MINEDUC yasubije abavuga ko ‘AI’ ikurura ubunebwe mu mashuri

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yagaragaje ko kuba u Rwanda ruri kwinjiza ubwenge buhangano “AI (Artificial Intelligence) mu burezi bitazakurura ubunebwe mu barezi n’abanyeshuri kuko nubwo ikoranabunga ryakoreshwa ritazasimbura uburyo abantu batekerezamo no gusesengura ibyo babona.

Ni ubutumwa yatanze ubwo hafungurwaga Inama Mpuzamahanga yiga ku Burezi iri kubera i Kigali  igahuza uburezi, ubuzima no kubungabunga ibidukikije.

Mu mpinduka ziri mu Isi, AI ni kimwe mu bigezweho aho yashyizwe mu byiciro byose kugeza mu burezi.

Abarimu bo mu Rwanda bagaragaza ko nabo batangiye kuyikoresha kuko ubu mu masomo menshi, mu mwaka wa kane hiyongereyemo isomo ryiswe ‘Introduction to Artificial Intelligence’ ritanga ishusho rusange ku bwenge buhangano.

Habyarimana Prijecte umwarimu mu Ishuri rya Rwanda Coding Academy agargaaza ko AI iri kubafasha gukora ibintu mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi bwihuse ndetse bikanafasha abana kugira ngo bige neza.

Ati “Uretse kuba tubukoresha [ubwenge buhangano] natwe tugira uruhare mu kubukora kuko hari AI tumaze iminsi tugerageza ikora nk’umwarimu wigisha ndetse turi gukora n’indi izafasha abarimu gukosora ku buryo ikosora rishobora gukorwa mu buryo bw’ihuse kandi mu buryo bwizewe.”

Uyu mwarimu yavuze ko nk’abarimu bakwiriye kwakira ko bari mu Isi y’ikoranabuhanga bagakoresha ibikoresho bihari, bakumva ko itaje gukurura ubunebwe cyangwa kugabanya urwego rw’ubushakashatsi.

Ishimwe Cynthia, umunyeshuri uri mu mwaka wa nyuma muri Rwanda Coding Academy yavuze ko nk’abiga amasomo y’ikoranabuhanga cyane, AI ari kimwe mu byo bakoresha ndetse bakagira n’amasomo ajyanye n’ubwenge buhangano.

Ati “Mbere mu gihe hatakoreshejwemo AI uba usanga ibintu bigenda gake kandi ubona ko ikoranabuhanga riri kwihuta mu Isi. Gukoresha AI biri kudufasha kugenda kuri uwo muvuduko nk’uwabandi bo hanze kandi nkatwe iyo tugeze mu marushanwa hanze y’Igihugu ubona ko turi ku rwego rumwe n’abo tuhasanze.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yagaragaje ko ubu bwenge buhangano buri gukoreshwa cyane  mu Isi ko kandi no mu Rwanda ariko  bimeze.

Ati “ Ubwenge buhangano ntabwo ari ikintu twese twisukira niyo mpamvu harimo kubanza kwiga ku buryo bwiza bwo kubikora, ese bidufitiye akamaro? Harimo ibibazo byinshi abantu bibaza, ese nibizatuma abanyeshuri bananirwa kwiga? Ese ntibizatera abanyeshuri ubunebwe? Ese ntibizatuma abashakashatsi bananirwa gukora ubushakashatsi. Ibyo byose natwe tubyinjiramo tubizi ko iminsi yose turi kubyibaza.”

Minisitiri Irere yasobanuye ko ibikorwarenezo by’ingenzi byakenerwa ngo AI ibyazwe umusaruro neza, u Rwanda rubifite, amara impungenge abatekereza ko ubwenge buhangano buzakurura ubunebwe mu barimu n’abanyeshuri.

Ati “  AI ntabwo ariyo izi ibisubizo byose. Ibyo AI ikora byose iyo udashyizemo umuntu ngo abirebe, abigenzure amenye koko ko ari byo  anabikosore, kuvuga ngo ubisunikiye abanyeshuri ntabwo bihagije. Niyo mpamvu rero mu gukoresha ubwenge buhangano, abantu bumva ko ibyo ibaha bidagagije. AI ntizsimbure umwarimu.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubwenge buhangano ndetse no gukoresha za ‘robots’ mu nzego nyinshi.

Muri Mata 2023, Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’imyaka itanu yo kwihutisha ikoranabuhanga rya AI, aho u Rwanda ruzashoramo ingengo y’imari ya miliyoni 76,5$ kugira ngo AI yimakazwe mu nzego zitandukanye, hagamijwe kongera umusanzu wayo mu iterambere ry’ ubukungu bw’igihugu.

Inyigo yakurikiye ishyirwaho ry’iyo politiki yerekanye ko u Rwanda rwakunguka asaga miliyari 589 Frw mu gihe ikoranabuhanga rya AI ryashinga imizi mu nzego zinyuranye.

Ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga yo guteza imbere ikoranabuhanga, Transform Africa Summit 2025 (TAS2025), Perezida Kagame yavuze ko AI yitezweho kongera 5% ku musaruro mbumbe w’u Rwanda.

I Kigali hari kubera Inama Mpuzamahanga yiga ku Burezi

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
3 Comments

Leave a Reply to تحميل كازينو 1xbet Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *