Mme Jeannette Kagame asaba buri wese gufatira urugero ku babyeyi akita kuri mugenzi we

Kuri uyu munsi Isi izirikana agaciro k’ababyeyi, Mme Jeannette Kagame yashimye uruhare bagira mu kwita ku babo, anasaba buri wese kubigiraho.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati “Babyeyi, umutima unyuzwe n’ishema dukura mu kwita ku bacu, udutere kuzirikana ko ntawigira kandi ko kugira uwo uganirira akagufasha kuruhuka atari ubugwari.

Natwe twakwikunda, tukiyitaho ndetse buri wese agahinduka uwita kuri mugenzi we, aho agize intege nke.”

Perezida Paul Kagame na we yanditse kuri Twitter ashima ababyeyi ndetse anabifuriza umunsi mwiza. Ati “Ku babyeyi bose, buri wese ufite umubyeyi, tubifurije umunsi mwiza. Turabishimiye.”

Ubutumwa bwa Mme Jeannette Kagame bwatumye benshi na we bamwereka ko bamukunda kandi bashima umuhate we wa kibyeyi agaragaza ku Banyarwanda bose.

Dusenge Eugene ati “Umunsi mwiza w’ababyeyi mubyeyi wacu Imana yahaye umugisha ibere ritwonsa buri munsi none turashishe!”

Nkuranga J. Pierre na we ati “Murakoze Nyakubahwa First Lady (Umugore wa Perezida wa Repubulika) ku butumwa bwiza! Tubashimiye urukundo n’igishyika cy’ababyeyi muhorana ku bana b’u Rwanda! Umunsi mwiza Mubyeyi mwiza!”

N’abandi bakomeje gutanga ibitekerezo bishima ubutumwa bwa Mme Jeannette Kagame.

UMUSEKE.RW

Share This Article
6 Comments
  • Ababyeyi (mothers) bafite uruhare rukomeye mu isi.Nibo batubyara,bakaturera.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ni “abafasha” b’abagabo.Bombi bafatanya kurera no gutunga urugo.Ariko hali ikindi kintu Imana isaba Ababyeyi bombi kandi gikomeye,gituma ABANA bakura bazi Imana kandi bayishaka,bakayikorera.Nkuko dusoma muli Deuteronomy/Gutegeka kwa kabiri 6:6,7,Imana isaba Ababyeyi b’abakristu nyakuri kwigisha abana babo ijambo ry’Imana.Abana bigishijwe bible neza,usanga batandukanye n’abandi bana.Urugero,ntibiyandarika mu biyobyabwenge cyangwa mu busambanyi.Ahubwo usanga nabo bajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana,kubera ko muli Yohana 14:12,Yezu yasabye abakristu nyakuri bose gukora uwo murimo,kugeza umunsi azagarukiraho.Niba witwa umukristu wakibaza uti:Ese nigishije bible abana banjye ku buryo batandukanye n’abandi bana batazi ibyerekeye Imana?Niba utarabikoze kandi Imana ibigusaba,waba utari umukristu nyawe kandi bigira ingaruka mbi cyane ku mwana wawe.Ntabwo ibyerekeye Imana bireba Pastor na Padiri.Bireba umuntu wese,uhereye ku Babyeyi.

  • Yes Matabaro.Ababyeyi bigisha abana babo amahame y’Imana dusanga muli bible (godly principles),usanga batandukanye cyane n’abandi bana badakurikiza ibyo bible idusaba.Nibo bajya mu biyobyabwenge n’ubusambanyi.Nzi ababyeyi bagurira abana babo Capots,aho kubigisha bible.Bakibeshya ko kubarihira amashuli akomeye aribwo bazabaho neza gusa.Nkuko Yesaya 48:18 havuga,ntabwo ushobora kugira amahoro (true happiness) utazi kandi udakurikiza amahame y’Imana dusanga mu ijambo ryayo.Never.

  • Kirenga nawe Matabaro,njyewe n’abana banjye ntabwo duzashaka iyo mana yanyu.Iyo mana muhora murata yali he muli 1994,igihe batemaga abacu?? Nibyo byatumye ndeka ibyerekeye imana.Ibyo muhora muvuga ngo dushake Imana,muzayishake mwenyine.Umuzuko uzaba ku munsi wa nyuma n’ubuzima bw’iteka muvuga,nimwe bayehova mubyemera mwenyine.Nababwira iki nimukomeze.Ese uwo munsi w’imperuka uzaza ryali?

  • @ Abizera,ndasubiza ibibazo byawe uko ari bibiri.Uribaza igihe Umunsi w’Imperuka uzazira.Menya ko iyo tariki izwi n’Imana yonyine.Nkuko 2 Petero 3:9 havuga,Imana itinda kuzana Imperuka kugirango abantu bihane babe beza.Ariko itariki iranditse.Uribaza na none aho Imana yari muli 1994,abantu bicwa.Nubwo Imana idukunda,yashyizeho Umunsi umwe rukumbi w’Imperuka.Nibwo izarimbura abantu bose bayinaniye,igasigaza ku isi abayumvira gusa.Bisome muli Imigani 2:21,22.Nyuma yaho,isi izaba paradizo.Niyo si dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Aho kwiheba,shaka Imana kugirango uzarokoke kuli uwo munsi,ube muli iyo paradizo,aho ibibi byose bizavaho,harimo na genocide.Abishwe muli 1994 ariko barumviraga Imana,izabazura kuli uwo munsi.Ku Mana,ni nkaho bakiri bazima.

    • @ Kirenga,urakoze cyane.Najyaga nibaza ibyo bibazo byombi none mbonye igisubizo gishingiye kuli bibliya.

  • Inyito y’iyi nyandiko ikwiye ubugororangingo. Ababyeyi bose si intangarugero ku bulyo twakurikiza ibyo bakora! Umubyeyi uroga cyanga wica ntaba aha urugero rwiza abo yabyaye. Gusa umubyeyi wese akwiye gukundwa kuberako yigomwa byinshi ngo abamukomokaho bamererwe neza. Ibyo byiyongera ku kuba umubyeyi ari umuntu n’ubusanzwe uba akwiye urukundo. Kubera ibyo rero ababyeyi bakwiye kwibombarika no gukora ibyo babona byabera abana babo urugero. Biragaragara ko iyo ababyeyi bakoze nabi abana badakwiye kubakurikiza. Ni nayo mpamvu tuvuga ngo icyaha ni gatozi.

Leave a Reply to kirenga nathan Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *