bonus babimugaruriye inshuro icumi dukeka koaribabantu batize cg bafite ibindi bibazo twe turi gutegura bonus ya kabiri iyaba ubumenyi buke yabugerekagaho kwicisha bugufi no kwemera gufashwa

  • mubyukuri DG ni Imfura pe DAFF ni uko ariko nta HRM bafite usibye kutamenya ibyo akora aranabasuzugura nigute abakozi mu bitaro bya nyanza bazabura ibintu ( bonus ) abandi nabonye ubuswa bw’umuntu umwe bugire ingaruka kubakozi hafi 200, Leta ntacyo itakoze? Tuzakora tutazamurwa muntera kubera ubugome ubwanganyi bw’umuntu umwe

  • Mubyukuri singikorera inyanza nkorera King faysall uyu HRM Laetitia yadutukiye munama nayoboraga service , ati mwanshinzi mwe mutanyubaha ndazana abana bato mandat yanyu yarangiye atwimisha horizontal promotion aratwanga araduteranya Kwa DG niwe wayoboraga turahanyanyaza tubaza aratubwira ngo muzashake mayor cg minister abikore icyo navuga uyu muntu afite ikibazo ashobore kuba atazi ibyo yakabaye akora cg Ari ubugome gusa icyambere cyo kumukorera ni ugusuzuma diplome ye icya 2 hagasuzumwa niba ntaburwayi bwo mu mutwe kuko Aba Ari ku kazi ubona asa nuko ariko ntacyo akora hari impamvu.

  • Singikorera I nyanza mubitaro uyu mu HRM yarahanyirukanye gusa ndiho ariko icyo namuvugaho ni umuswa umugome umunyeshyari umuntu uhangana , witwaza icyo aricyo abamuzanye ,wihagarareho udashaka kwiga udashoboye Kandi udashobotse , gusa nkeka ko ntagahora gahamze , ngo yitwaza ko musaza we Ari Rwiyemezamirimo ukomeye ufite ijambo rikomeye muri RPF gusa ayo mahirwe ntiyakabaye abatera gukora gutyo ntashema wamuhesheje nk’umuntu ushatse wakwisubiraho.

  • Ariko ibijyanye na PBF n’ ikibazo rusange mu bitaro hafi ya byose mu gihugu, naho ibya bonus ntibisobanutse muri GAKENKE barayitanze ariko bamwe ntibayibonye bamaze amezi 6 bategereje..ariko ubuyobozi bukwiriye gukora inshingano zabo..mu gihe hari ibitabonetse abakozi bakabwirwa impamvu.

  • naba na Nyanza ni no mu mugi maze!! ibibazo biri muri sante birenze ubushobozi bw’ ababishinzwe so mwihangane! PBF yo icyifuzo nuko yavaho aho kubeshya NYAKUBAHWA PRESIDENT. ese ya tour minister na state minister of health bakoze mugihe cyashije ko bo byibura batwaye amakuru mpamo byamaze iki cg hateganywa iki? ahaaa nzaba ndora

  • nuvuga ibibazo byo kwa muganga ntimugasige ikigo RSSB cyo nanjye nemerako gifite ubushobozi ntagereranywa mwiki gihugu nubwo ntazi ukiyoboye, umubyeyi yihereye amavuriro abari batuye mubice bigoranye kugera kuri service zo kwivuza, yewe abaturage banavurwa amaso,amenyo,ababyeyi bakitabwaho mbese ibintu biryoshye, ariko se ubu mu majyaruguru no mu majyepfo b’baganga mwahashyize baracyabayo???? kuki se bagiye? ubu ahenci imiryango iranafunze burundu! rssb imara amezi amezi arenga 6 itishyuriye abavuwe, kd mugihe yazanishyurira yishyura ibyo ishaka! ubuse ba rwiyemezamirimo bakora bate? bwana munyamakuru musure cyane mu buvuzi muzumirwa

Leave a Reply to Mayisha Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *