Mu magambo yuje urukundo Miss Bahati yabwiye umugabo we ko yamugize uw’igitaganza

Miss Bahati Grace na Murekezi Pacifique baherutse gushyingiranwa nk’umugore n’umugabo, bakomeje kubwirana amagambo y’urukundo baragaza akanyamuneza batewe no kuba barabaye umwe.

Murekezi Pacifique na Miss Bahati Grace mu munyenga w’urukundo.

Impera z’icyumweru gishize zasize Bahati Grace wegukanye ikamba rya Miss Rwanda rya 2009 na Murekezi Pacifique, babaye umwe nk’uko babyifuje.

Ni ibirori byitabiriwe n’imbaga yarimo bamwe mu byamamare bizwi mu Rwanda nk’abahanzi b’ikimenyabose Meddy na The Ben ndetse n’abakobwa batatu begukanye amakamba muri Miss Rwanda ari bo Miss Aurore Kayibanda, Miss Nimwiza Meghan na Miss Iradukunda Elsa.

Nyuma yo gusezerana kubana mu nzu imwe, Miss Grace na Pacifique bakomeje kugaragaza akanyamuneza batewe no kuba barasezeranye kubana akaramata.

Mu butumwa bakomeje kunyuza ku mbuga nkoranyambaga, bwuzuyemo amagambo aryohereye agaragaza ibyiyumviro bya buri umwe.

Miss Grace wifashishije ifoto ari kumwe n’umugabo we bafatanye agatoki ku kandi, yagize ati “Ndi umunyembaraga kuva twatangira kuba turi kumwe kuko wangize uw’igitangaza.”

Kimwe na Pacifique na we washyize ku mbuga nkoranyambaga ze iyo foto, na we yashyizeho ubutumwa agira ati “Mwamikazi wanjye” ubundi ashyiraho akaranga byiyumviro k’urukundo.

                           Mu bukwe bwabo bwari bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Share This Article
3 Comments
  • Reka Miss BAHATI akunde uyu mugabo.Nuko yamukuye ahakomeye.Yabanje kubyarana n’undi mugabo witwa Kavuyo.Kubona umugabo mutera igikumwe kandi warabyaranye n’undi mugabo,ayo mahirwe abonwa n’abagore bacye.Azamufate nk’amata y’abashyitsi kandi yirinde kumuca inyuma,kubera ko ari icyaha.

  • Kuba yarabanje kubyarana nundi mugabo ntacyo bivuze igikuru nuko yafashe umwanzuro mwiza, Imana ibubakire kandi ibahe umugisha, ibajye imbere ni nyuma nicyo tugomba kubifuriza Amen. i

  • Kuki wavuga ko kuba yarabyaye ntakibazo kirimo ? None ubwo Ni umukobwa cg Ni umugore ? Uzi gukina n’ikipe yatangiranye igitego? Muri betting babyita goals handcap. Harya ubwo batabyaye ninde waba ubabaje ?

Leave a Reply to Hahahiye Thamar Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *