Mozambique yabajijwe irengero rya Cassien Ntamuhanga ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda

Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku isi, Human Rights Watch, urasaba ubutegetsi bwa Mozambique gutangaza aho Cassien Ntamuhanga, Umunyarwanda wasabaga ubuhungiro muri icyo gihugu, aherereye.

Ntamuhanga Cassien yatorotse gereza atarangije ibihano, nyuma yongera gukatirwa indi myaka mu rubanza aregwa rurimo Umunyamakuru phocas Ndayizera

HRW ivuga ko hashize ibyumweru birenga bitatu atawe muri yombi n’ubutegetsi bw’icyo gihugu.

Irashinja icyo gihugu kuba kugeza ubu kitari cyatangaza aho ari cyangwa se ngo kimwemerere kubonana n’umunyamategeko.

Uyu muryango ukaba uvuga ko ufite impugenge ko ashobora kwoherezwa mu Rwanda hadakurikijwe amategeko.

Ntamuhanga yatorotse gereza yo mu Rwanda mu 2017 nyuma yo gukatirwa gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha birimo iterabwoba no kugambanira ubutegetsi.

Yari aherutse kandi gukatirwa indi myaka 25 mu rundi rubanza rwarimo ibyaha by’iterabwoba.

Lewis Mudge wo muri Human Rights Watch, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru icyo bagenderaho bashinjwa Mozambique gufunga Ntamuhanga binyuranye n’amategeko.

Yavuze ko HRW yavuganye n’abategetsi ba Mozambique ibyerekeye ifungwa rya Ntamuhanga gusa ngo nta washatse kmwemeza ko afunzwe.

HRW yanavuganye n’abatangabuhamya babonye Nyamuhanga afatwa, gusa ntibamenya irengero rye.

Uyu muryango ugasaba ko yabbona uburenganzira bwo kubona Avoka, cyane ko ari Umunyarwanda bavuga ko ashaka ubuhungiro mu mahanga.

HRW ivuga ko ifite impungenge ko Mozambique yazohereza mu Rwanda Ntamuhanga Cassien ushakishwa n’ubutabera.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW

Share This Article
5 Comments
  • baracyarimo kumukorera iyicarubozo,abanyarwanda turashonje kuko umutungo w’igihugu ushirira mu guhiga abagaragaza ukuri kubikorwa bibi bikorwa na Leta,nkubu koko Ntamuhanga azira iki,ntakidashira ariko ibi byo nabiburiye iherezo.

    • Nta gushidikanya ko u Rwanda rukoresha Budget nini cyane (billions and billions Frw) mu gushaka no kugirira nabi abahunze igihugu.Ikibazo nuko Auditor General aruca akarumira kuli iyo Budget.

  • Ariko hari abantu babaswe n’agasuzuguro. Iyo Human Right Watch, irarebye isanga ibyo yakoze ni ibyo gushimirwa!? Ko ntaho turumva mbese yavuze ibyo mu Burayi na America, ni uko bubahiriza ubwo burenganzira? Cyangwa babonye nta handi bakura raporo uretse ibireba u Rwanda! Ntambwo u Rwanda rubayeho kubera yo. Ese mbere hose,mu myaka nibura 30 ishize. Yabaga he?

  • Izina niryo muntu koko NGO witwa ngunda ubwo koko iyo uriguharabika igihugu cyakubyaye ngo gikora iyicarubozo ntasoni ugira abobazungu babagize ibikoresho bazabamarira iki,nimusheke mukunde urwanda kuko arigihugu cyanyu ahumbwo muze dufatanye kurwubaka,twamagane abatarwifuriza amahoro

  • Mwiriwe?
    Birababaje abantu nka ngunda izina niryo muntu
    Uri ngunda Koko nikihe gitekerezo kizima watanga
    Ngaho ngo idamage yewe mwese mwasaze kimwe
    Ahubwo wabuze aho ushyira iyo nda yawe yakunaniye
    Ibere ngunda ibindi ubyihorere

Leave a Reply to uwizeye Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *