Mu Bitaro bya Nyanza hari serivisi z’ingenzi zakwamye

Bamwe mu bajya kwivuriza ku bitaro bya Nyanza baravuga ko babangamiwe n’uko batagihabwa serivisi z’ingenzi zirimo guca mu cyuma cya X-Ray, ibigiye kumara amezi arenga abiri.
Bamwe mu baganiriye na UMUSEKE bavuze ko bagiye kwaka serivisi yo guca mu cyuma ku bitaro bya Nyanza ntibayihabwa ahubwo boherezwa ahandi.
Hari uwavuze ko yoherejwe i Gatagara gucishwa mu cyuma ariko akorerwa ibimeze nko guhozwa mu ngendo.
Yagize ati“Nakeneye guca mu cyuma habaye ikibazo cy’amagufwa twoherezwa i Gatagara gusa birababaje kuko iyo muganga w’i Nyanza amaze kugusuzuma akohereza i Gatagara naho bakaba bakugarura i Nyanza nabwo waza i Nyanza bakagusubiza i Gatagara ukaba waguma muri urwo.”
Uyu avuga ko iyo mikorere igira ingaruka ku buryo uburwayi bushobora kwiyongera kandi bigatwara n’amafaranga menshi y’ingendo.
Abaturage basaba ko ikibazo cyabaye cyakemurwa mu maguru mashya kuko amezi arenga abiri yihiritse ntacyo babwirwa.
Umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza, SP.Docteur Samuel Nkundibiza avuga ko ikibazo cyabaye cyo kudacisha mu cyuma abarwayi kimaze ukwezi kumwe ariko bitarenze icyumweru kimwe biba byakemutse.
Yagize ati“Ukwezi kurashize mashine X-Ray igize ikibazo abarwayi ntibari gucishwa mu cyuma gusa bitarenze icyumweru kimwe iraba yakozwe bikemuke.”
Umuyobozi w’ibitaro akomeza avuga ko iyo umurwayi avurwa hari igihe biba ngombwa ko wongera gusuzuma ngo urebe ko byasubiye ku mirongo bityo umurwayi akaba ashobora kuba yaroherejwe i Gatagara akongera kuba yasubizwayo.
Amakuru avuga ko mu mwaka wa 2021 aribwo icyabafashaga gucisha mu cyuma cyangiritse hatewe intambwe yo kugisimbuza hazanwa ikidafite ubushobozi nk’icya mbere.
Umuyobozi w’ibitaro yavuze ko ikibazo mu cyumweru kimwe kiba cyakemutse
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
Share This Article
3 Comments
  • Umwanda ugaragara hose mubitaro se nawo habuze iki ko dushimye icyuma cyapfuye ,hazagire uwegura arebe matola baryamishaho abarwayi hano mubisebe no muri marariya matola bakuryamishaho ukayibonaho inyo munsi cyangwa ibinyamugera iyo wubuye hasi cyangwa yaradishye kubera ibintu utazi ngo ryama rwose wahakura izindi Ndwara.

  • Muburuhukiro bw’ibitaro bya Nyanza bisubireho uburyo bafatamo imirambo y’abitabye Imana birababaje umugore ukoramo usibye no guhuzagurika kuba atazi n’ibyo akora aranasuzugura bikabije noneho ntasuku nta gutunganya umuntu ni ugushyiramo nk’imbwa bakazasohoramo nk’ibiahingwe.

  • Ntasuku nankeya iri mubitaro biranuka bikabije ukinjiramo usanganirwa n’umunuko hose wakwibaza niba ntabashinzwe gukora isuku bahaba.

Leave a Reply to Nyiramisago Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *